RFL
Kigali

itel mobile yamurikiye abanyeshuri ba UR Huye telefone nshya ya itel P33 inabaha amahirwe yo gutsindira ibihembo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/04/2019 21:17
0


itel mobile, imwe muri kompanyi ziyoboye kugeza ubu ikaba imaze kumenyekana mu Rwanda nk’imwe muri kompanyi zikora telefone zigezweho (Smartphones) kandi ziri ku giciro cyoroheye abakiriya, yasuye abanyeshuri biga muri UR-Huye ibaha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.



itel mobile yasuye abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, muri gahunda nshya yayo yo kwegera abanyarwanda cyane cyane abakiriya bayo ikabageraho ibasanze hirya no hino mu gihugu, bakishimana, ikaba amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye. Ku nshuro ya mbere itel mobile yahereye i Huye muri kaminuza y'u Rwanda mu gikorwa cyabaye tariki 3 Mata 2019.


itel mobile yasuye aba banyeshuri yitwaje telefone yayo nshya yitwa itel P33 aho yabamurikiye iyi telefone inabaha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye. itel P33 ni tefelone igezweho (smartphone) kandi ihendutse rwose dore ko igura ibihumbi 66 by'amanyarwanda (66,000Frw). itel P33 ni 'smartphone' iri ku isonga muri telefone zigezweho mu Rwanda. Abanyeshuri biga muri UR Huye berekanye impano bafite mu marushanwa atandukanye bateguriwe na itel mobile.


Nta rungu hamwe na #itelP33 #PowerInControl

Abanyeshuri bahize abandi batsindiye ibihembo mu mikino itandukanye irimo kumvana imbaraga no kwiruka metero 100, metero 200, metero 400 na metero 1500. Ni mu gikorwa cyo kumurika #itelP33 #PowerInControl. Abahize abandi muri aya marushanwa bahawe ibihembo bitandukanye birimo n'ibahasha irimo amafaranga. Uwahembwe amafaranga macye yahembwe ibihumbi 40 mu gihe uwahembwe amafaranga menshi yahembwe ibihumbi 55. 


Uhorana ibyishimo n'akanyamuneza iyo ukoresha 'itel P33'

Bizimana Gilbert ushinze 'Marketing' muri itel mobile mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko bagiye i Huye mu rwego rwo kwamamaza telefone yabo nshya no mu rwego rwo gukora siporo. Ati: "Ni mu buryo bwo kwerekana ingufu,..twashatse ikintu cyaduhuza n’urubyiruko ku buryo dushobora kuba twakwerekana ingufu z’iyo telefone." Yavuze ko bahisemo kujya muri UR Huye kuko ari kaminuza ifite abanyeshuri benshi cyane ndetse ikaba yorohereza cyane abantu baturutse hanze yayo bafite ibintu bifitiye akamaro abanyeshuri bayo.

Abahize abandi bahawe ibihembo na itel mobile

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND