Kigali

Chameleone yijeje kubaka ubwiherero bwinshi natorerwa kuyobora Umujyi wa Kampala

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2019 13:44
0


Umuhanzi Jose Chameleone watangiye gushaka inzira muri politiki, afite inyota yo gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kampala muri Uganda. Yijeje inkoramutima ze ko nibamushyigikira akicara ku ntebe y’ubuyobozi azubaka ubwiherero (toilet) rusange bwinshi kubera ko uyu mujyi wari usanganwe ubudahagije.



Chameleone uri mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, amaze iminsi mu rugamba rwo gushakisha amajwi azamwicaza ku buyobozi bw’Umujyi wa Kampala. Nta gihe kinini gishize yeruye ko yiteguye guhatanira umwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala mu matora ateganyijwe muri 2021.

Yasuye imijyi itatu; Makindye, Kawempe na Ggaba ashakisha uko yakwiyegurira imitima y’abatuye utu duce kugira ngo bazamuhundagazeho amajwi yicare ku ntebe y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala. Yavuze ko natorwa azashyira imbaraga mu isuku n’isukura mu mujyi wa Kampala. Avuga ko umujyi wa Kampala utuwe n’abarenga miliyoni kandi ko udafite ubwiherero rusange buhagije.

Kuri Chameleone avuga ko nibura ubwiherero bumwe bukoreshwa n’abantu miliyoni. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo “Wale wale” yasezeranyije abaturage ko nibamutora azubakisha ubwiherero rusange bwinshi. 

Chameleone ari mu bahatanira kuyobora Umujyi wa Kampala

Avuga ko hari byinshi avuga benshi bakavuga ko ‘yikinira’ ariko ngo iyi ngingo ayishakamyeho. Yongeraho ko hari byinshi abayobozi bizeza abaturage ariko ntibikorwe, kuri we ngo azashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Yagize ati “Bivuze ko ubwiherero bumwe rusange buzafasha bamwe muri twe. Kuba bamwe mu baturage batabasha kubona ubwiherero rusange bituma hari benshi bandura indwara zituruka ku mwanda ari nayo nkomoko y’impfu ku bagore, abagabo n’abana babo.”  

Chameleone avuga ko igihe ari iki kugira ngo agire uruhare mu iterambere ry’igihugu cye kandi ko bitumvikana ukuntu umuyobozi adatanga serivisi nziza ku baturage mu gihe amafaranga ahembwa ava mu misoro yabo. Yavuze ko Umujyi wa Kampala utuwe n’abarenga miliyoni ebyeri kandi ko buri ku munsi Kampala ishobora kugendererwa n’abarenga miliyoni enye. 

Ngo mu Mijyi nka Kamwokya, Kpc, City Square, New Taxi Park, Old Taxi Park, Nakivubo, Queens way hari ubwiherero burindwi rusange kandi nabwo nta suku bufite.  Kuya 30 Mata 2019, umuhanzikazi Irene Ntale nawe yemeje kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala usanzwe uyoborwa na Erias Lukwago umaze imyaka umunani. 

Chameleone yijeje kubaka ubwiherero rusange bwinshi mu Mujyi wa Kampala.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND