Kigali

GISAGARA: MIGEPROF, NCC na UNICEF bafatanyije na Mashirika mu bukangura mbaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2019 15:50
0


Minisiteri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Komisiyo y’igihugu yita ku bana (NCC) n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) bafatanyije n’itorero Mashirika rimenyerewe mu makina mico atandukanye, bakoze ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana mu karere ka Gisagara.



Mu busanzwe mu bice by’icyaro mu Rwanda usanga abana, abagore n’abakobwa babuzwa uburenganzira bwabo, bagakubitwa rimwe na rimwe bakabuzwa bimwe mu byo bemererwa n’amategeko.

Gusa kuri ubu ibi bigenda bicika buhoro buhoro bitewe na gahunda zitandukanye za Leta y’u Rwanda zikumira iri hohoterwa rikorerwa imbere mu ngo. MIGEPROF ni Minisiteri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Minisiteri ifasha cyane mu kubungabunga uburenganzira bw’abagize umuryango muri rusange.



Abatuye mu murenge wa Mamba bahawe inyigisho ku ihohoterwa nuko ryavaho mu miryango babamo 

Gahunda y’ubukangura mbaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana, ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gisagara, umurenge wa Mamba, akagari ka Mamba, kuri iki Cyumweru dusoje.

Ni igikorwa biteganyijwe ko kizazenguruka igihugu cyose kikaba cyarateguwe na MIGEPROF, UNICEF na NCC aho itorero Mashirika rifasha kwerekana ibibera mu muryango (Ingo) biciye mu ikinamico (Theatre).

Abatuye muri Mamba bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu abana ndetse basabwa ko bajya batanga amakuru aho baba babonye iryo hohoterwa batagomba kubihishira ahubwo ko babigeza ku nzego zibegereye bikarandurwa.

Umubyeyi Clarisse umukozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana muri gahunda y’uburere bw’abana mu miryango yo mu turere twa Huye na Gisagara, avuga ko icyo bakangurira abantu ari uko bajya bihutira kugaragaza ahabaye ihohoterwa ryakorewe abana kandi ko ababyeyi bagomba kwita ku bana bakabaha uburere bukwiye.

“Ni igikorwa cyo kugira ngo dukore ubukangura mbaga ku ihohoterwa rikorerwa abana bityo twumvishe ababyeyi ko bagomba kwita ku bana babo, bakabaha impanuro, bakabigisha indanga gaciro za Kinyarwanda ndetse bakanabigisha kirazira kugira ngo bongere babe abana mu muryango banabafasha kuba abana babereye u Rwanda”. Umubyeyi


Umubyeyi Clarisse aganira n'abanyamakuru i Mamba muri Gisagara

Muri gahunda yo gutanga amakuru mu gihe umwana yahohotewe, iyi gahunda yazanye ikiswe “Inshuti z’Umuryango”, gahunda ihera ku rwego rw’umudugudu aho abaturage batora umugore umwe n’umugabo b’inyangamugayo. Aba baba bagomba kumenya amakuru yose y’imiryango iri mu mudugudu batuye bityo bikaba byakwihutisha icyemera bibazo rishingiye ku ihohoterewa.

Inshuti z’umuryango kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge baba bafite kandi ishingano yo kumenya ubuzima rusange bw’abana bayobora ari naho bakusanya amakuru y’abana babujijwe uburenganzira bwo kwiga n’ibindi.


Urubyiruko rwahawe amasomo ararucengera ku buryo bari biteguye gusubiza bimwe mu bibazo bijyanye n'ikiganiro bahawe 

Mushimiyimana Mediatrice akaba inshuti y’umuryango ukuriye abandi mu murenge wa Mamba avuga ko kuba inshuti y’umuryango iba ifite inshingano yo kumenya no gucyemura ibibazo bishobora kugariza umuryango.

Mushimiyimana avuga ko mu nshingabo bafite bakunze kuganiriza abaturage mu nama z’imidugudu ndetse no mu mugoroba w’ababyeyi bakaganira cyane uburyo bagomba kurinda abana babo bakabigisha ibijyane n’imibonano mpuzabitsina, bakabaganiriza bityo bikazabarinda inda zitateguwe.


Mushimiyimana Mediatrice ukuriye inshuti z'umuryango mu murenge wa Mamba

Mushimiyimana kandi avuga ko gahunda y’inshuti z’umuryango bizatanga umusaruro kuko ngo bizakemura ikibazo cy’abana bahohoterwa ntibimenyekane kuko ngo kuri ubu abaturage batagihisha amakuru kuko ngo nk’abagore bisanzura ku mugore mugenzi wabo uba ugize inshuti z’umuryango.

Mukamuhizi Dative umukobwa utuye mu kagari ka Mamba, umurenge wa Mamba akanaba umwe mu bagezweho n’ingaruka zo kubyara imbura gihe, yagiriye inama abandi bakobwa ko mu gihe bahohotewe bajya birinda guhindura imyenda kugira ngo ibimenyetso bidasibangana mu gihe hari gukusanywa amakuru.

“Natewe inda n’umusore twabyumvikanye ariko ngira ingaruka zo kubihisha bitumwa umwana murera njyenyine. Inshuro nyinshi ngahura n’ikibazo cy’ubukene nkagora ababyeyi”. Mukamuhizi.

“Icyo navuga mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa, mu gihe umwana cyangwa umukobwa yaba yahohotewe, aba agomba kugumizamo imyenda yafatiwemo kugira ngo RIB nijya gukusanya ibimenyetso bitagorana kuko bishobora gusibangana burundu”. Mukamuhizi


Mukamuhizi Dative umwe mu bagizweho ingaruka no kutabika amakuru    




Itorero Mashirika ryafashije mu kugaragaraza ibibera mu ngo babibyujije mu ikinamico 


MC Muzungu ayobora gahunda z'ubukangura mbaga i Mamba

REBA HANO IKINAMICO YAKINIWE ABITABIRIYE IKI GIKORWA


PHOTOS: Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND