Kigali

Umumansuzi Jovial washyize hanze indirimbo avugamo 'kora aho ushaka' yaduhaye ubusobanuro bwayo

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:17/04/2019 13:11
0


Mu munsi ishize umuhanzikazi Jovial usanzwe akora akazi ko kubyinira abantu mu tubari dutandukanye ndetse n’ahandi ibizwi nko kumansura, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ahushaka’ ikaba ari indirimbo ye ya mbere. Mu kiganiro yahaye INYARWANDA yaduhaye ubusobanuro bw’ibyo yashakaga kuvuga.



Muhawenimana Florence uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jovial ni umuhanzikazi ukizamuka. Mu ndirimbo yashyize hanze mu minsi ishize yagarukaga ku magambo atanga ubutumwa bushingiye ku gukangurira abantu guhana ibyishimo bakoranaho aho bashaka hose. Wumvishe iyi ndirimbo ushobora kwibaza aho igitekerezo cyavuye ndetse n’ubutumwa nyir'igihangano yifuzaga gutambutsa.

Umunyamakuru wa INYARWANDA aganira n’uyu muhanzikazi yamubajije aho iki gitekerezo cyavuye, nuko undi amutangariza ko ari impinduramatwara yazanye muri muzika kuko yabonaga insanganyamatsiko nk'izi zidakunzwe kuririmbwaho. Yagize ati: “Nagiye numva indirimbo z'abahanzikazi benshi numva hari uburyo bitinya, nkibaza kuki bataririmba indirimbo zivuga ku buryo umuntu yatinyuka undi, ndibaza nti ariko se buriya sinazana impinduramatwara muri muzika, naje gutekereza ko nazana impinduramatwara nkaririmba kuri zimwe mu nsanganyamatsiko zidakunze kuririmbwaho.”

Jovial yakomeje adutangariza ko ubu butumwa yabugeneye abakundana, avuga ko hari abantu bakundana ariko buri umwe atinya mugenzi we. Yadutangarije ko iyi ndirimbo ayitura abakundana ndetse anabashishikariza guhana ibyishimo mu bihe byabo by’urukundo. Jovial nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo hari abantu benshi bagiye bamubwira ko ari nziza ndetse bamwe bamutera akanyabugabo ko gukomerezaho, gusa harimo n'abamuciye intege bamushinja kwigana indirimbo z’abanyamerika.


Jovial yifuza kuzakora muzika nk'umwuga ndetse bikazamugeza kure kandi abona biri gutanga icyizere.

Ubusanzwe Jovial ni umumansuzi gusa si kenshi ari kugaragara mu tubari tw'inaha mu Rwanda ahubwo akunze gukorera mu bihugu bihanye imbibi n’u Rwanda. Bimwe mu byo yifuza, ni ugukora muzika cyane ikamufasha kurusha uko kumansura byari bimubeshejeho ndetse no kubyina yagera igihe akabirekeraho. 

Jovial ni kavukire mu karere ka Gatsibo ariko yatangiriye umuziki mu karere ka Rwamagana. Yatangiye muzika akora injyana ya Rap. Yadutangarije ko gukora muzika ari ibintu yakuze yumva azabiharanira kugeza abikoze ndetse ni kimwe mu byo yagiye atumvikanaho n’ababyeyi be kuko bamubuzaga gukurikira ibintu by’imyidagaduro ngo bitazamubuza ishuri.


Mu byo Jovial yifuza kuzakora ni ukuzashinga umuryango (Club) uzahurizamo abakobwa babyariye mu rugo iwabo, amashuri yabo agahagarara ugasanga nta kindi bakora kandi bafite impano wenda zo kubyina n’izindi zitandukanye. Ibi avuga ko azabikora mu rwego rwo kubashakira uburyo bakwihangira umushinga utabasuzuguza. 

Reba amashusho y'indirimbo ‘Ahushaka’ ya Jovial







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND