Joseph Habineza ni izina ryamamaye cyane mu myaka ishize bitewe n'inshingano yabaga yahawe. Uyu mugabo yagiye ahabwa inshingano nyinshi zirimo kuyobora Minisiteri y'Umuco na Siporo bimuhuza cyane n'urubyiruko rumukunda bikomeye. Kuri ubu Joe Habineza yahawe inshingano nshya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019 ni bwo Ambasaderi Joseph Habineza yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo afite nyuma yo kugirwa wa Radiant Yacu Ltd. Yanditse agira ati “Imana ihabwe icyubahiro. Ndishimye kandi nyuzwe no kuba Umuyobozi Mukuru wa mbere w’ikigo cy’ubwishingizi cyanditswe mu Rwanda. Ubwishingizi buciriritse kandi ku Banyarwanda bose…Turadadiye. Ibyiza biri imbere.”
Joe Habineza yishimiye inshingano nshya yahawe,...
Habineza Joseph ni muntu ki?
Habineza Joseph w’imyaka 55 y’amavuko (yavutse tariki 03 Ukwakira 1964), avukira muri Segiteri Kayenzi muri Kamonyi.
Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa.
Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, afite abana bane yabyaranye na Justine Kampororo.
Abana be b’imfura (Umuhungu n’umukobwa) bavutse 1988, abandi babiri (bombi ni abahungu) bavutse mu 1991.
Ni Umugabo ukomeye, ukunda gusetsa kandi arisanzura iyo avuga ubuzima bwe n’uburyo abona ibintu muri rusange.
Ni umwe mu baminisitiri b’u Rwanda weguye kubera amafoto n’inkuru zamwanditsweho ariko yongera kugirirwa icyizere.
Igihe yasubizwaga muri Guverinoma (Nyakanga 2014), Joseph Habineza yishimiwe bidasanzwe n’abanyapolitike bari bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi n’abari bagize Guverinoma nshya.
Joseph Habineza ni inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, afite impamyabumenyi muri Informatique yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.
Imirimo y’ingenzi yakoze mu buzima bwe
21 Ukuboza 1989-1991: Analyst Programmer muri Bralirwa
1991-1994: Ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Bralirwa
Mutarama 1994: Vice President wa FRVB
Gicurasi 1994-1998: Yakoreraga Heineken i Kinshasa
Nzeli 1998- Nzeli 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria
Nzeli 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n’Umuco
Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria
Nyakanga 2014: Minisitiri wa Siporo n’Umuco
TANGA IGITECYEREZO