RFL
Kigali

VIDEO: The Hero yakoze indirimbo izafasha abanyarwanda mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/04/2019 13:25
0


Niyomugabo Pacifique ukoresha amazina ya The Hero mu buhanzi yakoze indirimbo izafasha abanyarwanda bose mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Mu kiganiro The Hero yagiranye na INYARWANDA yavuze ku ndirimbo ye nshya yise ‘Ibyiringiro’ ijyanye n’ibihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gusana imitima y’abanyarwanda ndetse nawe ubwe yihereyeho kuko hari ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi zamugezeho nk’umunyarwanda.


Umuhanzi The Hero

Muri iyi ndirimbo, mu gitero cya kabiri The Hero agira ati “Imitima yashegeshwe ikeneye ihumure, ikeneye uyifata mu bitugu. Ibyabaye byose tubyigireho duharanire kubaka ejo hazaza. Imyiryane n’inzangano, kudashyira hamwe kw’abanyarwanda mureke dufatikanye tubikumire.” Avuga ko bikwiye ko abanyarwanda bigira ku mateka y’ahashize bakabasha kwirinda gusubira ahabi.

Kanda hano urebe indirimbo 'Ibyiringiro' ya The Hero


Iyi ndirimbo cyari igitekerezo cya The Hero na bagenzi be nyuma yo gukorerwa igihangano kibi yemererwa kuyisubiramo. Ni indirimbo yatubwiye ko ayigeneye abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe we afata nk’igihe gikomeye, iminsi ikomeye ku gihugu aho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basubizwa agaciro bambuwe, bakibukwa. Nk’urubyiruko yagarutse ku ruhare rwe mu gihe cyo kwibuka ahamagarira urubyiruko bagenzi be kuzirinda kugira uwo bahungabanya, asaba abanyarwanda muri rusange kwibuka ariko batibagiwe no kwiyubaka.


The Hero

Kanda hano urebe ikiganiro The Hero yatangiyemo ubutumwa bwe mu bihe byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND