RFL
Kigali

Abakinnyi ba Scandinavia WFC basobanuye impamvu bishimiye igitego bagenda nk’umusaza uri ku nkoni-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/04/2019 15:54
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2019, ikipe ya Scandinavia WFC yanyagiye AS Kigali WFC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa cyenda (9) wa shampiyona. Kimwe mu bitego batsinze bakishimiye bagenda nk’umusaza cyangwa umukecuru uri ku nkoni.



Nyuma y’umukino, bamwe mu bakinnyi ba Scandinavia WFC bavuze ko igitego cya mbere bakimara kukibona bagombaga gutangiraho ubutumwa bakagaragaza ko bafite imbaraga n’ubwo ngo bamwe bavuye muri AS Kigali WFC babirukanye bababwira ko bashaje bityo nta musaruro batanga mu ikipe y’umujyi.

Bamwe mu baganiriye na INYARWANDA bavuze ko amazina yabo atajya ahagaragara ariko ubutumwa bwabo bugakomeza kuba bumwe. Aba bakobwa bavuga ko bagize umukino mwiza barusha AS Kigali WFC ikipe yari yarihariye umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.



Abakinnyi ba Scandinavia WFC bishimiye igitego bagenda nk'abakecuru

Umwe mu baganiriye na INYARWANDA yagize ati” Tukimara kubona igitego cya mbere twakishimiye kuriya tugenda nk’abakecuru cyangwa abasaza bari ku nkoni kuko hari abakinnyi bavuye muri AS Kigali WFC babwiwe ko bakecuye batagikwiye gukina umupira”.

Undi yagize ati “Buriya abantu harimo n’abatoza bakunze kwibeshya ku bakinnyi bavuga ko ngo bakuze badashobora gukina ariko si ko bimeze. AS Kigali twabarushije bigaragara kandi abantu bose bari ku kibuga babibonye. Turayitsinze kandi tuzongera tuyitsinde iwacu tubatware igikombe cya shampiyona”.


Abakinnyi ba Scandinavia WFC bafata amabwiriza y'umutoza

Uwa nyuma waganiriye na INYARWANDA avuga kuri ubu buryo bishimiyemo igitego cya mbere, yagize ati “AS Kigali bibwira ko dushaje ariko ntabwo ariko bimeze kuko imyaka siyo ikina hakina imbaraga n’ubwenge. Twabatsinze tubarusha kandi tuzanabongera. Ntabwo dushaje kuko tugiye kuvuga imyaka yacu ndizera ko twasanga ahubwo AS Kigali ariyo isigaranye abakinnyi bakuze mu Rwanda kuko mu ikipe yacu niba babizi bazi ko dufitemo n’umukinnyi wiga mu mashuri abanza”.

Bizumuremyi Radjab umutoza mukuru wa Scandinavia WFC avuga ko ikipe ye yari imaze igihe yitegura uyu mukino kandi ko igihe bakinaga n’ikipe y’igihugu byabafashije kumenya aho bongera imbaraga bityo bibafasha kwigaranzura umucyeba.

“Ubushize narabivuze. Ntabwo ikipe yava mu cyiciro cya kabiri ngo yumve ko izaza igahangana n’ikipe imaze gutwara ibitego icyenda, icumi. Mu minsi ishize twagize amahirwe ubwo ikipe y’igihugu yari i Rubavu, dukina nayo umukino wa gicuti tunganya ibitego 2-2. Bariya bana bahise bumva ko bishoboka niko kuza hano bavuga ko kuba barahanganye n’ikipe y’igihugu bityo bakumva ko ikipe imwe itabananira”. Bizumuremyi


Bizumuremyi Radjab umutoza mukuru wa Scandinavia WFC yishimiye uko abakinnyi be bitwaye

Ibitego bya Scandinavia WFC byatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette wafunguye amazamu ku munota wa 37’ nyuma y'uko abugarira ba AS Kigali WFC bari bananiwe gufata Nyiramfashimana Marie Jeanne wari wabinjiranye mu rubuga rw’amahina agatanga umupira wihuta.

Mukandayisenga Nadine yatsinzemo ibitego bibiri mu buryo bumwe. Mukandayisega Nadine yateye umupira wa mbere ku munota wa 60' mbere yo gutera undi ku munota wa 68' bityo acyura ibitego bibiri muri bitatu ikipe yatsinze.


Mukandayisenga Nadine (Ibumoso) na Jeannette Ukwinkunda (Ibuyro) abakinnyi bafashije Scandinavia WFC gutsinda AS Kigali WFC

Ukwinkunda Jeannette acisha umupira hagati y'abakinnyi ba AS Kigali WFC

Mukandayisenga Nadine umukinnyi wa Scandinavia WFC yabaye umukinnyi w'umukino

Scandinavia WFC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 24 mu gihe AS Kigali WFC ari iya kabiri n’amanota 21 mu mikino umunani (8) amakipe yombi amaze gukina.


Nyirahabimana Anne Marie (15) myugariro wa Scandinavia WFC azamukana umupira imbere ya Iradukunda Callixte wa AS Kigali


Mbarushimana Shaban abaza abakinnyi ikibazo bahuye nacyo


Uwo ni umwe mu bana batoraguraga imipira (Ball Boy) yituraga hasi anyereye


Uwimana Zawadi (9) rutahizamu wa Scadinavia WFC agora ubwugarizi bwa AS Kigali WFC


Uwimana Zawadi rutahuzamu wa Scandinavia WFC wiga mu mashuri abanza


Kankindi Fatuma (11) ku mupira imbere ya Kalimba Alice wa AS Kigali WFC


Nibagwire Liberathe wa AS Kigali WFC ashaka uko yacikana umupira agana imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND