RFL
Kigali

Iki gihembo ni #VisitRwanda yuzuye: Ben Kayiranga wandikishije Buravan muri Prix Découvertes RFI 2018

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2019 11:02
1


Umuhanzi Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga], yatangaje ko kuba umuhanzi Burabyo Yvan [Buravan] yaregukanye igihembo Prix Découvertes 2018 bifunguye amarembo y’ abandi bahanzi bo mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kumenyakanisha umuziki wabo muri Afurika no ku isi yose.



Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa niwe wandikishije Yvan Buravan w’imyaka 23 y’amavuko mu irushanwa Prix Decouverte RFI 2018  risanzwe ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Iri rushanwa rimaze gutwarwa n’abahanzi b’amazina azwi muri Afurika ritegurwa n’Umuryango w’abavuga ururimi rw’Igifaransa(Institut Français) ku bufatanye na Unesco. Yvan Buravan usanzwe ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n'umubyinnyi ukora injyana ya RnB, yakoze amateka aba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda utsindiye iki gihembo nk’uko byatangajwe kuya 11 Ukuboza 2018.   

Mu ijoro rya tariki 16 Mata 2019 nibwo yashyikirijwe iki gihembo cya Prix Decouverte RFI 2018 nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu Bufaransa cyarimo umuhanzikazi Nirere Shanel, Miss Akiwacu Colombe [Nyampinga w’u Rwanda 2014] , umuhanzi Ben Kayiranga n’abandi.

Ben Kayiranga yavuze ko igihembo Buravan yegukanye ari '#VisitRwanda yuzuye'.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Ben Kayiranga yavuze ko yanzuye kwandikisha Yvan Buravan mu irushanwa Prix Decouverte RFI 2018 nyuma y’uko bari bamaze kugirana ibiganiro yumva afite inyota yo kwitabira n’intego yo kugera ku ntsinzi.  

Avuga  ko banaganiriye ku bijyanye n’iterambere ry’umuziki nyarwanda. Muri icyo gihe bagiranaga ibiganiro ni nabwo irushanwa rya Prix Decouverte RFI 2018 ryarimo rihamagarira abahanzi kwiyandikisha guhatanira iki gihembo. Yakomeje avuga ko aganira na Yvan Buravan yahise abyumva vuba yiyemeza kwitabira iri rushanwa anitwaje kuba avuga neza ururimi rw’Igifaransa.  

Yagize ati "Kubyumva vuba ntibyamugoye ....kandi ‘avantage’ afite n’uko avuga neza ururimi rwa Molière.....indirimbo ze numvise kuva twamenyana zoroshyaga inzira kuko ziri ‘international’ cyane cyane ‘mélodies’ zazo na ‘rythmes’."

Kayiranga avuga ko igihembo Yvan Buravan yatwaye kiri mu murongo mugari w’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse ko amarembo yagutse ku bahanzi banyotewe no kumenyekanisha umuziki wabo birushijeho. Yagize ati "Igihembo cye gikubiye mu bintu byinshi u Rwanda rumaze kugeraho. Ni ugufungurira inzira n'abandi bahanzi beza dufite no kumenyekanisha umuziki wacu muri Afurika no hanze yaho ."

Yunzemo ati "Iki gihembo ni Visit Rwanda yuzuye. Niyo mpamvu kiri mu bintu bishimishije cyane."  Ben Kayiranga yakurikiranye bya hafi urugendo rw’ibitaramo Yvan Buravan yakoreye mu bihugu bitandukanye. Yavuze ko yitwaye neza ahagararira umuziki nyarwanda neza, yaba ku rubyiniro ndetse no mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru.   

Ngo akanama nkemurampaka katoranyije Yvan Buravan mu bahanzi 1 200 bari bitabiriye kavuze ko batazigera ‘bicuza’ ku mahitamo bakoze. Ati "Ikipe yamutoranyije mu bahanzi benshi biyandikishije muri iri rushanwa barengaga 1 200 ntabwo ngo bazigera bicuza kuko concert yakoze n'abacuranzi be baritanze ijana ku ijana." 

Kayiranga yashimangiye Buravan ari mu Bufaransa aho yashyikirijwe igihembo akanahakorera igitaramo, yakiranywe urugwiro rwinshi na benshi bari bavuye mu bihugu bitandukanye  n’abandi bamwumvise kuri Radio zitandukanye bari bafite amatsiko yo kumureba aririmba mu buryo bwa live. Kayiranga yavuze ko hari abantu bo mu Bufaransa bashaka gukorana bya hafi na Yvan Buravan ariko ko atabitangaza mu gihe nyir'ubwite atarabitangaza.  

Yeruye ko Buravan ari umuhanzi yubaha amwifuriza gukomeza gutera imbere agatwara n’ibindi bihembo bikomeye. Yanashimye kandi by’umwihariko inzu ireberera inyungu z’abahanzi, New Level, Buravan abarizwamo.

Yvan Buravan yashyikirijwe Prix Decouvertes RFI 2018 yatsindiye

Uhereye i Bumoso; Umugore wa Ben Kayiranga, Yvan Buravan, umuhanzikazi Nirere Shanel ndetse na Ben Kayiranga.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ruhImbaza modeste 4 years ago
    Burabyo Ni umuuhanga pe kandi aratuje ilest Capable pour Kayiranga Ni Ambassador wacu muri France il n' a pas oublie son Pays Natal Bravo Mon frere Kayiranga je t, aime!!





Inyarwanda BACKGROUND