Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard yashimye bikomeye Alain Mukuralinda wafashishije umuhanzi Nsengiyumva Francois mu kumenyakanisha impano ye, ubu akaba azwi na benshi mu gihugu cy'u Rwanda no hanze yacyo.
Nsengiyumva yatunguranye mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda, avumbukana indirimbo ‘Mariya Jeanne’ benshi bitiriye ‘Igisupusupu’. Uburyo aririmba akabihuza no kuvuza umuduri byamukururiye igikundiro bigeze ku magambo akoresha mu ndirimbo biba akarusho. Indirimbo ‘Mariya Jeanne’ yaririmbye ngo umukobwa ni igisupusupu, ni igisukuri imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ku rubugua rwa Youtube mu gihe kitageze ku mezi atatu.
Hon Bamporiki yanditse ku rukuta rwa Twitter ashima Alain Mukuralinda wakuye ku muhanda Nsengiyumva akamufasha gukabya inzozi ze. Yavuze ko ibyo Alain Mukuralinda yakoze ari urugero rwiza yatanze no ku bandi bahanzi ko bakwiye gufasha abahanzi bakizamuka ku neza yo gukuza impano ibarimo.
Yagize ati “ Ndagushimiye cyane Alain Mukuralinda gufasha Nsengiyumva kugaragaza impano ye, ukamukura ku muhanda ubu ama miliyoni y'Abantu akaba agiye kumumenya. Ni isomo uduhaye cyane cyane abahanzi ko dukwiye gufasha abazamuka.”
Nsengiyumva aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Icange mukobwa’, ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa inshuro 329, 935. Alain Mukuralinda avuga ko ‘Guhanga hashingiwe ku mwimerere gakondo, bizatuma ibihangano nyarwanda birenga imbibi maze byogere hose.’
Bamporiki avuga ko Alain Muku yatanze urugero rwiza ku bandi bahanzi.
Alain Mukuralinda yafashije Nsengiyumva kumenyekanisha impano ye
TANGA IGITECYEREZO