Kigali

Manzi Tristan Arsène yatangiye gusohora uruhererekane rw’umuvugo 'Forgive' akanguriramo kubabarira bya nyabyo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2019 9:09
0


Umusore witwa Manzi Tristan Arsène [Manzi] w’imyaka 20 y’amavuko, yatangiye gushyira ahagaragara uruhererekane rw’umuvugo yise 'Forgive' yakubiyemo ubutumwa bukangurira kubabarira bya nyabyo. Avuga ko awitezeho kugira ingaruka nziza kuri sosiyete nyarwanda



Manzi amaze imyaka isaga 20 ari umusizi n’imyaka itanu ari umwanditsi w’imivugo. Imivugo yanditse ikamenyakana irimo uwitwa “Urukundo ruri he?” , ‘Who are you to chase the king?’. ‘Prove them wrong’, ‘The peak i dreamt to reach, ‘History’ yasanganiwe na “Forgive” yamaze gushyira hanze yifashishije urubuga rwa Youtube.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Manzi yavuze ko kwandika ari bwo buryo bwiza yabonye bwo gutambutsamo ibitekerezo bye kugira ngo bifashe sosiyete nyarwanda abarizwamo. Kugeza ubu uyu musore akaba afite imivugo irenga 40, yanditse mu ikayi. 

Avuga ko uyu muvugo yise ‘Forgive’ yawukoze agamije kunyuzamo ubutumwa bukangurira abantu kubabarira bya nyabyo. Yagize ati “ Umuvugo nise ‘Forgive’ ukubiyemo ubutumwa bwo kubabarira nyabyo. Nayikoze maze kubona ko muri sosiyete tubamo hari ikibazo cyo kutamenya kubabarira neza.

“Umuntu arababarira ariko akagerekaho ‘condition’ ngo sinshobora kongera kumuvugisha, ngo sinamusura…Iyo ni yo mpamvu nyamukuru yanteye kwandika iriya poem,”

Atangira uyu muvugo 'Forgive' agira ati "Ese inzika zaragiye imbabazi zirasigara. Cyangwa imbabazi zaragiye inzika zirasigara. Oya! Imbabazi n'inzika byaratuye biraturana,"

Igice cya kabiri cy’umuvugo yise ‘Forgive’ kigomba gusohoka mu mpera z’iki cyumweru. Uyu musore avuga ko anateganya gukora igitabo kizaba kirimo imivugo yagiye yandika mu bihe bitandukanye.

Nyuma y'imyaka 25 ishize Jenoside ihagaritswe n'ingabo zari iza RPA hari umubare munini w'abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bataricuza ngo basabe imbabazi. Mu 2018 Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) rwatangaje ko 78% batarasaba imbabazi z'ibyaha bahamijwe.

Manzi ni umwe mu bifashishijwe mu mukino "Our Past".

Manzi yatangiye gusohora uruhererekane rw'umuvugo yise "Forgive".

REBA HANO UMUVUGO 'FORGIVE' WA MANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND