Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2019 ni bwo habaga umunsi wa gatatu w’imikino y’abato b’ibihugu bibarizwa mu makomite Olempike y’ibihugu by’akarere ka Gatanu (ANOCA Zone V Youth Games), u Rwanda rwagiye rusarura imidali mu mikino itandukanye iri gukinwa kuri iyi nshuro.
U Rwanda
rwatangiye rutwara umudali wa Zahabu mu mukino wa Basketball y’abakina ari batatu (Basketball 3*3) mu cyiciro cy’abangavu
kuko batsinze Misiri amanota 19-11 ku mukino wa nyuma.
Moise Mutokambali umutoza w'abana bari mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 (Basketball 3*3)
Amafoto agaragaza u Rwanda (Abakobwa) batwara igikombe
Ikipe y’u
Rwanda igizwe na Butera Hope, Ineza Sifa Joyeuse, Iryimanivuze Deborah na Mwizerwa
Faustine (kapiteni) yageze ku mukino wa nyuma itsinze South Sudan amanota 19-5
mbere yo guhura na Misiri yatsinze Uganda amanota 8-4 muri ½ .
Mugwiza Desire perezida wa FERWABA abiyambikira imidali
U Rwanda rwakurikiwe na Misiri (2) na Uganda (3)
Mu cyiciro cy’abahungu bakina uyu mukino w’intoki, u Rwanda rwatwaye umudali wa Silver uhabwa ikipe cyangwa umukinnyi wabaye uwa kabiri nyuma yo gutsindwa na Misiri amanota 16-12 ku mukino wa nyuma.
Misiri bamanika igikombe nyuma yo gutsinda u Rwanda amanota 16-12 ku mukino wa nyuma.
U Rwanda rwafashe umwanya wa kabiri utanga umudali wa Silver
U Rwanda rwageze rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze
Uganda amanota 16-9 muri ½. Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze Tanzania
amanota 17-8 muri 1/2. Uganda yatahanye umwanya wa gatatu itsinze Tanzania
amanota 17-8.
Mu mukino
njyarugamba wa Taekwondo, u Rwanda rwavanyemo imidali umunani (8) mu gihe u
Bufaransa bwigaragaje bugatwara imidali icumi (10) muri uyu mukino.
U Bufaransa bwatwaye imidali icumi (10)
Mu midali u
Rwanda rwatwaye muri Taekwondo irimo uwatwawe na Ingabire Anitha (Bronze),
Umuhoza Adinette (Bronze), Tumukunde Emmanuella (Silver), Byukusenge Eric
(Silver), Ntaganda Vincent (Bronze), Umurerwa Nadege yabaye umukinnyi w’irushanwa
mu bakobwa mu gihe Peter Kamau yabaye umukinnyi mwiza mu banab’impunzi ziba mu
Rwanda.
Mu bihugu
byitabiriye muri Taekwondo, u Rwanda rwafashe umwanya wa gatatu inyuma ya
Misiri (9) ya kabiri mu gihe France ari iya mbere n’imidali icumi (10).
Dore uko ibihugu bihagaze muri Taekwondo ya ANOCA Zone V 2019
Muri Beach
Volleyball naho u Rwanda rwakuyemo imidali kuko byatangiye ikipe y’abakobwa
igizwe na Ingabire Hyacente na Albertine Uwiringiyimana yatwaye umudali w’umwanya
wa gatatu (Bronze) nyuma yo gutsinda Uganda amaseti 2-1.
Indi kipe y’abakobwa
igizwe na Kayitesi Clementine na Penelope Musabyimana yatwaye umudali wa Zahabu
uhabwa aba mbere nyuma yo gutsinda Misiri amaseti 2-0 (21-16 na 21-13).
Muri Beach Volleyball u Rwanda rwari rufitemo amakipe ane
Mu bahungu
kandi ikipe y’u Rwanda yatwaye umudali wa Bronze nyuma yo gutsinda ikipe y’u
Rwanda amaseti 2-1. Ikipe yatwaye uyu mudali yari igizwe na Rwamuhizi na
Ndahayo mu gihe iyabaye iya kane yarimo Masabo na Gisubizo. Kenya yatwaye
igikombe mu bahungu itsinze Misiri amaseti 2-0 (21-18 na 21-16).
Mu mukino wo
gusiganwa ku magare (Cycling), kuri uyu wa Gatanu hakinwaga igice cy’aho buri
mukinnyi asiganwa n’ibihe kiu giti cye bakaza kureba uwagiz ibihe bito (Individual Time Trial). Abasiganwa
bakoraga intera ya kilometero 16,2 mu bahungu n’abakobwa.
Mu bahungu,
Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu wahawe Misgun Netkel wakoresheje iminota 25
n’amasegonda 47 (25’47”) mu gihe Habimana Jean Eric (Rwanda) yatwaye umudali wa
Silver nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri akoresheje 25’52” naho Uhiriwe Byiza
Renus (Rwanda) yatwaye umudali wa Bronze akoresheje 26’11”.
Habimana Jean Eric (Ibumoso) na Uhiriwe Byiza Renus (Iburyo)
Mu cyiciro
cy'abakobwa, Yordanos Russon (Erythrea) yatwaye umudali wa Zahabu akoresheje
31'44" mu gihe Nzayisenga Valentine (Rwanda) yahakuye Umudali wa Bronze
nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri akoresheje 31'59". Donait Tsegay
(Erythrea) yatwaye umudali wa Bronze aje ku mwanya wa gatatu akoresheje
32'29". Ingabire Diane (Rwanda) yasoje ku mwanya wa kane akoresheje
32'30".
Nzayisenga Valentine yacyuye umudali wa Silver
Nathan Byukusenge niwe u Rwanda ruba rucyesha imibare yavamo umudali nk'umutoza
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2019 haraba isozwa ry’imikino hakinwa umukino wo gusiganwa ku magare aho abasiganwa bazaba bazenguruka imwe mu mihanda igize umujyi wa Huye.
Nkundwa Thierry w'u Rwanda agenzura umupira
TANGA IGITECYEREZO