RFL
Kigali

Umuraperi Birdman yanzuye gusibisha ibishushanyo (Tattoos) yishyizeho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2019 10:04
0


Umuyobozi wa Cash Money Records, Birdman yatangaje ko afite umugambi wo gusibisha ibishushanyo yishyirishijeho. Avuga ko ari inama yagiriwe n’umuraperi 50 Cent ariko yanzuye gusibisha ibiri mu maso kuko byagiye bimubangamira mu bushabitsi akora.



Bryan Chris Williams waryubatse nka Birdman ni umunyamerika w’umuraperi ufitanya n’ubushabitsi. Ni umwanditsi w’indirimbo, ‘Producer’, niwe washinze Cash Money Records afatanyije na Ronald “Slim” Williams mu 1991.

Umuraperi Lil wayne ari mu bakuriye mu  mababa ya Cash Money Records yafashije benshi mu bahanzi bafite amazina akomeye ku Isi.  

Yashimangiye ako imyaka agezemo agomba kuyijyanisha n’uko agaragara. Binyuze mu kiganiro The Wendy Williams Show, Birdman wujuje imyaka 50 y’amavuko kuya 15 Gashyantare 2019, yatangaje ko 50 Cent yamugiriye inama yo gusubisha ibishushanyo yishyirishijeho nk’uko nawe yabigenje mu bihe bishize.

Yagize ati “Ntabwo nshaka gukuraho ibishushanyo nashyirishijeho mu mutwe ariko ndashaka gukuraho ibiri mu maso…Nabajije inshuti yanjye 50 Cent kuko nawe yigeze kubikoresha. Nashakaga umuntu wamfasha gukuraho ibi nashyirishijeho mu maso.” 

Birdman agiye gusibisha ibishushanyo yishyirishijeho mu maso.

Yavuze ko abishyirishaho yumvaga ntacyo bimutwaye kubana nabyo ariko imyaka agezemo imutegeka kubikuraho. Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Forbes, Birdman yavuze ko mu bushabitsi akora yagiye abangamirwa bikomeye n’ibishushanyo yishyirishijeho mu maso.Yanzura ko muri iki gihe agezemo atabikeneye.

Yagize ati “Ndatekereza kuri iyi myaka ngezeho ibi ntabwo mbikeneye. Hari byinshi bimbagamiraho mu bushabitsi ndetse n’ibindi nkora.”  

Mu 2010, 50 Cent yanzuye kwikurishaho bimwe mu bishushanyo byari ku mibiri we. Icyo gihe yabwiye ikinyamakuru People ko ‘byamufashe igihe kinini yinogereze kugira ngo ahishe ibyo bishushanyo’.

Birdman mu bihe bitandukanye yagiye yiha utubyiniriro; B-32, Baby with The 32 Golds, Stunna, Beatrice, Bubba, Atrice. Afitanye isano ya hafi na Ronald “Slim” Williams ndetse na BenJarvus Green-Ellis. 

Yatangiye urugendo rw’umuziki mu 1990. Inzu zikora umuziki afitemo ijambo rikomeye ni Cash Money, Republic na Universal Republic.    

Akorana bya hafi n’abahanzi barimo Big Tymes, Rich Gang, Dj Khaled, Jacquees, Lily Wayne, Nick Minaj, Tyga, Drake n’abandi benshi.

Yavuze ko imyaka agezemo agomba kuyijyanisha n'uko agaragara.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND