RFL
Kigali

Umuramyi Obededomu yeteguye igiterane azakorera ku ivuko i Runda na Gihara

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:11/05/2019 18:33
2


Uwifashije Froduard uzwi ku izina ry'ubuhanzi Obededomu akaba asanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana, yamaze gushyira ahagaragara amatariki y’igitaramo azakorera ku ivuko ahazwi nk'i Runda na Gihara.



Umuramyi Obededomu ukomoka mu ntara y’Amajyepfo ahazwi nk'i Runda na Gihara, tariki 9 Kamena 2019 ni bwo azataramira abazitabira igiterane cyivugabutumwa gifite intego yo Kugarura abantu ku Mana. Mu kiganiro kigufi Obededomu yahaye INYARWANDA yadutangarije aho igitekerezo cyavuye. 

Ati:Nkundi muhanzi kimwe mu bikorwa bidufasha kwamamaza ubutumwa bwiza harimo nibiterane, ubwo rero nari narahize ko nimara kugira indirimbo esheshatu (6) nzakora igitaramo cya mbere, natekereje aho nagikorera numva nagikorera ku ivuko mu by'ukuri ni igitekerezo nari maranye igihe ntabwo ari igitekerezo kije vuba.

Iki giterane kizabera ku mudugudu wa Kamuhoza muri Paruwasi ya Runda, Obededomu azafatanya n'umuvugabutumwa Pascal Ahimana, umuhanzi Dusabumuremyi Pacific, The Voice of Angel Choir n'andi makolari yo kuri uyu mudugudu wa Kamuhoza. Intego y’iki giterane igaragara mu 2 Ngoma 34-2 ahagaragara amateka y'Umwami Yosiya ubwo yagaruraga abantu ku Mana, haravuga ngo ‘Akora ibishimwa n’Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso.’

Ubusanzwe indirimbo nyinshi zumuramyi Obededomu ziba zifite ubutumwa bushingiye ku kugarura abantu ku Mana, gusa mu byo yatangarije INYARWANDA ni uko iyi ndirimbo ye 'Umurage' ikunzwe na benshi muri Paruwasi ya Runda iri muri sitidiyo akaba azayishyira hanze muri iki giterane nyuma yo kuyikorera amajwi meza.


Ni igiterane cya mbere Obededomu ateguye mu bitaramo bibiri azakora muri 2019, ikindi gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngendahayo Faustin5 years ago
    Iki giterane turagishyigikiye kandi tugitegerejemo umusaruro ushimishije,abantu benshi bagomba gukizwa !
  • senga Paccy5 years ago
    welcome Ku ivuko.gusa ukoze agashya kuko ni wowe muhanzi wa 1 ubashije kuza gukorera igitaramo iwacu





Inyarwanda BACKGROUND