Uko ikoranabuhanga rikataza mu iterambere, ni ko ibikorwa bitandukanye byaguka ndetse n’u Rwanda rukaba rudasigara inyuma muri iryo terambere ry’ibyiza. Abanyeshuri biga gukora ibirahure by’imodoka muri Pure Pro ku bufatanye na WDA bahamya ko ari amahirwe adasanzwe bagize kandi azabageza kuri byinshi.
Gahungu Musa, umuyobozi w’abanyeshuri bo muri Pure
Pro,i kigo gikora ibijyanye n’amamodoka; mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA
yatangiye asobanura Pure Pro avuga n’ibyo biga aho biga gukora ibirahure by’imodoka
byamenetse bakabisubiza ibushya, bikorohereza abafite imodoka ntibagorwe mu
gihe cyo kujya muri Controle Technique. Ubu bamaze ukwezi biga, bakaba bazamara amezi 4
biga batishyura ndetse ngo babibonamo amahirwe adasanzwe dore ko banabagenera
amafaranga y’urugendo 1000 Rwf ku munsi.
Musa Gahungu, umunyeshuri uhagarariye abandi muri Pure Pro
Bamutake Alice, umwe mu bakobwa biga muri Pure Pro
yatubwiye icyo bivuze kuri we ndetse anagira inama abakobwa bagenzi be. Yagize ati: “Akenshi usanga abakobwa ibintu
bya tekinike batabikunda, ugasanga ntabwo yajya gukora ikirahure kubera baba
bavuga ko bisaba imbaraga cyangwa bakiyanduza. Abakobwa benshi kuba batabikunda
njye byanteye kujya kubyiga kugira ngo niteze imbere, nshobora kubikora cyangwa
nkabicuruza. Abakobwa nibitinyuke bumve ko hatari imirimo yagenewe abahungu
gusa, ahubwo n’abakobwa twakora tukigira, tukiteza imbere.”
Alice Bamutake, ahamya ko ari amahirwe adasanzwe ku bakobwa
Umwe mu barimu b’aba banyeshuri ubigisha
Entrepreneurship, ahamya ko abona bumva gahunda yo kwihangira imirimo nk’uko
Leta y’u Rwanda idahwema kubishishikariza abanyarwanda. Ubwo umunyamakuru wa
INYARWANDA yamubazaga niba badahangayikishwa n’uko bazahanga imirimo igiye kure
y’ibyo babigisha, Eddy Ruvugabigwi yagize ati “Birashoboka kuko mu kwihangira umurimo umuntu agendera ku muhamagaro
afite…Turabashishikariza kwiga guhanga umurimo, bakabikunda bakanabishyiramo
umutima, bakazaha n’abandi akazi. Icya ngombwa ni igitekerezo.”
Umuyobozi mukuru wa Pure Pro, Arthur Murara mu
kiganiro twagiranye, yadusobanuriye amavu n’amavuko ya Pure Pro ndetse n’ibyo
bakora aho basubiza ubushya ikirahure cy’imodoka iyo cyamenetse kirimo umusate
kigasubirana ubuzima batagikuye mu modoka. Yavuze ku bijyanye na kontaki z’imodoka
zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho ubu zitakivanwa hanze y’u Rwanda, Pure
Pro ibikora, ndetse n’uburyo bwo kurinda amapine y’imodoka gutoboka zigahora
ari nzima.
Murara Arthur, umuyobozi mukuru wa Pure Pro
Yavuze ibyagendeweho bafata abanyeshuri biga muri
Pure Pro, bazamara amezi 4 biga, ni ubufatanye bwa WDA na SDF ifatanya na Banki
y’isi. Nk’uko mubisanga mu kiganiro kandi, uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri
bafite batishyura ahubwo bishyurwa. Yagize ati “Abanyeshuri ntabwo bishyura na mba! Ahubwo barishyurwa. Hari
amafaranga bagenerwa buri munsi nka motivation. Ubusanzwe ni 2000 Rwf ku munsi,
hakabamo tike no kurya.” Akomeza avuga ko bigaragara ko abanyeshuri
babikunze kandi babinyotewe cyane kuko bazira igihe kandi badasiba.
Kuri we yifuza cyane ko abana b’abakobwa bagaragara
cyane muri Automobiles. Ikindi bitaho cyane nk’uko Arthur yabikomojeho,
ni ukubungabunga ibidukikije nk'uko Slogan yabo ibivuga, ndetse bakanarinda
abantu gutira ibirahure uko bagiye muri Controle.
TANGA IGITECYEREZO