RFL
Kigali

CYCLING: “Naguye inshuro nyinshi, igare rya Pneu Ballon ni ryo nari naramenyereye”-Bizimana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2019 16:18
0


Bizimana Théogene kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bashya bari mu ikipe ya Fly Cycling Team, umukinnyi wavuye mu irushanwa ryari ryateguwe n’iyi kipe ku nkunga y’uruganda rwa SKOL. Iri rushanwa ryabaye tariki 31 Werurwe 2019 i Masoro.



Muri iri rushanwa ryaberaga mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, mu gushaka impano abasiganwa bakoraga urugendo rwa kilometero 48 (48 Km). Muri iki cyiciro, Bizimana Theogene w’i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo ni we waje ku isonga akoresheje 1h09’19” aza akurikiwe na Nyaminani Erneste nawe uvuka mu karere ka Muhanga wamuje inyuma akoresheje 1h09’29” naho Sibomana Ferdinand aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h09’39”.

Kuva icyo gihe, Bizimana yahise ajyanwa mu ikipe ya Fly Cycling Club atangira imyitozo no kwimenyereza igare ry’umwuga ritandukanye n’iryo yatsindiyeho. Mu busanzwe kuba umukinnyi yava ku igare rya Pneu Ballon akajya ku igare rikoreshwa mu marushanwa y’umwuga, bisaba igihe no kwiyizera kugira ngo ahite amenyera.


Bizimana Theogene mu mihanda y'i Huye

Kuri Bizimana nawe avuga ko kwibagirwa Pneu Ballon byamuzonze kuko ngo igare bamuhaye byamutwaye umwanya kugira ngo arimenyere ndetse ko yakunze kugwa cyane mu gihe cyo gukora imyitozo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Bizimana yavuze ko igare yari asanzwe atwara (Pneu Ballon) ryamugejeje ku igare yahoraga yifuza ariko akaba ari gushyiramo ubushake bwo kugira ngo amenyere.

“Iyo utwara iri gare uba ufite icyerekezo cy’ubuzima, ufite aho ugana ariko iri ntwara muri Fly mba mfite icyizere ko nimara kurimenyera nzagira umusaruro. Byarangoye cyane kwibagirwa Pneu Ballon kuko naracomekaga nkagwa, natangira nkangwa. Ubu ndi kugenda menyera gahoro gahoro bizaza”. Bizimana


Bizimana avuga ko namara kumenyera azitwara neza

Irushanwa rya mbere kuri Bizimana ryari Tour de Huye 2019 aho atabashije kugira umwanya mwiza. Avuga ko icyamugoye ari ugukata amakoni no kunyonga ahatambika kuko ngo amenyereye kuzamuka cyane bityo ko mu gihe azakina irushanwa ryiganjemo ahazamuka azitwara neza.

“Irushanwa ry’i Huye ryari irya mbere kuri njye ku igare ntamenyereye. Icyangoye ni uko igice kinini byari ugutambika no kumanuka kuko nakase ikona umuhanda ndawurenga ,ariko buriya ninkina irushanwa ririmo kuzamuka nzitwara neza”. Bizimana


Bizimana Theogene muri Tour de Huye ubwo yakinaga irushanwa rye rya mbere

Bizimana kimwe na bagenzi be bavuye mu marushanwa aba agamije gushakamo abafite impano, bazakomeza kwiyongera kuko Fly Cycling Club na SKOL bazajya bashaka abana bafite impano buri kwezi kugira ngo bashake abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu myaka iri imbere.


Bizimana Theogene ubwo yabaga uwa mbere atwaye Pneu Ballon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND