Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ubutumwa bwinshi bwatanzwe ndetse n'ubukomeje gutangwa. Perezida wa IBUKA hari ubusabe yatanze kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse agira n’icyo asaba isi yose muri rusange.
Ibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ni ubusabe bwa
Dr. Jean Pierre Dusingizemungu Perezida wa IBUKA bwo kuwa 11 Mata 2019. Ni ubutumwa yatangiye mu Karere ka
Kicukiro mu ijoro ryo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu
muhango wari wabereye ku Rwibutso ruri i Nyanza ya Kicukiro.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abtutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Ubwo hatangiraga ibihe byo kwibuka ku itariki 07
Mata 2019 muri Kiliziya Gatolika hafi ya zose mu Rwanda, hasomwe ibaruwa aho
Kiliziya Gatolika yasabiraga imbabazi abakoze Jenoside bagahamwa n’icyaha
bafunze, bakaba bageze mu za bukuru ndetse n’abarwaye cyane ko bafungurwa
bagasubira kuba mu buzima busanzwe. Ni ibintu byababaje benshi cyane ndetse na
IBUKA na CNLG iza kubivugaho ko ubwo busabe butari bukwiye muri icyo gihe kuko
hari abo byakomerekeje. Gusa ku munsi wo gusoza icyumweru cyo Kwibuka, Kiliziya
Gatolika, ibinyujije mu Abepisikopi Gatolika basabye imbabazi ku bo baba
barakomerekeje bose kuko atari cyo bari bagamije.
Mu busabe bwa Perezida wa IBUKA, Dr. Jean Pierre
Dusingizemungu kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame,
mu ijambo rye yagize ati “Turasaba
Perezida ko gufungura abasaza bakoze Jenoside bikwiye gukoranwa ubushishozi
bwinshi kuko muri bo harimo abakoze amahano mu 1959, 1973 ndetse no mu 1994.”
Ibi Perezida wa IBUKA yavuze, bisa n’ibigaruka ku busabe Kiliziya
Gatolika yari yasabiye bafungiye icyaha cya Jenoside ko bakoroherezwa ibihano.
Icyo Perezida wa IBUKA asaba Perezida w'u Rwanda
Mu ijambo rye kandi Dr. Jean Pierre Dusingizemungu
yasabye ko amateka yakomeza kwegeranywa ati “Twamagane
abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomeze twegeranye amateka
yandikwe mu bitabo n’ahandi, asakazwe n’abana bacu bazayamenye bage bibuka.”
Ku busabe bwe ku isi, Perezida wa IBUKA yagarutse ku
myigishirize ndetse abenshi bibazaho cyane cyane abakiri bato ko amateka
yazibagirana abana b’u Rwanda bazavuka mu bihe biri imbere bakajya bamenya
amateka y’ibindi bihugu kurusha ay’u Rwanda nk’uko bamwe mu bariho ubu
bigishijwe intambara n’amateka by’amahanga nyamara ibyo mu Rwanda bikaba
mbarwa. Yagize ati “Turasaba isi yose ko
yashyira mu nteganyanyigisho isomo ryo kwigisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
nk’uko higishwa Intambara ya 1 n’iya 2 by’isi n’ibindi.”
Ubu busabe bwa Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, ni
inzozi za benshi mu rubyiruko kuko bahangayikishwa kenshi n’abazavuka nyuma
icyo bazabwirwa ku mateka nabo batamenya neza uko ari. Mu gihe bizashyirwa mu
nyandiko ndetse bikanigishwa mu mashuri, hari icyizere ko amateka atazibagirana
na gato.
Kanda hano urebe andi mafoto yo mu Ijoro ryo Kwibuka Nyanza ya Kicukiro
Amafoto: Kiza Emmanuel-Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO