Police FC ni imwe mu makipe ahagaze neza muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona kuko iri mu myanya ine ya mbere bitewe n’amanota y’ingenzi yagiye ibona mikino itanu iheruka.
Police FC
kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 mu mikino 26 ya shampiyona bamaze
gukina muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019.
Police FC
yafashwe na Nshimiyimana Maurice bita Maso ubwo yayitozaga mu mukino batsinzwemo
na FC Musanze ibitego 2-0 tariki 11 Werurwe 2019 i Musanze. Icyo gihe Albert
Mphande yari yahagaritswe tariki ya 9 Werurwe 2019 azira ubushyamirane
yagiranye n’abasifuzi bari basifuye atsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 tariki ya
7 Werurwe 2019.
11 ba Police FC bari babanje mu kibuga ku mukino w'Amagaju FC
Mu mikino 19 yatojwe na Albert Mphande, Police FC yari ifite amanota 31 yayishyiraga ku mwanya wa gatanu (5). Mu mikino irindwi (7) amaze gutoza, Nshimiyimana Maurice bita Maso yakuyemo amanota 12 kuri 21.
Police FC yatsinze Kirehe FC (1-0), Etincelles FC (2-0), Mukura VS (2-1) na Sunrise FC (4-0) bibyara amanota 12 mu gihe kandi batsinzwe na Marines FC (1-0), Musanze FC (2-0) na Rayon Sports (1-0).
11 ba Police FC bahuye na Rayon Sports
Mu mikino
irindwi (7) Police FC imaze gukina, batsinze ine (4) batsindwa itatu (3).
Iyo urebye
mu bukana bwa vuba (Current Forms) ubona ikipe ya Police FC itinyitse kurusha
uko yari ihagaze iri kumwe na Albert Mphande kuko urugero rwa hafi rwaba uko
abantu bayitekerezaga mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino utari mubi ku
Cyumweru muri Sitade Amahoro.
Police Fc itangirana intego ziremereye zikagenda zihinduka uko iminsi yicuma
Umuntu
yagereranya ate Police FC ya Albert Mphande n’iya Nshimiyimana Maurice?
1.Imibanire y’abakinnyi hagati yabo n’abatoza
Ku ngomba ya
Albert Mphande wasangaga mu ikipe ya Police FC harimo uruntu runtu hagati y’abakinnyi
ubwabo ndetse no hagati y’abakinnyi b’abatekinisiye b’ikipe ahanini bishingiye
mu kwibanda ku bakinnyi bamwe bahora mu kibuga abandi bagasa naho birengagijwe.
Icyo gihe
abakinnyi wasangaga abakinnyi bishyiramo ko Nshimiyimana Maurice ariwe
ubavuganira nabi kwa Albert Mphande bityo bamwe bakaba batabona umwanya wo
gukina.
Uku guhora
bicyeka ko Nshimiyimana Maurice ari we mubi mu ikipe, byaje gukurikirwa n’amakuru
yatangiye kuvugwa muri iyi kipe ko uyu mutoza wari wungirije yakwirukanwa
hakaza undi wafatanya na Albert Mphande.
Gusa ntabwo
byari bisobanutse neza kuko n’umwuka wari hagati ya Albert Mphande na
Nshimiyimana Maurice bita Maso utari mwiza cyane nk’abantu bakorana.
Urugero rwa
hafi rwerekanaga ko aba bagabo bombi batabanye neza, ni igihe ikipe ya
Etincelles FC igwa miswi na Police FC bakanganya 0-0 i Rubavu tariki 11 Ukuboza
2018 ubwo hakinwaga umunsi wa munani (8) wa shampiyona 2018-2019.
Icyo gihe Albert Mphande yabwiye nabi Nshimiyimana Maurice ubwo Bwanakweli Emmanuel yari agize ikibazo cy’imvune biba ngombwa ko bamujyana mu bitaro bya Gisenyi. Muri uko gushyashyana abakozi ba Police FC bashaka uko uyu mukinnyi yavurwa niho Albert Mphande yagiriye umujinya abwira Nshimiyimana Maurice ko nta kintu amaze mu ikipe kandi ko mu gihe yaba adahinduye imyitwarire yasohoka mu ikipe hakaza abandi. Mu rurimi rw’icyongereza, Albert Mphande yagize ati” You Guy, you have to change your attitude Come on!, You are a useless coach for sure. Change your attitude or get of the club!.
Albert Mphande umutoza ugifite amasezerano muri Police FC
Gusa nubwo
byari mu maso y’abayobozi bari baherekeje ikipe, Nshimiyimana Maurice nta
kintu yamusubije muri uwo mujinya mwinshi Albert Mphande yari akuye mu kubura
amanota atatu y’umunsi.
Ibi bihe
byatumye bamwe mu bakinnyi babona ko nta kibazo cya Nshimiyimana Maurice bita
Maso kuko bitari kuba baganira ngo bongere bashwanire mu maso y’abakinnyi.
Nyuma ni bwo abakinnyi batangiye kwiyumvamo Nshimiyimana kurusha Albert Mphande
ndetse n’abakinnyi hagati yabo bagabanya kwishishanya hagati yabo batangira
gusenyera umugozi umwe.
Kuri ubu
umuntu ntiyabura kuvuga ko umwuka ari mwiza muri Police FC kuko abakinnyi
bahuza na Nshimiyimana Maurice ndetse akaba anabaha umwanya bakaganirira hamwe
uko bategura umukino ndetse bakanawujyamo intego ari imwe.
