Umuhanzi Niyo Sean umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Rwanda ihorere” yakubiyemo ubutumwa bwamagana abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iyi ndirimbo “Rwanda ihorere” yayigeneye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Niyo asanzwe ari umunyamakuru wa Izuba TV/Radio, umurimo afatanya no kwandika filime ndetse akanaziyobora.
Izina rye ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yo kwibuka yise “Ndibuka” yakubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gutera ingabo mu bitugu imfumbyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni umwe mu bahanzi bibanda cyane ku ndirimbo zo kwibuka dore ko amaze kugira indirimbo zigera kuri eshatu zo kwibuka twavugamo nka ‘Ndibuka’, ‘Nzakomeza kwibuka’ ndetse na “Rwanda ihorere” yasohoye.
Umuhanzi Niyo Sean
Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ‘Rwanda Ihorere’ afasha abanyarwanda n’abandi kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi. Yagize ati “Nk’uko bisanzwe mu ndirimbo nandika ni ho mpora nyuza ubutumwa aho uyu mwaka kimwe n’iy’indi ishize nasohoye indirimbo nise “Rwanda ihorere”.
Yakomeje ati “Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka ariko nanone mbwira abahakana bakanapfobya nti ‘mbere yo guhakana ugapfobya uzafate inzira nk’uko ujya gusura inshuti n’abavandimwe uzaze nkwereke bene wacu mpora njya gusura bari ku Gisozi, Rukumberi no mu Bisesero, Inyange n’i Kibungo hose barahari bazize uko baremwe.”
Niyo yatangiye guhanga indirimbo zo kwibuka Jenoside guhera mu 2014 akirangiza amashuri yisumbuye. Afite indirimbo zigera kuri eshatu aho izabanje zagiye zikoreshwa mu bikorwa byo kwibuka hirya no hino mu gihugu.
Umuziki we awukorera cyane mu karere ka Ngoma mu
Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda aho anatuye. Indirimbo ze zakozwe
n’abatunganya umuziki b’abahanga mu Rwanda nka Bob Pro, Yamin the Artist n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO