RFL
Kigali

Jay Polly yakoreye igitaramo gikomeye muri Bauhaus Club, asoza abahasokeye batabishaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/04/2019 18:01
1


Umuraperi Tuyishimire Joshua wamenyekanye mu muziki nka Jay Polly uri mu bakomeye mu Rwanda, yakoreye igitaramo gikomeye muri Bauhaus Club Nyamirambo, asoza abahasohokeye bakinyotewe no gutamirwa nawe mu bihangano bye bikunzwe.



Iki gitaramo cyabereye muri Bauhaus Club mu ijoro ryo ku wa Gatanu, gisozwa mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019. Jay Polly yinjiye Bauhaus Club aherekejwe na Rwema Denis, Umujyanama wa The Mane ari nawe wari umutwaye mu mudoka.

Akigera ku rubyiniro yakomewe amashyi na benshi bari bamukumbuye abandi bavuza akamo k’ibyishimo. Yabanje kubateguza ko bagiye gutarama kugeza bucyeye. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahereyeho agitangira umuziki zakomeje izina rye ageza ku ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze. 

Yaririmbaga asanganirwa na bamwe mu bakobwa bifuzaga kubyinana nawe, abandi banyuzwe n’uburyo yabashimishije bakamupfumbatisha amafaranga. Yakoresheje imbaraga nyinshi akanyuzamo akabyina, agasuzuhuza abakunzi bicaye mu myanya isanzwe no mu myanya y’icyubahiro bari bamushyigikiye.

Jay Polly yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoreye Bauhaus Club.

Indirimbo ya nyuma yaririmbye ahagana saa cyenda z’ijoro, asohoka benshi bagisaba ko yagaruka akabataramira, asoza atyo. Bauhaus Club imaze kuba ubukombe mu gutumira abahanzi nyarwanda kuhataramira, Jay Polly yahataramiye akorera mu ngata King James wahatamira mu cyumweru gishize. 

Jay Polly yaririmbiye Bauhaus Club ashyigikiwe n’umuhanzi Senderi Hit, abakinnyi ba filime nka Samusure, Damour Selemani n’abandi benshi bahuzaga gusoma kuri manyinya no kubyina umuziki.

Jay Polly uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Inshuti nyazo’ yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Akanyarijisho’, ‘Deux fois deux’, ‘Umupfumu uzwi’, ‘Hahisa mu nda’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars. 

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Imaze gutumirwamo n'abahanzi Senderi Hit, Social Mula, Dream Boys, Mico The Best, Active, Bull Dogg n’abandi basusurukije abasohoye muri aka kabari.

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.



Yaririmbaga akanyuzamo akaganiriza n'abafana be bari bamushyigikiye.

Umukinnyi wa filime, Damour Selemani [ubanza ibumoso} yari muri iki gitaramo.

Bauhaus Club ifite ibinyobwa by'amako yose.

Senderi Hit na Samusure bari bitabiriye.

Bamwe mu bafana basangaga Jay Polly ku rubyiniro.

AMAFOTO: Regis Byiringiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habimana valens5 years ago
    regis. uduha amafoto asobanutse kbsa.cyane cyane ay'umupira





Inyarwanda BACKGROUND