Umufa ni isosi iboneka hatogoshejwe amagufa y’inka, ihene, cg se inkoko, hari n’abakoresha amafi, Uyu mufa ni ingirakamaro cyane, kuko wuzuyemo intungamubiri nyinshi.
Mu kuwuteka ni ngombwa kuzirikana
cyane igihe umara utetswe; kumara igihe kinini ku muriro bifasha ko
imyunyungugu n’izindi ntungamubiri ziboneka ku bwinshi. Umufa (w’amagufa) urimo intungamubiri nyinshi cyane;
imyunyungugu nka kalisiyumu na manyesiyumu ihita yinjira mu mubiri ku buryo
bworoshye. Ubonekamo kandi amino acide z’ingenzi; glycine na proline, zombi
zidapfa kuboneka byoroshye mu nyama zisanzwe. Akamaro k’umufa ku mubiri Urugero ruri hejuru rw’imyunyu ngugu Umufa wuzuyemo imyunyungugu y’ingenzi
iboneka mu magufa ndetse n’umusokoro. Ni isoko nziza ya kalisiyumu na manyesiyumu, zihita zikoreshwa n’umubiri mu
buryo bworoshye. Zombi zikaba ingenzi cyane mu gutuma amenyo akomera n’amagufa
agakura neza kandi akomeye. Iyi myunyungugu kandi igira uruhare rukomeye mu mikorere myiza
y’umutima n’urwungano rw’ubwonko (nervous system) no gukora neza kw’imikaya. Mu mico itandukanye aho usanga kubona amata n’ibiyakomokaho ari
ikibazo, umufa usanga ari ifunguro ry’ingenzi mu gutuma abana bakura neza.
Ariyo nayo mpamvu usanga ugaburirwa abana cyane. Cartilage Aka ni ka gace kaba ku igufa hejuru kaba koroshye, gakocagurika.
Kabonekamo intungamubiri z’ingenzi chondrotoin na glucosamine (ubusanzwe zikoreshwa
n’ubundi mu miti yo kugabanya kubyimbirwa amagufa, arthritis no kuribwa mu
ngingo). Aka gace mu mufa gafasha cyane mu kurinda gusaza kw’amagufa, no
kurinda indwara ya arthritis (rheumatoid arthritis). Collagen Iyi proteyine y’ingenzi iboneka mu ngingo n’uturemangingo twose.
Ifasha cyane mu ruteranyirizo rw’amagufa, mu gukuza umusatsi, uruhu ndetse
n’inzara. Ni ingenzi cyane ku mubiri ku buryo uzasanga no muri farumasi
zitandukanye inyongera za collagen zigurishwa cyane. Umufa ukize cyane kuri iyi proteyine. Uko uwuteka cyane, ni ko
collagen igenda iva mu magufa igahinduka gelatin (ifasha kwinjiza proteyine
wariye mu buryo bworoshye kandi bwihuse). Ikizakubwira ko umufa wawe urimo gelatin ihagije, nuko iyo uhoze
ubona wafatiriye cyane. Mu gihe ukonja ugakomeza kuba amazi, bivuze ko
wakoresheje amazi menshi cg se utawutetse igihe gihagije. Iyi gelatin iba irimo urugero ruri
hejuru rwa amino acids; glycine na proline. Zose z’ingenzi cyane mu kongera guteranya imikaya (nko mu gihe
wacitse igisebe), gukura no gusana imikaya. Glycine yitabazwa cyane mu gukora uturemangingo fatizo (DNA na
RNA), gufasha igogorwa kugenda neza binyuze mu kuringaniza amatembabuzi aboneka
mu gifu no mu mwijima (bile), kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso,
gusinzira neza no gutuma ubwonko bukora neza. Proline ni ingenzi cyane mu gutuma ugira uruhu rwiza kuko
yitabazwa mu gusana collagen. Ifasha kandi umubiri gucagagura proteyine zindi
zifashishwa mu gukora uturemangingo dushya Src: Amelioretasante.com
TANGA IGITECYEREZO