RFL
Kigali

Marina yashyize hanze indirimbo ye bwite yise “Niwowe” yasohokanye n’amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2019 10:08
2


Marina n'ubwo atamaze igihe kinini mu muziki, amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda muzika nyarwanda. Uyu muhanzikazi wari utarashyira hanze indirimbo ye bwite kuva umwaka wa 2019 watangira, yamaze gushyira hanze iyitwa “Niwowe” yasohokanye n’amashusho yayo.



Marina nk'umwe mu bahanzi bakorera muzika mu nzu ya The Mane aho ahuriye n'abandi bahanzi barimo Safi Madiba, Queen Cha na Jay Polly, uyu mwaka kuva watangira yagiye yumvikana mu ndirimbo yagiye akorana n'abandi bahanzi zirimo nka “Umusaraba wa Josua” yakoranye na Jay Polly ndetse na “It’s Love” yakoranye na Uncle Austin. 

Marina

Marina washyize hanze indirimbo ye nshya "Niwowe"

Nyuma y’amezi agera kuri atanu Marina yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Niwowe” yakozwe na Lee John umusore utunganya indirimbo muri studio ya The Mane mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na AB Godwin umusore nawe utunganya muzika muri iyi nzu cyane ko baherutse kumusinyisha mu minsi ishize.

REBA HANO INDIRIMBO “NIWOWE” MARINA YASHYIZE HANZE

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bigirimana Jean Aimè 4 years ago
    Marina bebe big up dada
  • murwanashyaka jemuve4 years ago
    urimokubikora kbx kuraje





Inyarwanda BACKGROUND