RFL
Kigali

Umuramyi Germaine Uwamahoro wo mu itorero rya ADEPR yashyize hanze indirimbo nshya 'Ntuhemuka'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2019 14:55
3


Mu gihe abantu benshi bagambira gukora muzika, mbarwa nibo basohoza inzozi zabo kubera impamvu zitandukanye, hari ababura ubushobozi bwo gutunganya indirimbo zabo muri studio (production) hari n'abafite ubwo bushobozi ariko ntibabigereho.



N'ubwo bamwe bakora ubuhanzi bafite ibyo bagambiriye bitandukanye, ashyira hanze indirimbo ye umuramyi Germaine Uwamahoro yatangaje ko we afite intego imwe rukumbi. Yagize ati "Intego mfite ni imwe rukumbi ni ukuvuga ubutumwa no guhumuriza ababuze ibyiringiro kubera ibyo bahuye nabyo." Yihaye iyi ntego kuko nawe afite ubuhamya bwamuteye kugaruka mu nganzo abwira abantu ko Imana ishoboye kandi ihari bityo bakaba batagomba gutinya ubwo buhamya azabasangiza mu gihe kizaza.


Umuramyi Germaine Uwamahoro

Germaine Uwamahoro yakuriye mu itorero ry' abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi aho yakoreye Imana mu makorali atandukanye cyane cyane ayo ku ishuri (ESAPAG-GITWE) aho yize ndetse no mu rusengero aho yasengeraga kandi akaba yarazwiho umwihariko wo gukunda kuririmba no kwandika indirimbo cyane akaziha amakorali. Harimo nki'yakunzwe ivuga ngo 'Hari ubwo bwaba ari bwo bwa nyuma', izindi ni izizirikana imibereho ya Yesu ... 


Ubwo yashyiraga ahagaragara iyi indirimbo yasubije icyifuzo cya benshi bahoraga bamwishyuza inganzo ye kuko bari banyotewe kumva inganzo ye. Yadutangarije ko gahunda ubu afite ari ngari cyane kuko agihugiye mu mirimo yo gukora indirimbo zitandukanye zuzuye amakaye ndetse akajya akora n'ibitaramo. Yagize ati "Agakayi karuzuye kuko ndi umwanditsi w'indirimbo kuva cyera nzagenda nkora uko nshobojwe ariko ubu mpugiye mu kubanza kurangiza indirimbo alubumu yanjye nakwita iya mbere nyishyire ahagara gara kandi gahunda yose nzajya ngenda nyitangaza mu gihe gikwiriye, ndasaba abantu bose kunsengera no gusangiza abantu ibihangano byanjye kuko ijambo ry' imana  muri matayo rirambwira ngo ubutumwa bwiza buzigishwa .... " 

Uyu muhanzikazi avuga ko yigeze gukora album yose akirangiza amashuri yisumbuye anayigeza kuri Radio Rwanda na Radio Ijwi ry'Ibyiringiro ariko nta mbaraga yabishizemo mu kuyimenyekanisha mu bitangazamakuru kuko yari ataraha agaciro impano y'ubuhanzi. Indirimbo yasohoye uyu munsi yayise "Ntuhemuka " akaba yarayikoreye muri Alfa and Omega studio. Ateganya gukora no gushyira ahagaragara izindi ndirimbo muri uyu mwaka ndetse n'amashusho (VIDEO).

KANDA HANO WUMVE USOMA AMAGAMBO MEZA ARI MU NDIRIMBO NSHYA YA GERMAINE UWAMAHORO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bienvenu Eric 4 years ago
    Turagushyigikiye knd Imana iguhaze uburame uyikorere nkuko ubyifuzape nyumayibyo izaguhe iherezo ryiza ngaho gubwa neza turagukunda.
  • M.Genevieve4 years ago
    Courage Germaine uri Umugore w,Intwari jye ndakuzi neza kandi Imana igushyigikire mu murimo wayo.
  • Fils4 years ago
    Courage, isi ikeneye abantu nkawe kuko dukeneye ibyiringiro muri yesu we udahinduka. Imana iguhire.





Inyarwanda BACKGROUND