RFL
Kigali

Kwibuka25: Ubumwe bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkiko Gacaca n’ingamba zo Kubaka Icyerekezo Gikwiye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/04/2019 19:37
0


Mu gihe mu Rwanda twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abatanga ibiganiro mu bikorwa byo kwibuka bakunze kugaruka ku bumwe bw’abanyarwanda ndetse n’ibigendanye n’inkiko Gacaca.



Mu murenge wa Kimihurura mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside, Ambasaderi Joseph Nsengimana mu kiganiro yatanze ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo no kubaka icyerekezo gikwiye', yatangiye ashimira cyane urubyiruko ku ruhare rwarwo mu kwiyubaka no kwiyubakira igihugu ndetse anasaba abanyarwanda gusubiza amaso inyuma muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25, bakibuka uko Jenoside yateguwe, ikigishwa mu bantu aho amasomo yacengeye ubwoko bw’abahutu bakumva ko bagomba kwica Abatutsi nk’aho batari abantu.


Kimihurura mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Zimwe mu ngingo zibanzweho ni eshatu ari zo: Ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’Inkiko Gacaca n’Imanza zirebana nazo. Ku nkiko Gacaca, Ambassador Joseph yavuze intego yari ihari zitangizwa; Kugaragaza Ukuri ku byabaye muri Jenoside (Ni cyo cyagoranye cyane kuko na n’ubu utarajya hanze kose), Guhana ababigizemo uruhare ndetse no kunga abanyarwanda. Nyuma yayo hagendewe ku mategeko yashyizeho ndetse n’ibyavuye mu manza, habayeho gutanga ibihano, guhana imbabazi, imirimo nsimbura gifungo (TIG) yanagize inyungu mu kubaka ibikorwa remezo, imihanda, amazu, amavuriro n’ibindi.


Abayobozi n'abanyarwanda bashyize imbere ubumwe bw'abanyarwanda

Ikibazo cy’ingutu kugeza na n’ubu ni uko hari abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza na n’ubu ababishe bataragaragaza aho babajugunye ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Hari imibiri yabonetse nyamara batagaragajwe n’abantu, ari imashini zikora umuhanda ziyigaragaje. Imanza zarangijwe ni inkiko Gacaca zenda kugera kuri Miliyoni 2, zose hamwe ni 1,528,654. Gusa hari bamwe mu bakoze enoside ndetse bakanangiza imitungo y’abacitse ku icumu batarayishyura iyo mitungo, hari abatarasaba imbabazi ndetse n’abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kurangiza ibihano, bafunguwe bagarutse mu buzima busanzwe.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura 

Hari abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banakwiye gutangwa bagakurikiranwa mu buryo bwose. Irangashingiro ry’Itegeko Nshinga rya Leta y’u Rwanda ryashyizweho mu mwaka wa 2003 rikavugururwa muri 2015 riira riti “Kurwanya Jenoside nIngengabitekerezo yayo.” Ugaragaweho ingengabitekerezo ashobora guhanishwa igifungo hagati y’imyaka 5 n’7 ndetse n’ihazabu y’amafaranga hagati ya 500,000 Rwf na 1,000,000 Rwf. Nko mu Karere ka Nyagatare nk’uko Madame Gafaranga aherutse kubitangariza mu Kiganiro yatangiye I Mageragere, uwitwa Olivier Nzeyimana yabwiye umukobwa wacitse ku icumu ati “Nshobora kukwica mbere y’uko ukwezi kwanyu kwa Kane kugera nkacika nkajya Uganda.”Undi witwa Sindikubwabo bari kumwe nawe yungamo ati “Ubwo turi mu kwa Gatatu ni ukwezi kwiza cyane ko kukwicamo mbere y’uko kwa Kane.” Si abo gusa hari n’abandi benshi bagiye bagaragarwaho ningengabitekerezo.


Hashyizwe indabo ku bashyinguye Kimihurura bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Hari abapfobya Jenoside bagaragaza ko imibare ivugwa ari myinshi ari akantu gato kadakanganye kabaye mu Rwanda, hari abavuga ko habaye Jenoside ebyiri ibyo bita ‘Itsembabwoko’, ‘Itsembatsemba’. Gafaranga yavuze ko nko muri Nyaruguru hari umugabo yavuze ko imibare y’abatutsi batangaza ari myinshi cyane atari ko biri kandi ko Jenoside itateguwe yagwiriranye. Ibyo yabivuze ubwo yari yagiye kwibuka avuga ko yagiye kwibuka abana be b’abahutu kandi nabo bishwe mu 1994. Ambassador Joseph yagize ati “Yego ni koko hari abahutu bishwe ndetse hari n’abakijije abantu bakabarokora. Ibyo byose Leta irabizi ari nayo mpamvu hari abo bita ‘Abarinzi b’Igihango.’


Hacanwe urumuri rw'Icyizere

Nk’uko twabigaragaje haruguru, ingingo ya gatatu ni ‘Ukubaka Icyerekezo Gikwiye.’ Ambassador Joseph yagize ati “Niba koko dushaka ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, tugomba kujya twibuka cyane atari buri mwaka gusa, ahubwo bikatuba mu mitwe, nk’uko abakoze Jenoside bari bafite mu mitwe ububi bw’abatutsi, twe mu mitwe duhoranemo kwibuka kugira ngo twubake icyerekezo gikwiye koko.”Nk’uko uyu mwaka urubyiruko rwibanzweho cyane mu bikorwa byo kwibuka rukanashimirwa uruhare rwagaragae, mu butumwa rwagenewe rwasabwe kurushaho kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, dore ko ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bifuza u Rwanda rwiza rufite icyerekezo cyiza kandi gihamye.


Umuhanzi Bonhomme yaririmbye indirimbo atanga n'ubutumwa bwo kwibuka

Icyizere cy’ibigendanye n’imanza zitarangijwe ndetse nimitungo itarishyurwa, cyatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimihurura, avuga ko ubu bafite umuhesha w’inkiko w’umwuga uzabafasha mu gusoza izo manza n’ibigendanye nazo. Bashimira cyane abacitse ku icumu 57 bari muri uwo murenge, harimo abahabwa ubufasha n’umurenge, abafashwa na Leta ndetse n’abandi bagiye kugenda bafashwa uko iminsi izagenda iza. Imibiri yabonetse ikaba izashyingurwa mu cyubahiro muri Rugende aho bemerewe kuzayishyingura.


Mbere yo gutangira umuhango wo kwibuka akenshi habanza urugendo rwo Kwibuka

Amafoto: Habimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND