Kigali

Meddy yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “All Night”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/04/2019 15:07
9


Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy mu ruhando rw’abanyamuziki, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’urukundo yise “All Night” igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 41’.



Iyi ndirimbo yise “All Night” yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, ije ikorera mu ngata indirimbo uyu muhanzi aherutse gushyira hanze yise “Adi Top” imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Youtube.

‘AllNight’ yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza. Amajwi yayo yakozwe na Producer Lick Lick, itunganyirizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi izwi nka Momusic.

KANDA HANO WUMVE 'ALL NIGHT' INDIRIMBO NSHYA YA MEDDY

Mu butumwa Meddy yanyujije kuri konti instagram, yavuze ko yishimiye gusangiza abakunzi be indirimbo nshya yise ‘All Night’, abasaba kuyumva, kuyohererezanya, kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha…

Yagize ati “Indirimbo ‘All Night” amajwi yayo yasohotse. Yisangize inshuti n’abandimwe. Reka twongere tubikore. Murakoze cyane ku bw’urukundo mukomeza kunyereka no kunshyigikira.”

Meddy yasohoye indirimbo yise 'All Night'.

Meddy aheruka mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘East African Party’ aho yari we muhanzi w’Imena wari watumiwe muri iki gitaramo. Ni igitaramo yaririmbyemo yishimirwa na benshi anerekana umukunzi we Mimi bari mu buryo bw’urukundo.

Meddy akurikirwa n’abarenga ibihumbi 150 ku rubuga rwa Youtube, Muri Werurwe 2019, yahawe ishimwe na Youtube rizwi nka “Silver play button” nk’umuhanzi/undi wese ukurikirwa n’abarenga ibihumbi ijana kuri uru rubuga rwerekanirwaho amashusho.

KANDA WUMVE INDIRIMBO 'ALL NIGHT' YA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imanishimwe Emmanuel5 years ago
    Iyindirimbo ya mzee Ngabo Meddy ninziza nakomerezaho, turamushyigikiye. All night! Beautiful song.
  • Kalisa5 years ago
    Iyindirinbo nubufu kbs arko kuko ngo ari meddy wayikoze prom hafi aho indirimbo nkiyi kweli muri 2019 niyi ndirimbo oya ni ubufu kbs maddy emera umu fan wifanire Bruce melody
  • Kalisa tom5 years ago
    Meddy akomerez aho tumurinyuma.
  • Mutuyimana Damacsene5 years ago
    Ukonakwifuza nuko burikwezi meddy yajyasohora indirimbo burikwez shya kandi
  • bahati jean5 years ago
    feke sana
  • Antoi5 years ago
    Iyi ndirimbo Ni nziza
  • Jamar ndayishimiye 5 years ago
    Saw cyane ngabo medy komerezaho natwe tukurinyuma
  • Mugisha Israel5 years ago
    Meddy Uri Umuhanze Dukunda Mu Rwanda Niyo Mpamvu tukuri Inyuma Korana Umurava Kandi Ube Icyitegererezo Bubandi Bahanzi Nyarwanda Tukuri Inyuma Ever And Forver Urakoze Kandi Imana Iguhe Ibyo Wifuza Mumpano Yawe Kandi Iyindirimbo All Night Nkuko Ari nziza Uzakore Nizindi Nyinshi Zisumbuyeho Kandi Tukuri Inyuma Murakoze.
  • NSHIMIYIMANA PIERRE9 months ago
    TURAKWEMERA SAN.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND