Mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bufaransa, inkuru bafite guhera mu mpera z’icyumweru dusoje ndetse n’intangiriro z’iki twatangiye, bari kugaruka cyane kuri Areruya Joseph umwirabura wa mbere wabashije kwitabira isiganwa rya Paris Roubaix 2019 akabasha gusoza.
Isiganwa ry’umunsi
umwe rya Paris-Roubaix ryabaga ku nshuro yaryo ya 117 kuva mu 1896 ubwo ryabaga
ku nshuro ya mbere rigatwarwa na Josef Fischer (Germany).
Paris
Roubaix ni isiganwa ngaruka mwaka ribera mu Bufaransa ariko rikaba ari urugamba
rukomeye kuko riba umunsi umwe rikagira intera ndende kuko nk’uyu mwaka wa 2019
bakoze urugendo rwa kilometero 257 (257 Km) aho bagenda baca mu nzira igoye y’amabuye
(Pavées) n’umuyaga uba ukomeye mbere y'uko bagera ku murongo usoza.
Iri siganwa
ryitabirwa na benshi rigasozwa na bacye mu babashije kwihangana, Areruya Joseph
umunyarwanda ukinira ikipe ya Delko Marseille Provence KTM yatangiye iri
siganwa ararisoza ahita aba umunyafurika, umunyarwanda n’umwirabura wa mbere
ubashije kwitabira Paris-Roubaix yarangiza akanasoza iri siganwa atavuyemo
rikiri kuba.
Gilbert
Philippe Umubiligi ukinira ikipe ya Deceuninck - Quick Step yatwaye iri siganwa
akoresheje amasaha atanu, iminota 58’ n’amasegonda abiri (5h58’02”). Pollit
Nils (Team Katusha – Alpecin) banganyije ibihe mu gihe Lampaert Yves ukinira Deceuninck
- Quick Step bamusize amasegonda 13 agafata umwanya wa gatatu.
Areruya
Joseph, umunyafurika wa mbere mu bakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare
mu 2018 ntabwo yabashije kuza ku rutonde rusange kuko yageze ku murongo nyuma y’ibihe
byagenwe n’abategura isiganwa. Gusa kuba yaragize ubutwari bwo guhatana agasoza
nabyo bifatwa nk’indi ntera kuko iri siganwa Abafaransa baryita ukuzimu kw’amajyaruguru
(L'enfer du Nor).
Nyuma yo
gusoza uru rugendo, Areruya Joseph yavuze ko afite akanyamuneza kuba yari
umunyafurika wa mbere witabiriye iri siganwa bityo akaba yageze aho amaso ye
atabona neza aho yerecyezaga nk’uko yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Areruya Joseph nyuma yo gusoza Paris-Roubaix 2019
Aganira na
Velonews, Areruya yavuze ko inzozi ze zari ukuzakina irushanwa rikomeye nka
Paris Roubaix, akaritangira ndetse akanarisoza kandi ko kuba yabigezeho ari
inkuru yabwira buri muntu wese.
“Inzozi
zanjye byari ukuzakina irushanwa nka Paris Roubaix, nkaritangira nkanarisoza.
Ndumva byandenze ku rugero ntabona uko nsobanura. Nizeye ko mfite mbyinshi
nzabwira abantu ku bijyanye n’iri siganwa”. Areruya
Areruya Josphe ubu ari mu bitabo by'umukino w'amagare ku isi
Areruya
yasoje avuga ko yizera ko byibura Abanyaburayi bagiye gutangira gutekereza ku
banyafurika cyangwa abandi birabura ko nabo bashobora kugira icyo bakora mu
masiganwa akomeye nka Paris Roubaix.
Areruya
Joseph w’imyaka 23 yatangiye gukora amateka ku rwego mpuzamahanga mu 2017 ubwo
yari muri Team Dimension Data agatwara agace ka Giro d’Italia mu bakinnyi
batarengeje imyaka 23.
Mu 2017 yaje
gutwara Tour du Rwanda (2017) ubwo yari mu ikipe ya Dimension Data ahita
akurikizaho La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018 muri
Cameroun.
TANGA IGITECYEREZO