Abahanzi bakizamuka akenshi usanga gukora amashusho y’indirimbo bigorana, akenshi bavuga ko bahabwa amashusho ari ku rwego ruri hasi ugereranyije na bakuru babo. Mugenzi Jacques ukoresha izina ry’ubuhanzi Jay Cube Yussuf akaba akorera muzika muri Leta ya Michigan yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ba Maso’ we yivugira ko yamunyuze.
Ni nyuma y’amezi ane Jay Cube Yussuf ashyize hanze amajwi y’indirimbo ‘Ba Maso’, iyi ikaba ari indirimbo ya karindwi (7) uyu muraperi ujya ugerageza n’nijyana ya Afro trap ashyize hanze, akaba yanayikoreye n’amashusho. Jay Cube Yussuf mu myaka 3 amaze akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Michigan aya ni yo mashusho (Video) ye ya mbere yishimiye dore ko yagiye akorerwa n’izindi mbere ariko ntiyishimire urwego ayo mashusho yari ariho.
Ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ba Maso’ yadutangarije ko aya atari yo mashusho ya mbere akoze ahubwo ko mbere hari ayo yagiye akora ntamunyure kuko yabaga ari ku rwego ruri hasi. Ati: “ Aya niyo mashusho ya mbere nshyize hanze nkanjye Jay Cube Yussuf gusa hari n'andi nagiye nkorera sinyishimire byityo sinayamurikira abanyarwanda.”
Jay Cube Yussuf yadutangarije ko aya mashusho ya ‘Ba Maso’ ahagaze agaciro k’amadorari igihumbi ($1000). Aya mashusho akaba yarakozwe na Dretti Visions usanzwe ukorera amashusho abahanzi ku mugabane w’Amerika. Jay Cube Yussuf yizeje abakunzi be kwitegura indirimbo nshya ‘Microphone’ nayo izasohokana n’amashusho yayo.
Umuraperi Jay Cube Yussuf
Indirimbo ‘Ba Maso’ irimo ubutumwa bwo gushishikariza abantu kugira ubumuntu muri bo, bagashyira urukundo nyarwo imbere, kurusha uko bashyira ibintu imbere bakiga kubana n’abantu nk’uko abanyarwanda bavuga ngo gira neza wigendere, Jay Cube Yussuf muri iyi ndirimbo aba asaba abantu ndetse ashimangira gukora ikintu cyiza kurusha uko bashyigikira ikibi.
Reba amashusho y’indirimbo ‘Ba Maso’ ya Jay Cube Yussuf
TANGA IGITECYEREZO