RFL
Kigali

Rwibutso Emma yasohoye filime 'Rwibutso' ivuga ku mateka yabayemo muri Jenoside ubwo nyina yari amutwite

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2019 16:52
0


Umusore witwa Rwibutso Emma yashyize ahagaragara filime y’uruhererekane yise "Rwibutso" ivuga ku mateka ye yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo Nyina yari amutwite.



Emma w’imyaka 25, avuka mu muryango w’abana batanu akaba umuhererezi.  Iyi filime ivuga ku mateka Rwibutso Emma yabayemo ubwo Nyina yari amutwite mu gihe kitari cyoroshye dore ko nyina yahigwaga n'interahamwe zashakaga kubica. 

Emma Rwibutso yagize igitekerezo cyo kwandika iyi filime muri 2014 nyuma y’uko abwiwe amateka ye na Nyina. Yayanditse anagamije no gutanga ubutumwa ku rubyiruko ‘rushobora kuba rwaragize amateka nk'aye aho yari agamije kurukomeza’, ikindi ni no mu rwego rwo kugira ngo niba hari ufite amateka nk'aye ‘abivuge kuko biruhura’.

Rwibutso Emma yabwiye INYARWANDA ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye nyina amutwite. Yagize ati "Mama baramushakaga cyane. Bashakaga kumwica ahantu hose yari kujya kwihisha bamubwiraga ko bidashoboka abantu bose bamushaka. Yafashe umwanzuro wo kunyura muri ruhurura kuko ni ho yabonaga hari inzira.

Yakomeje agira ati: "Yari ruhurura nini cyane! Yakurujemo inda ayikuba hasi, yumvaga ko igeraho igaturika akaba ari bwo dupfa. Tugapfa urwo rupfu aho kugira ngo tuze kwicishwa n’umuhoro cyangwa ikindi kuko mama wanjye yatinyaga umuhoro."

Agace ka mbere k'iyi filime kagizwe n'iminota 5 n'amasegonda 44'

Avuga ko ku bw’amahirwe nyina atishwe ahubwo ko yitangiwe n’umugabo we (se wa Emma) wanze kuvuga aho umugore we ari. Se yabwiwe n’abashakaga kwica umugore we (nyina wa Emma) ko navuga aho ari bamubabarira yanga kuvuga aho ari, baramwica.

Avuga ko guhitamo kwiyitirira iyi filime ari uko ari amateka ye. Gutinda gusohora iyi filime bwatewe n’ubushobozi buke, yizeza ko uko azajya abona ubushobozi azajya asohora ikindi gice cy’iyi filime.

REBA HANO FILIME 'RWIBUTSO' YA EMMA RWIBUTSO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND