RFL
Kigali

ZACU TV yamuritswe ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2019 11:07
0


Kuri uyu wa kane taliki ya 16/05/2019 ZACUTV.COM urubuga rwashinzwe rufite intego zo kwerekana amashusho mu gihe umuntu abisabye (Subscription Video on demand) rwashyizwe ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit 2019.



Mu myaka yatambutse, mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Afrika hakunze kumvikana ikibazo cy'abantu bagura filime kuri CD bagasanga baratuburiwe n'abazicuruza. Usibye aba ariko kandi abandi bajujubijwe na ba rusahuzi ni abakora filime bahoraga bijujutira ko pirataje ibageze ahabi. Hari kandi abanyafurika benshi baba hanze y’ibihugu byabo baba bashaka kureba filime z’iwabo no kwiyibutsa iby’iwaco binyuze mu mashusho bareba buri munsi. Ariko se bayareba he igihe bayakeneye?.


Kuri Stand ya ZACU TV muri Transform Africa Summit 2019

Ni muri urwo rwego rero MISAGO Wilson usanzwe akora amafilime mu Rwanda (Producer) yagize igitecyerezo cyo gushinga www.zacutv.com nk’urubuga ruzakemura ibyo bibazo twavuze haruguru. Zacutv imaze amezi ane itangiye gukora ikaba igaragara kuri web no kuri telephone (android). Ikaba imaze kugira abantu bayiyandikishijeho (Subscribers) barenga 7,000 mu gihe cy’amezi atandatu imaze ikora ndetse inari muri Test.

Zacutv.com ikoreshwa n’abantu batuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi birenga 85 ikaba imaze kujyaho videos zirenga 1000 zirimo amashusho y'uruhererekane (series) ndetse na filime zo mu Rwanda ndetse n’izo mu bindi bihugu byo mu karere cyane cyane Tanzania. Intego akaba ari ugushyiraho filime nyinshi zakorewe muri Africa.

MISAGO Wilson umenyerewe mu Rwanda nka Producer wahimbye series zakunzwe na benshi mu Rwanda nka SEBURIKOKO, CITY MAID, INSHUTI FRIENDS ndetse n'indi mishingana itandukanye ya Cinema, yavuze ko yizeye ko uyu mushinga uzafasha abakora umwaga wa Cinema batandukanye bo mu bihugu by’afrika kuko ibibazo bahura nabyo ari bimwe harimo n'ibyo kubura isoko ry'aho bagurishiriza filime zabo.


MISAGO Wilson washinze ZACUTV hamwe na Liliane Ingabire ushinzwe ibikorwa muri ZacuTv (COO) ubwo basobanuriraga abantu uko zacutv ikora.

MISAGO Wilson avuga ko zacutv izakomeza kugura filime zitandukanye n’aba producers maze ikazishyira kuri uru rubuga akaba yizeye ko bi bizaha akazi abantu benshi bari muri uru ruganda rwa Cinema aho afite intumbero yo kuzajya akorera akazi abantu barenga 500 buri mwaka ahereye mu Rwanda, binyuze muri uku gukora izi filime haba ku bakinnyi, abafata amashusho, abayatunganya, abakora amajwi n’abandi benshi bakora imirimo itandukanye mu buryo filime ikorwa.

Yongeyeho ati’’ Nk’abakora umwuga wa cinema tekerezako iki ari gihe nyacyo cyo kuvuga no gushyira mu mashusho inkuru zacu twe abanyafurika kuko nta wundi uzazivuga neza kuturusha, rimwe na rimwe n'abazikora batuvugira inkuru zitarizo cyangwa bakazigoreka nkana’..Ndasaba abantu bose kudutera ingabo mu bitugu bareba ibyakorewe iwacu kuri www.zacutv.com

Ku munsi w’ejo mu nama ya Transform Africa, zacutv yaje mu mishinga ibiri ya mbere yahize iyindi muri 'Face The Goriallas' aho imishinga itandukanye ibwirwa mu ruhame ba rwiyemezamimo bahita babashoramo amafaranga imbonankubone.


Liliane Ingabire COO wa zacutv ubwo yari ari muri Pitch


Abantu benshi bari bakurikiye ubusobanuro burambuye ku mikorere ya zacutv

Kugira ngo umuntu akoreshe uru rubuga yishyura ifatabuguzi rya Zacucutv.com aho acibwa $5 ku kwezi agahabwa n’ukundi kwezi k'ubuntu cyangwa $20 ku muntu wishyuye amezi atandatu icyarimwe ndetse na $30 ku muntu wahisemo kwishyurira umwaka wose icyarimwe. Aya mafaranga yose ashobora kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buboneka kuri uru rubuga hakoreshejwe Visa, Mastercard, Paypal ndetse na MTN Mobile Money. Aya mafaranga azajya afasha umukiriya kureba filime zose ziri ku rubuga nta kindi kiguzi atanze.


Nyagahene Eugene umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda yavuze ko zacutv yamukuruye


Abashoramari baba bari kwakira imishinga muri face the Gorillars






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND