RFL
Kigali

CYCLING: Nyuma y’amateka yakoze muri Paris-Roubaix, Areruya Joseph yavuze ko yasoje isiganwa atabona neza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/04/2019 12:06
0


Mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bufaransa, inkuru bafite guhera mu mpera z’icyumweru dusoje ndetse n’intangiriro z’iki twatangiye, bari kugaruka cyane kuri Areruya Joseph umwirabura wa mbere wabashije kwitabira isiganwa rya Paris Roubaix 2019 akabasha gusoza.



Isiganwa ry’umunsi umwe rya Paris-Roubaix ryabaga ku nshuro yaryo ya 117 kuva mu 1896 ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere rigatwarwa na Josef Fischer (Germany).

Paris Roubaix ni isiganwa ngaruka mwaka ribera mu Bufaransa ariko rikaba ari urugamba rukomeye kuko riba umunsi umwe rikagira intera ndende kuko nk’uyu mwaka wa 2019 bakoze urugendo rwa kilometero 257 (257 Km) aho bagenda baca mu nzira igoye y’amabuye (Pavées) n’umuyaga uba ukomeye mbere y'uko bagera ku murongo usoza.

Iri siganwa ryitabirwa na benshi rigasozwa na bacye mu babashije kwihangana, Areruya Joseph umunyarwanda ukinira ikipe ya Delko Marseille Provence KTM yatangiye iri siganwa ararisoza ahita aba umunyafurika, umunyarwanda n’umwirabura wa mbere ubashije kwitabira Paris-Roubaix yarangiza akanasoza iri siganwa atavuyemo rikiri kuba.

Gilbert Philippe Umubiligi ukinira ikipe ya Deceuninck - Quick Step yatwaye iri siganwa akoresheje amasaha atanu, iminota 58’ n’amasegonda abiri (5h58’02”). Pollit Nils (Team Katusha – Alpecin) banganyije ibihe mu gihe Lampaert Yves ukinira Deceuninck - Quick Step bamusize amasegonda 13 agafata umwanya wa gatatu.

Areruya Joseph, umunyafurika wa mbere mu bakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare mu 2018 ntabwo yabashije kuza ku rutonde rusange kuko yageze ku murongo nyuma y’ibihe byagenwe n’abategura isiganwa. Gusa kuba yaragize ubutwari bwo guhatana agasoza nabyo bifatwa nk’indi ntera kuko iri siganwa Abafaransa baryita ukuzimu kw’amajyaruguru (L'enfer du Nor).

Nyuma yo gusoza uru rugendo, Areruya Joseph yavuze ko afite akanyamuneza kuba yari umunyafurika wa mbere witabiriye iri siganwa bityo akaba yageze aho amaso ye atabona neza aho yerecyezaga nk’uko yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.


Areruya Joseph nyuma yo gusoza Paris-Roubaix 2019

Aganira na Velonews, Areruya yavuze ko inzozi ze zari ukuzakina irushanwa rikomeye nka Paris Roubaix, akaritangira ndetse akanarisoza kandi ko kuba yabigezeho ari inkuru yabwira buri muntu wese.

“Inzozi zanjye byari ukuzakina irushanwa nka Paris Roubaix, nkaritangira nkanarisoza. Ndumva byandenze ku rugero ntabona uko nsobanura. Nizeye ko mfite mbyinshi nzabwira abantu ku bijyanye n’iri siganwa”. Areruya


Areruya Josphe ubu ari mu bitabo by'umukino w'amagare ku isi

Areruya yasoje avuga ko yizera ko byibura Abanyaburayi bagiye gutangira gutekereza ku banyafurika cyangwa abandi birabura ko nabo bashobora kugira icyo bakora mu masiganwa akomeye nka Paris Roubaix.


Gilbert Philippe Umubiligi watwaye Paris Roubaix 2019

Areruya Joseph w’imyaka 23 yatangiye gukora amateka ku rwego mpuzamahanga mu 2017 ubwo yari muri Team Dimension Data agatwara agace ka Giro d’Italia mu bakinnyi batarengeje imyaka 23.

Mu 2017 yaje gutwara Tour du Rwanda (2017) ubwo yari mu ikipe ya Dimension Data ahita akurikizaho La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018 muri Cameroun.


Paris Roubaix ni isiganwa rigoye bitewe n'urugendo uko ruba rungana n'inzira bacamo      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND