RFL
Kigali

Peter Okoye yireguye! Yavuze ko atigeze aryamana na Zari waciye ukubiri na Diamond

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2019 10:14
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Peter Okoye [Mr P], yatangaje ko atigeze aryamana na Zari Hassan ndetse ko atabikinisha, avuga ko asanzwe ari inshuti ya Diamond. Ngo ntiyakabajijwe ibyo kuryamana na Zari ahubwo yabazwa ku ndirimbo nshya yashyize hanze.



Mu kiganiro “Midday Oasis” cya Cool FM, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2019, Peter Okoye [Mr P] wahoze mu itsinda rya P-Square yeruye ko atigeze agirana umubano wihariye n’umugore w’ikimero ufite inkomoko muri Uganda, Zari Hassan.  

Peter Okoye atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Diamond Platnumz ashinje uwahoze ari umugore we Zari Hassan kumuca inyuma akaryamana na Peter Okoye mbere y’uko bibaruka umwana wabo wa mbere bise, Latiffah Dangote.

Icyo gihe mu kiganiro Diamond Platnumz yagiranye na Wasafi FM, ku wa kabiri w’iki cyumweru yagize ati “Zari Hassan yakundanaga na Peter Okoye amezi macye mbere y’uko tubyarana umwana wa mbere, Latiffah Dangote. Nasomye ubutumwa bw’urukundo yandikiranaga na Peter bohererezanyaga bifashishije telefoni. Njye ubwanjye narabimubajije.”  

Mu gusubiza, Peter Okoye yavuze ko atazi neza imikino Diamond na Zari barimo, ahamya ko atigeze aryamana na Zari ndetse ko atabikora. Yagize ati  “…..Mbabwije ukuri, ntabwo nzi ibyo Diamond na Zari barimo/bashaka kuvuga. Sinshobora, kandi ntacyo nshaka kuvuga.”  

Peter Okoye yavuze ko atakabaye abazwa ibya Diamond na Zari mu gihe afite indirimbo nshya aherutse gushyira hanze yise “One More Night’ yakoranye n’umuhanzi Niniola. Ati “ Mumbabarire, mfite indirimbo nshya ‘One More Night’ nakoranye na Niniola. Kandi ntabwo nshaka gutakaza umurongo.”

Peter Okoye yavuze ko atigeze aryamana na Zari.

Yakomeje avuga ko adashaka kugira icyo avuga ku byo Diamond atangaza kuko ari ‘ubugoryi’. Ati “...Sinshaka kugira icyo mvuga ku bibazo bya Diamond. Mu by’ukuri, ni ‘ubugoryi’ kuvuga ku byo yavuze.”   

Yavuze ko kuba ahagaze neza mu kibuga cy’abanyamuziki hari benshi batabyishimiye bashaka kumuca intege. Yunzemo ko Diamond asanzwe ari ‘umujama’ we. Ati “ Iyo abantu babonye uri gukorana neza, ibitekerezo bibi bibashakamo inzira bakakurakarira. Hejuru y’ibyo, turi inshuti njye na Diamond Platnumz, ni ‘umujama’ wanjye.”

Ibyo Peter Okoye yatangaje byashimangiye ibyatangajwe na Zari Hassan mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram ku wa kabiri w’iki cyumweru, avuga ko atigeze aca inyuma Diamond yise ‘igicucu’. Zari kandi yavuze ko atigeze aryamana n’umugabo wamufashaga gukora imyitozo ngororamubiri nk’uko yabishinjwaga na Diamond.  

Yavuze ko abantu badakwiye kwizere ibyo Diamond avuga kuko ari umugabo wihakanye umwana yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto n’abandi. Yongeyeho ko ibyo Diamond Platnumz yatangaje yifashishije Radio ye yageragezaga guhisha umuco we w‘ubusambanyi’ watumye urukundo rwabo rugera kw’iherezo rumaze imyaka itatu.  

Zari Hassan na Diamond Platnumz bakundanye guhera mu Ukwakira 2014 batandukana muri Gashyantare 2018, babyaranye Latiffah Dangote w’imyaka itatu na Prince Nillan w’imyaka ibiri.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, Zari w’imyaka 38 y’amavuko yatunguye Miliyoni 5.4 bamukurikira kuri instagram atangaza ko yashyize akadomo ku rukundo rwe na Diamond Platnumz w’imyaka 39 y’amavuko.  Uyu mugore w’abana batanu yashinje Diamond ikinyabupfura gicye no kutaba umwizerwa nk’ipfundo ryasenye urugo rwabo.

Diamond Pltanumz yabanje gukundana n’umunyamideli Wema Sepetu, akurikizaho umunya-Uganda, Zari Hassan, ubu aryohewe n’urukundo rw’umunya-Kenya, Tanasha Oketch wamutwaye uruhu n’uruhande. 

Bombi Zari yabise ‘ibicucu’, agira ati “Ubu uwahoze ari umukunzi wanjye Diamond Platnumz azajya abwira umukunzi we mushya, Tanasha Oketch ukuntu nari mubi, maze disi uriya mukobwa yumve amugiriye impuhwe….atekereza ko abonye umutugatifu… Bombi ni ‘ibicucu’.

Mu gusubiza, Tanasha, yanditse avuga ko adashobora gusubiza uwo atigeze amenya ndetse ko atafata umwanya munini amutekerezaho.  

Zari yabanje kubana n’umunya-Uganda wari umushoramari ukomeye, Ivan Ssemwanga, babyaranye abana batatu. Urukundo rwabo rwarangiye, Zari ashinja Ssemwanga kutagira icyo yitaho.

Yateye indi ntambwe yiyibagiza agahinda yatewe na Diamond Platnumz ajya mu rukundo rushya n’umugabo buri gihe agaragaza ku rukuta rwa instagram amwita Mr M.

Zari Hassan yagiriye impuhwe Tanasha witegura kurushinga na Diamond.

Zari avuga ko atatunguwe n'ibyitangajwe na Diamond kuko azirikana ko yihakanye umwana yabyaranye na Hamisa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND