Ruberwa Jean Damascene ukinira Nyabihu Cycling Club na Habimana Jean Eric batwaye imyanya ya mbere mu ntera ndende yari igize Tour de Huye 2019, isiganwa ryarimo n’igice cyo gushaka abana bafite impano mu gusiganwa ku igare.
Ruberwa Jean
Damascene w’imyaka 22 yakinaga mu gice cy’abakinnyi babarizwa mu cyiciro cy’abakinnyi
bakuru babigize umwuga, yakoze kilometero 76 (76Km) mu gihe kingana 1h45’36”.
Ruberwa Jean Damascene yabaye uwa mbere mu banyamwuga bakuru
Ruberwa yaje
akurikiwe na Uwiduhaye bakinana muri Nyabihu Cycling Club kuko bakoresheje
ibihe bimwe muri uru rugendo bamazemo umwanya bari kumwe ariko bikaza kurangira
Ruberwa amutanze ku murongo ku mpamvu zo kumurusha imbaraga no kuvuduka ubwo
bari begereye umurongo (sprint).
Ruberwa Jean Damascene (Iburyo) na Uwiduhaye (Ibumoso) bahatanira kugera ku murongo
Muri iki
cyiciro, Nduwayo Eric yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h46’48” mu gihe
Byukusenge Patrick wa Benediction Excel Energy Continental Team yaje ku mwanya
wa gatanu akoresheje 1h46’59”. Byukusenge ufite n’ubunararibonye buruta ubw’abakinnyi
bari muri iri rushanwa yakoraga akazi ko kugenda yigisha abakinnyi ba Nyabihu
uko bakwitwara mu mukino agenda abakosora gacye gacye mpaka ku murongo wo
gusoza.
Byukusenge Patrick (Umweru) yakinaga yigisha abakiri bato
Muri iki
Cyiciro cy’abakinnyi bakuru babigize umwuga banarambye mu mukino wo gusiganwa
ku magare, abasiganwa bazengurukaga inshuro icumi imihanda ya Karubanda bakaza no kuzenguruka umujyi wa Huye inshuro eshanu (5).
Habimana
Jean Eric wa Fly Cycling Club yahize abandi bakinnyi babarizwa mu cyiciro cy’abakiri
bato (U18) aba uwa mbere mu ntera ya kilometero 78 akoresheje 1h46’42” mu gihe
yaje akurikiwe na Nzeyimana Muhirwa w’imyaka 17 bakoresheje ibihe bimwe.
Habimana Jean Eric nawe nta mpuhwe yari kugirira abakiri bato babigize umwuga
Mutabazi
Cyprien n’ubundi bakinana yaje ari uwa gatatu akoresheje 1h46’44”. Nsabimana
Jean Baptiste (Fly Cycling Club) yabaye uwa kane akoresheje 1h46’44”.
Mutabazi Cycprien ahembwa nyuma y'isiganwa
Muri gahunda
yo gushaka abana bafite impano (Talent Detection) nk’ingingo nyamukuru yari
igize isiganwa ryabaga ku nshuro ya mbere, abafite impano bakoreshaga amagare
asanzwe akoreshwa n’abanyarwanda muri gahunda za buri munsi.
Muri iyi
gahunda, abasiganwa bakoraga intera ya kilometero 58 (58 Km) bazengurutse ku
Karubanda inshuro icumi (10) nyuma bakazenguruka umujyi wa Huye inshuro eshatu
(3 Laps).
Muri iyi
ntera, Hakuzimana Olivier (Save) yahize bagenzi be akoresha 1h22’28’’ aza
akurikiwe na Misago Appolinaire bakoresheje ibihe bimwe.
Hakuzimana Olivier yabaye uwa mbere muri Pneu Ballon anahabwa igare kuko muri batatu ba mbere niwe muto urimo (19)
Hategekimana
Jean Paul yabaye uwa gatatu akoresheje 1h22’35 mu gihe Aimable Hakizimana
yabaye uwa kane akoresheje 1h22’40”.
Mu cyiciro
cy’abakobwa bakoresha amagare asanzwe (Pneu Ballons), Jeannette Manishimwe yaje
ku mwanya wa mbere akoresheje 53’40” mu ntera y’ibilometero 31 (31 Km).
Mutuyimana
Genetha yabaye uwa kabiri akoresheje 53’40” mu gihe Iyaturinze Lucie yabaye uwa
gatatu akoresheje 57’36”.
Abakobwa bahabwa ibihembo muri iri siganwa
Mutuyimana Geneeta yahawe igare rishya kuko muri batatu ba mbere niwe ufite imyaka micye (16)
Muri iri
siganwa rya Tour de Huye 2019 ryabaga ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’abakina
mu cyiciro cy’abagabo 60, abagore icyenda (9), abana bakiri bato babiri (2) n’umukinnyi
umwe ufite ubumuga.
Rwandenzi
Richard umunyabanga mukuru w’ikipe ya Huye Cycling Club For All (CCA)
yafatanyije n’akarere ka Huye gutegura iri rushanwa yaganiriye n’abanyamakuru
ababwira ko ari ubwa mbere barikoze mu karere ka Huye ariko ko bajya baritegura
rikabera mu tundi turere duturanye na Huye aho yavuze ko bariteguye kabiri mu
karere ka Gisagara (Tour de Gisagara).
Rwandenzi
Richard yavuze ko Hakuzimana Olivier wabaye uwa mbere n’abandi babiri
bamukurikiye mu gice cyo gutwara amagare asanzwe (Pneu Ballon) bazajyanwa mu
ikipe ya CCA bagafatwa neza aho bazanasinya amasezerano bityo bagatozwa igare
by’umwuga kuko ngo banagira aho abakinnyi baba bari hamwe (Residential Camp).
“Kuko tugira
aho abakinnyi baba, tubashyira mu mwiherero tukabaha amagare kuko arahari. Basinya
amasezerano ku buryo ibintu biba biri ku murongo ku buryo mu gihe gito abantu
batatungurwa bamubonye mu masiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2019”. Rwandenzi
Rwandenzi Richard umunyamabanga mukuru wa Huye Cycloing For All aganira n'abanyamakuru
Rwandenzi
kandi yagarutse ku ngingo y’amikoro macye amakipe yo mu Rwanda aba afite bigatuma batagira ubushobozi bwo gufata abakinnyi benshi bafite impano kuko ngo
nk’igare ryonyine riba rikosha ku isoko.
“Nka CCA
tubanza gufata batatu ba mbere bitewe n’ubushobozi bwacu abandi nabo tukazajya
tugenda tureba igishoboka. Twakabaye tubafata bose ariko amikoro ntabwo
abitwemerera”. Rwandenzi
TANGA IGITECYEREZO