Iki gikorwa cyakozwe no mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu cyitabiriwe na Hon Mukabikino Henriette ari kumwe na Hon Ayinkamiye Speciose bari kumwe hamwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwari burangajwe imbere na Mayor Habyarimana Gilbert. Iki gikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri centre ya Gasiza rwerekeza kuri Paruwasi ahashyizwe indabo ahari ibyobo byajugunywemo imibiri y'abatutsi bazize uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe cyane
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku bukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe bugaya abishoye mu bwicanyi ariko bushimira abagize uruhare mu kurokora abahigwaga ndetse busaba gukomeza kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'igisa nayo cyose.
Iki gikorwa cyakomeje ku gicamunsi cyo kuri iki cy'umweru tariki ya 7 Mata 2019 aho cyakomereje ku rugendo rwo Kwibuka rwavaga mu mujyi wa Gisenyi rwagati rwerekeza ku rwibutso rwa komini Ruje ahakomereje ibiganiro, imikino ndetse n'indirimbo zaganishaga ku guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w'1994.






Abaturage b'i Rubavu bitabiriye ku bwinshi #Kwibuka25
INKURU YA KWIZERA JEAN DE DIEU-INYARWANDA.COM/RUBAVU