Nshimiyimana Maurice bita Maso niwe ufite Police FC
2.Imipangire
y’ikipe ijya mu mwiherero no mu kibuga.
Akenshi
wasangaga abakinnyi Albert Mphande akoresha bahindagurika cyane yaba 11 bajya
mu kibuga na 18 bajya mu mwiherero.
Kuri ubu
ubona ko ku ngomba ya Nshimiyimana Maurice abakinnyi 11 badakunze guhinduka
cyane kuko habamo impinduka imwe cyangwa ebyiri (2) mu bakinnyi baba bari
bubanze mu kibuga.
Kuri ubu mu
mikino ya Nshimiyimana Maurice, abakurikiranira hafi ikipe ya Police FC babona
ko iba yubakiye kuri Bwanakweli Emmanuel uba uri mu izamu, Muvandimwe Jean
Marie Vianney uba aca inyuma ibumoso ndetse na Mpozembizi Mohammed uba ari
iburyo.
Mu mutima w’ubwugarizi niho Nshimiyimana Maurice akunze gukora impinduka kuko iyo atari ubufatanye bwa Manzi Huberto Sinceres na Nsabimana Aimable, usanga ari Nsabimana Aimable na Hakizimana Issa Vidic. Iyo bitabaye ibyo usanga ari Mitima Isaac na Hakizimana Issa Vidic cyangwa Nsabimana Aimable na Mitima Isaac.
Hagati mu kibuga, ikipe ya Police FC isigaye ishingira kuri Eric Ngendahimana (Kapiteni) na Mushimiyimana Mohammed bityo Hakizimana Kevin Pastole akajya inyuma y’abataha izamu (Play-Maker).
Iyabivuze Osee aca uruhande rumwe, Ndayishimiye Antoine Domiique agaca ku rundi hanyuma Songa Isaie agataha izamu (Single Striker). Ibi byari bigoye ku bwa Albert Joel Mphande kuko ikipe ye yahindagurikaga buri mukino ku kigero cya 50% bityo ugasanga kugira ngo abakinnyi bazamenyerane biri kure (Automatisme).
Police FC bari kwitegura imikino ya nyuma ya shampiyona 2018-2019
3. Impinduka
mu bakinnyi bahabwa umwanya
Kuri ubu
ikipe ya Police FC iri kubona ibitego bivuye kuri Songa Isaie, Ndayishimiye
Antoine Dominique na Osee Iyabivuze.
Aba bakinnyi
uko ari batatu ntabwo ku ngoma ya Albert Mphande ariko bose bahabwaga amahirwe
yo kujya mu kibuga kuko uretse Osee Iyabivuze abandi babaga ari abasimbura.
Kuri ubu aho
Albert Mphande ahagarikiwe, Songa Isaie amaze kugeza ibitego icumi (10) muri
shampiyona nyamara yaramusize afite bitanu (5) icyo gihe no kujya mu bakinnyi
18 byabaga ari tombola cyo kimwe na Ndayishimiye Antoine Dominique.
Nibyo koko
hari abari mu bihe byiza byo kubona umwanya kandi baranawukwiye bitewe n’ubushobozi
bazwiho. Gusa kandi na none Urban Boys baririmbye ko “Bamwe baba barira abandi
nabo baseka”.
Ku bwa
Albert Joel Mphande, Peter Otema na Alafat Bahame bari abakinnyi bafatwa nk’intwaro
zikomeye mu gushaka ibitego, gusa ubu igishoboka nuko bategereza igihe
azagaruka akaba yabasubiza icyubahiro bahoranye. Peter Otema ubu ni umusimbura
mwiza mu gihe Bahame Alafat kuba yaza mu bakinnyi 18 abyumva akaba yanabifata
nk’ibihuha.
4.Igitutu ku
bakinnyi
Akenshi
umutoza Albert Mphande iyo ari gutoza uba wumva akoresha amagambo akakaye ku
buryo nk’umukinnyi ushyuha vuba ashobora kunanirwa gukina ibyo azi akaba yakora
amakosa atandukanye kuko uyu mutoza ukoresha ururimi rw’icyongereza hari
amagambo avuga ateye ubwoba.
Ibi
bitandukanye na Nshimiyimana Maurice uba ajya inama n’abakinnyi abibutsa
guhagarara neza mu kibuga ndetse akabahamagara mu buryo bworoheje bityo
bakamwumva kuko aba yakoresheje amagambo yo kubaha agaciro.
Kuri ubu ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 mu mikino 26 imaze gukina muri shampiyona 2018-2019. Mu mikino 26 Police FC yatsinzemo 13 inganya ine (4) itsindwa icyenda (9).Iyi kipe yinjije ibitego 38 bayinjiza 27 aribyo bituma kuri ubu izigamye ibitego 11.
Police FC ni imwe mu makipe ahagaze neza mu minsi ya nyuma ya shampiyona 2018-2019
Dore imikino
ine Police FC isigaje ngo isoze shampiyona:
Tariki
11/05/2019: Bugesera FC vs Police FC (Stade ya Kigali)
Tariki
19/05/2019: Police FC vs SC Kiyovu (Stade ya Kigali)
Tariki 24/05/2019:
AS Kigali vs Police FC (Stade ya Kigali)
Tariki
01/06/2019: Police FC vs APR FC (Stade ya Kigali)
TANGA IGITECYEREZO