RFL
Kigali

VIDEO: Cassandra wadutangarije byinshi mu rugendo rwe rwa Hip Hop yavuze kuri ruswa y’igitsina n’ikibura ngo atange ‘Shoferi’

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/05/2019 10:42
0


Umukobwa uhamya ko akiri muto, akaba umwe mu baraperikazi bake bari mu Rwanda uzwi nka Cassandra yatangaje byinshi ku rugendo rwe muri Hip Hop, ubuzima bwe bwo mu bwana ndetse anagaruka kuri ruswa y'igitsina n’izindi mbogamizi ahura nazo muri muzika.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA uyu muraperikazi yatangiye arapa. Ubusanzwe yitwa Francoise Uwase, gusa yiyise Cassandra mu buhanzi nyuma yo kwiyita irindi muri bwumve mu kiganiro n’aho byaturutse. Uyu mukobwa yinjiye mu muziki akora injyana ya Dance Hall ariko nyuma aterwa imbaraga n’abamubwiraga ko yashobora gukora Rap. Akiri n’umwana yagiye mu muziki biramunanira ababyeyi be bamusaba kubanza kwiga akazabisubiramo asoje amashuri dore ko byanamuhiriye akabyisangamo.


Cassandra yigeze kujya mu muziki akiri umwana awusubiramo arangije amashuri

Cassandra uwo abakecuru bakunze kwita Katandara ubu afite indirimbo 5 muri zo harimo iyo yakoranye n’umukobwa mugenzi we. Alyn Sano ibintu bitamenyerewe cyane mu Rwanda ko abakobwa bakorana indirimbo. Bayise ‘He is Mine’ ndetse yanatubwiye uko byagenze ngo bakorane bombi aho yatekerezaga ko byamugora ariko bikanamworohera cyane. Uyu mukobwa ni we wakoranye na Mukadaff indirimbo yitwa ‘Nturi My Type’.

Uyu muraperikazi avuga ko bigoranye cyane gukora Hip Hop nk’umukobwa kuko hari ubwo acika intege kuko bakiri bake cyane mu Rwanda. Yatubwiye ku mushinga we mushya “Shoferi” avuga ko abura Komvayeri gusa agahita akomeza urugendo rutangaje cyane. Byinshi kuri Shoferi murabisanga kuri ITV Rwanda.


Cassandra arabura Komvayeri akazana Shoferi

Yatuganirije ku mbogamizi ahura nazo zirimo ubushobozi buke ndetse anavuga kuri ruswa y’igitsina ikunze kuvugwa n’ubwo we atarayisabwa. Mu kiganiro kandi murasangamo utuntu dusekeje twa Cassandra mu bwana bwe harimo udukosa yakoze nko kurya inyoni n’ibindi. Avuga kandi ko atavuga mu itangazamakuru niba afite umukunzi ndetse anagenera ubutumwa abadakunda Hip Hop abibutsa ko ibitse byinshi bazigiramo mu buzima bwabo nk’uko nawe byamubayeho kuko ikangura benshi mu bwonko. Yasoje ashimira ndetse anaririmbira INYARWANDA.

Kanda hano urebe ikiganiro Cassandra avugiramo byinshi ku buzima bwe bwa Muzika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND