RFL
Kigali

VIDEO: Mukarujanga wimuriye ibirindiro mu bucuruzi yanenze D’Amour Selemani avuga kuri Sinema na gahunda z’urugo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/04/2019 7:36
0


Mujawamariya Hyacinthe wamenyekanye cyane muri Sinema nka Mukarujanga, kuri ubu ari mu mwuga w’ubucuruzi. Twamusuye tuganira ku mwuga we mushya, tumubaza ku bijyanye na Sinema n’ibindi byinshi bitandukanye mu kiganiro kitarambiranye.



Ubwo Umunyamakuru wa INYARWANDA yasuraga Mukarujanga aho asigaye akorera ubucuruzi hafi n'isoko ry’agateganyo rya Gikondo mu Kigarama, twasanze acuruza ibijyanye n’imboga, imbuto, ibiribwa n’ibindi bitandukanye. Ku ikubitiro umunyamakuru yamubijije niba ubu bucuruzi buzatuma atagaruka muri Cinema avuga ko bitamukuramo.

Mukarujanga yavuze ko hari ababisuzugura ariko we bimutunze ati “Abantu bancaho ngo ‘Eeeh umuntu w’umustar nkawe, gute acuruza inyanya…!’ Ukabona babisuzuguye. Nkibaza nti ‘Ese kuba umusitari niba udafite akazi muri iyo minsi ni ukubaho usaba?’ Mbura icyo mbasubiza ariko nkavuga nti akazi kandi karabuze mba mfashe aka, bitavuze ko umuntu ashatse ko mukinira ntaboneka. Naboneka rwose.” Avuga ko abafana ari kenshi bamubaza aho ari ndetse n’aho bakura filime yakinnyemo kera abasaba gutegereza kuko nawe ategereje kandi afite icyizere kuko hari umushinga yizeye.


Mukarujanga ahamya ko akazi akora kadasuzuguritse na gato

Ubwo twamubazaga uko abona imyitwarire y’abakinnyi bagenzi be mu ruhando rwa cinema nyarwanda yavuze ko harimo abatiyubaha kuko baba bumva babaye ibyamamare. Bakanga imirimo iciriritse kandi bakarya amafaranga y’abandi ku buntu, bakora amanyanga bitwaje filime zitanahari nk’abishyuza abashaka gukina kandi nta filime bafite. Yabanenze cyane.

Mukarujanga kandi yanenze cyane D’Amour Selemani kuko banaziranye avuga ko ibyo yakoze bidakwiye na gato kuko ari ukurya amafaranga y’abandi. Yongeyeho ko ari ubugwari bubi kuko ari ugusebya abakinnyi ba filime nyarwanda no kugumura abanyarwanda bababuza gufasha kandi ibi bitabubahisha na gato. 


Mukarujanga unenga D'Amour Selemani yageneye ubutumwa abanyarwanda mu minsi 100 yo Kwibuka

Yasoje abwira abafana be ko bategereza nk’uko nawe ategereje kandi abamara impungenge ababwira ko ataretse gukina ahubwo ko ari gucuruza kuko afite umwana arera bityo akaba atagombaga kwicara. Ikibazo cya nyuma yasubije ni ikirebana na gahunda ye y’urugo. Igisubizo kiri mu kiganiro musanga kuri YouTube Channel ya INYARWANDA TV.

Kanda hano urebe Mukarujanga mu bucuruzi, anenga D’Amour akanavuga ku rugo rwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND