Abasore b’abanyarwenya bahuriye mu itsinda Day Makers Edutainment ari bo 5K Etienne na Japhet tariki 27 Mata 2019 bazahora bayibuka mu buzima bwabo ko ari bwo bwa mbere bakoze igitaramo #BigombaGuhinduka cyikitabirwa na benshi, amatike bateguye agashira.
Iki gitaramo #BigombaGuhinduka cyabereye muri Kigali Cultural Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019, kitabirwa na benshi banyuzwe n’urwenya rwa 5K Etienne na Japhet.
Kuva
igitaramo gitangiye byari bigoye guhisha amenyo. Igitaramo cyari kiyobowe n'umuyobozi Mukuru wa Day Makers ari we Clapton Kibonke wari umushyushyarugamba nawe
wanyuzagamo agasetsa benshi.
Kanda hano: Urebe amafoto y'igitaramo #Bigomba Guhinduka
Hifashishijwe kandi Joshua uri mu banyarwenya
bagezweho, Babou wo mu itsinda Comedy Knights, uwitwa Kefa, n’abandi bakizamuka muri uyu
mwuga basetsa benshi.
Bagarutse ku bakinnyi Kimenyi Yves na Muhire Kevin baherutse gutamazwa n'amashusho abagaragaza bambaye ubusa, abahanzi nyarwanda, The Ben na Meddy batorokeye muri Amerika n'ibindi. Igitaramo cyatangiye saa kumi n’umugoroba, byageze mu masaha ya saa tatu z’ijoro amatike yashije ku buryo uwabashaga kwinjira yinjiriraga ubuntu.
5K Etienne na Japhet bateguye igitaramo bisunze inyigisho yabo bise #BigombaGuhinduka bavuze ko batari biteguye ko bashyigikirwa n’umubare munini, bashima Imana yabikoze. Ni ku nshuro ya mbere Day Makers itegura igitaramo #BigombaGuhinduka, bavuze ko ari igitaramo kizajya kiba buri gihembwe.
Wari umwanya mwiza wo kugorora imbavu...
Mu nguni zose z'abitabiriye igitaramo basekaga bagatembagara.
Byasabaga kubareba udakuraho amaso.
Byanga, byakunda wasekaga.
Baharaniraga gusigarana urwibutso rw'iki gitaramo.
Umukinnyi wa filime uzwi nka Dimbati [wambaye ingofero] yari yizihiwe.
Abateraga urwenya na bo babisekaga.
Bagitangira kuvuga witeguraga guseka.
Umuhanzi Israel Mbonyi yanyuzwe n'urwenya rwa 5k Etienne na Japhet.
Rocky Kirabiranya usobanura filime, wambaye umukufe mu ijosi.
Babou nawe byamurenze.
Kanda hano: Urebe amafoto menshi y'iki gitaramo
REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE N'IBYAMAMARE
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA 5K ETIENNE NA JAPHET
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUGORE WA CLAPTON
AMAFOTO: Cyiza Emmaneul-INYARWANDA.COM
VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO