RFL
Kigali

Edouce mu ndirimbo ‘Ntafatika’ yavuze ku bwiza bw’umukobwa utisukirwa na buri musore-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2019 9:14
0


Irabizi Edouce wamenyekanye nka Edouce Softman nk'izina akoresha mu muziki, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ntafatika’ yavuzemo ubukaka n’ubushongore bw’umukobwa w’umunyarwandakazi udapfa kwisukirwa na buri musore.



Edouce yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Shuguli’, ‘Akari ku mutima’, ‘Urushinge’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahatanye mu marushanwa atandukanye, yanakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo umunyabigwi mu muziki Ben Kayiranga n’abandi benshi.

Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze indirimbo zigakundwa bikomeye bitewe n’insanganyamatsiko yabaga yaririmbyeho. Indirimbo ye yise ‘Ntafatika’ yashyize hanze yasohotse mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2019.

Hari aho agira ati "...Uyu mwana ‘Ntafatika’ agatoki ku kandi umunsi kuwundi wowe utuma ngira ijambo mu bandi njye mbona utandukanye n’abandi untera ‘confidence’,…”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTAFATIKA' YA EDOUCE SOFTMAN

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo inkumi z’ikimero, imodoka zidapfa kugurwa na buri wese, imyambarire n’ibindi bituma ijisho ridakuraho kureba iyi ndirimbo Edouce Softman avuga ko yashoyemo menshi.

Edouce yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ntafatika'.

Yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo ‘Ntafatika’ agamije gutaka ‘ubwiza bw’umukobwa’ agaragaza ubukaka n’ushongore bwe muri rusange aho avuga ko atari buri wese ushobora kumwisukira.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ‘Ntafatika’ ayitezeho gufasha buri wese muri ‘summer’. Yongeyeho ko yafashe igihe kinini atekereza kuri iyi ndirimbo ndetse ko yanamutwaye ubushobozi mu bijyanye no gukora amajwi n’amashusho yayo yamaze gushyira hanze.

Yagize ati "Iyi ndirimbo navuga ko ari indirimbo nahaye umwanya uhagije kandi yanantwaye n’ubushobozi butari bucye kuko nayikoze mu gihe kigera ku mwaka wose twarayitondeye cyane,”. Avuga ko guhitamo kuyita ‘Ntafatika’ ari uko ‘yifuzaga ijambo riberanye no gutaka ubwiza bw’umukobwa w’ikimero’.

Ati “…Ku buryo buri muntu wese amubona akabona ubwiza bwe kuko abakobwa b’abanyarwanda ni beza cyane ntago ari buri muntu wese wapfa kubisukira uko abonye muri macye ‘Ntibafatika’.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTAFATIKA' YA EDOUCE SOFTMAN

Edouce yavuze ko nyuma y’uko yari amaze igihe atuje ubu agarukanye imbaraga zidasnzwe. Yijeje abanyarwanda n’abakunzi be ko bagiye kubona ibikorwa byinshi bitandukanye kandi biri ku rwego rushimishije, ngo ntakongera guceceka ukundi.

Edouce avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo 'Ntafatika' afite izindi ndirimbo azashyira hanze mu minsi iri imbere.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTAFATIKA' YA EDOUCE SOFTMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND