RFL
Kigali

VIDEO: "Patient Bizimana ni umuhanzi ushenjagura umutima wanjye ukameneka" Miss Josiane yaduhaye ubusobanuro bwa Pasika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2019 1:54
1


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 ubwo abakristo bo ku isi yose bizihizaga Pasika (Izuka rya Yesu), umuhanzi Patient Bizimana yakoze igitaramo cyo kwizihiza, mu bacyitabiriye hakaba harimo na Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019.



Miss Josiane Mwiseneza ni umwe bitabiriye igitaramo 'Easter Celebration 2019' cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground aho Patient Bizimana yari ari kumwe na Alka Mbumba wo muri DRC, Redemption Voice, Simon Kabera, Gaby Kamanzi na Shekinah worship team ya ERC Masoro. Miss Josiane yaganiriye na Inyarwanda.com aduha ubusobanuro bwa Pasika. Yavuze ko yishimiye cyane kuba muri iki gitaramo cya Pasika ndetse anahamagarira abantu bose bashobozwa kujya bitabira ibitaramo bihimbaza Imana. Miss Josiane uvuga ko 'nta mukunzi afite', yadutangarije ko impamvu yitabiriye iki gitaramo cya Pasika ari uko indirimbo za Patient Bizimana wagiteguye zimushenjagura umutima. 


Miss Josiane Mwiseneza mu gitaramo cya Patient Bizimana


Miss Mwiseneza Josiane hamwe na Miss Umukundwa Clemence mu gitaramo cya Patient Bizimana

Aganira na Inyarwanda.com Miss Josiane yatangiye avuga ubusobanuro bwa Easter Celebration kuri we. Yagize ati: "Ubundi Easter Celebration ni igitaramo abantu bahuriyemo barimo barizihiza Pasika, nanjye nabaye umwe muri abo." Abajijwe uko azi Patient Bizimana, Miss Mwiseneza Josiane wambaye ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane 'Miss Popularity 2019' yavuze ko amuzi nk'umuhanzi ufite indirimbo zimukora cyane ku mutima. Yavuze ko yajyaga amubona kuri Televiziyo, kuri Pasika y'uyu mwaka ahitamo kujya mu gitaramo cye akamubona Live. Yagize ati: "Muzi ko ari umuhanzi ushenjagura umutima wanjye ukameneka. Naje rero kumureba Live atari kuri Televiziyo." Miss Josiane yadutangarije indirimbo 3 akunda cyane za Patient Bizimana. 

UBUSOBANURO BWA PASIKA KURI MISS JOSIANE MWISENEZA

Abajijwe n'umunyamakuru Joselyne Kabageni wa Inyarwanda.com ubusobanuro bwa Pasika, Miss Josiane Mwiseneza yagize ati: "Pasika ni umunsi twibukaho kuzuka kwa Yesu ariko na none iyo dukurikiye cyera amateka, Pasika itwibutsa kunyuraho,..itwibutsa uburyo Malayika yanyuragaho agenda areba ko Abisirayeli bagiye basiga amaraso y'umwana w'intama ku nkomangizo z'umuryango. Ibyo byose ni byo twibuka tukanibuka ko Umwami wacu yatsinze urupfu". Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda ko yishimiye cyane uko igitaramo cyagenze, abantu bakaza ari benshi ndetse bakagaragaza ibyishimo. Yanabajijwe kuri Miss Mwiseneza Josiane witabiriye igitaramo cye.


Patient Bizimana mu gitaramo 'Easter Celebration 2019'

Abajijwe niba azi Miss Josiane, Patient Bizimana yavuze ko amuzi rwose, icyakora agaragaza ko atari azi ko yitabiriye igitaramo cye. Amaze kubimenya, yavuze ko byamushimishije cyane. Patient Bizimana yatangaje ko uko abantu batandukanye bakomeza gufashwa n'indirimbo ze, bimuha imbaraga zo gukora cyane n'izo gusenga Imana kugira ngo ikomeze kumukoresha. Yagize ati: "Josiane yaje? Ohh ni ikintu cyiza cyane, icyo namubwira ni uko yagize neza kuza. Kuba indirimbo zanjye azikunda ni umugisha. Ni umwe mu bandi benshi, rero icyo ni ikintu kimpa imbaraga zo gukomeza gukora kandi no gukomeza gusenga cyane kugira ngo Imana idufashe."

REBA HANO IKIGANIRO NA MISS JOSIANE NA PATIENT BIZIMANA


VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com

IKIGANIRO: Joselyne KABAGENI-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rujweba4 years ago
    Josiane yarqryohewe kbs.ajye yi uka imana cyane ku'l ntacyo itamukoreye!¡!!





Inyarwanda BACKGROUND