RFL
Kigali

Kwibuka25: Perezida Kagame n’umufasha we baherekejwe n'abanyacyubahiro banyuranye bacanye urumuri rw’icyizere-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/04/2019 13:24
1


Kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019 ni bwo u Rwanda ndetse n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu munsi abanyacyubahiro banyuranye barimo Perezida Kagame Paul n’umufasha we ndetse n'abayobozi b’ibihugu binyuranye bacanye urumuri rw’icyizere.



Mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bari baherekejwe n'abayobozi banyuranye barimo ab’ibihugu na za Guverinoma zirimo; Chad, Congo Brazzaville, Djibouti, Niger, Belgium, Canada, Ethiopia, umuyobozi wa African Union, abavuye mu muryango w’Ibihugu by’Uburayi n'ahandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ari naho bacaniye urumuri rw’icyizere.


Ubwo hacanwaga urumuri rw'icyizere mu gutangiza #Kwibuka25

Mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’u Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka25 harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette, Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo na Perezida wa Tchad, Idriss Déby.

Igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere cyabanjirijwe n'uko abakuru b’ibihugu binyuranye n'abahagarariye Guverinoma z’ibihugu byabo babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Kwibuka25Kwibuka25Kwibuka25Kwibuka25Kwibuka25

Abayobozi banyuranye babanje gushyira indabyo ku mva zishyinguyemo Abatusti bishwe muri Jenoside yo mu 1994 banunamira izi nzirakarengane


Kwibuka25Kwibuka25Perezida Kagame n'umufasha we n'abanyacyubahiro banyuranye bacanye Urumuri rw'Icyizere...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mushumba patrick4 years ago
    Turashimira abanyamahanga baje kwifatanya natwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya25 genocide yakorewe abatutsi twihanganisha nimiryango yabuze ababo tubabwira ngo mukomere turi kumwe.





Inyarwanda BACKGROUND