RFL
Kigali

Agahinda n’urwibutso abahanzi bafite kuri Producer Junior waciwe ukuboko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2019 11:21
3


Ni agahinda kuri benshi! Karamuka Jean Luc wiyise Junior Multisystem nk’izina ry’akazi, abaganga bafashe umwanzuro wo kumuca ukuboko kw’ibumoso nyuma y’impanuka ikomeye yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 werurwe 2019.



Yiciwe ukuboko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2019 mu bitaro bya CHUK biherereye mu Mujyi wa Kigali. Impanuka yakoze yamusigiye ibikomere mu mutwe, mu mugongo,  ku maguru no ku kuboko. Umuryango we wabanje gusaba ko atacibwa ukuboko. Abaganga banzuye kumuca ukuboko bashingiye ku kuba kwari kuzangiza izindi ngingo.   

Ni inkuru yashenguye imitima ya benshi mu bahanzi babanye n’uyu mugabo bemeza ko yahoranaga ‘inseko’ mu kazi ke. Amaboko ye yunganiwe n’ubuhanga afite mu gutunganya indirimbo byashyize ku isoko bamwe mu bahanzi Nyarwanda b’amazina azwi. Yarambitse ibiranganza ku mushinga myinshi ifite aho ihuriye n’umuziki n’indi myinshi yamwinjirije agatubutse. 

Afite amateka akomeye mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda. Yanyuze muri studio Unlimited Records yari ahuriyemo na Lick Lick wagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze muri Super Level, Touch Records, Empire Records Oda Paccy aherutse gufungura, yanakoze muri Round Music ya Lil G yavuyemo mu bihe bishize.  

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda nka Priscillah, Dominic Ashimwe, Jay Polly, Oda Paccy, Yvan Buravan n’abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ishavu, agahinda n’urwibutso bafite kuri Junior Multisystem wakoze ibidasanzwe mu ruganda rw’umuziki. 

Umuhanzikazi Princess Priscillah:

Umuratwa Princess Priscillah yanditse avuga ko bwa mbere yahuye na Junior Multisystem muri 2011. Yibuka ko bahura yumvaga ko atamufasha ariko ngo  yaramusekeye ndetse amufasha byihariye mu nzira y’umuziki yatangiye. Avuga ko adashobora kwibagirwa imirimo myiza yamukoreye.  

Yavuze ko Junior ahorana inseko idashira, byagera ku mpano ye y’umuziki ikaba ntagereranwa. Yongeraho ko adashobora kwiyumvisha uburibwe Junior arimo, ariko kandi yagize ati "nishimiye ko ukiriho ndashima Imana". Yasabye Imana kurebana impuhwe Junior ndetse n’impano ye yagiriye benshi akamaro.

Yakomeje avuga ko yashenguwe bikomeye no kuba Junior yaciwe akaboko. Yamwijeje ko bari kumwe muri ibi bihe bikomeye n’ubwo bitamworoheye kumugeraho. Yagize ati “Ndi kumwe nawe muri ibi bihe bitoroshye kandi umbabarire kuba bitanyorohereye kukugeraho ndagerageza gukora ibyiza.” 

Yasabye abamukurikira kutita gusa ku bantu baziranye ahubwo bakazirikana mu masengesho n’abandi bose bari mu bihe bitoroshye nka Junior. Yabasabye kugaragaza urukundo no gusaba Imana gukiza imitima ikomeretse. Ati “Junior ndagukunda Imana iguhe imbaraga n’ubufasha ukeneye.”

Ben Kayiranga

Umuhanzi Benjamin Kayiranga wamamaye ku izina ry’umuziki nka Ben Kayiranga,  yavuze ko mu gihe amaze mu ruganda rw’umuziki atigeze akorana bya hafi na Junior ariko ko imirimo yakoze ‘yumvise icyanga cyayo’. Yagize ati “Nta mahirwe nagize yo gukorana nawe ariko numvise imirimo ye. Imana imube hafi imworohereze ububabare.”

Umuraperi Oda Paccy

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy], yabanye igihe kinini na Junior Multisystem. Afite indirimbo nyinshi yakorewe nawe zatumye aba uwo ari we uyu munsi. Indirimbo nka: ‘Gangster Love’, ‘Music’, ‘Banseka’, ‘Nzakuzire’, ‘Ndi uwawe’, ‘Miss President’, ‘Umusirimu’, ‘Love ya weekend’, ‘Igikuba’, ‘Igitego’, Order’, ‘Ibyatsi’ [yahagurukije abayobozi yamburwa ubutore], n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

Yanditse avuga ko afite byinshi yavuga kuri Junior ndetse ko mu minsi ishize yamusanze amusaba gufatirana igihe bagakora indirimbo. Ati “ Mfite byinshi byo kukuvugaho ariko icyo ntakwibagirwa kurenza ibindi mu minsi ishize waraje urakora nta gahunda nari mfite yo gukora ‘recording’ ariko warambwiye ngo ‘Paccy ngwino dukore bigishoboka ufatirana ibintu bigishoboka " .      

Yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe ikarangira neza ariko ‘ntawari uzi uko imbere bimeze’. Yishimiye ko ikiruta byose ari uko Junior ‘akiriho kandi ari muzima’. 

Producer Junior yaciwe ukuboko kw'ibumoso.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin

Uncle Austin yanditse avuga ko ukuboko kw’ibumuso kwa Junior kwaciwe kwamukoreye indirimbo ‘Bagupfusha ubusa’, ‘Nzamira igisasu kubwabwe’. ‘Dududu’, ‘It’s Love’ [Yakoranye na Marina Deborah], ‘Fata Fata’ yatumye atangira guhangwa amaso na benshi n’izindi nyinshi. Yamubwiye ko amukunda kandi azahora ari kumwe nawe amuzirikana mu masengesho ye. 

Yagize ati ‘Ubuzima ni bubi rimwe na rimwe burangwa n’ubugome. Junior uri mu ba-‘producers’ nkunda cyane yakoze indirimbo yanjye iheruka none yaciwe ukuboko.  Ukuboko kwe kwaduhaye byinshi byiza. Birababaje cyane ndibaza ubu uko amerewe.”

Umuraperi Jay Polly

Umuraperi Tuyishime Joshua wiyise Jay Polly yavuze ko inkuru y’uko Junior yaciwe ukuboko yamutashyeho kandi ‘biteye ubwoba’. Yasabye Imana gukomeza kubana na Junior muri ibi bihe bitoroshye kuri we. Yavuze ko mu ndirimbo yamukoreye harimo na ‘Ndacyariho ndamuheka’ yakunzwe bikomeye.

Umuraperi Ama G The Black

Umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye nka Ama G The Black, yavuze ko bwa mbere yinjira mu nzu itunganyamuziki yakiriwe na Junior Multisystem. Yasabye Imana gukomeza kuba iruhande rwa Junior muri ibi bihe bikomeye arimo. Avuga ko bitoroshye kugira icyo avuga muri ibi bihe, ati  “Hari ibyo umuntu abona akabura icyo yarenzaho gusa Imana ikomeze igufashe.” 

Umuhanzi Lil G

Lil G yabaye umukoresha wa Junior. Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G uretse kuba hari indirimbo nyinshi yakorewe na Junior yari n’umukozi we muri ‘studio’ Round Music. Yavuze ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bari kumwe baganira. Avuga ko ukuboko kwe kwaciwe kumeze nk’igitabo kinini baganiraho bigatinda. 

Yamwijeje ko azakomeza kumuha ibyishimo asaba abamukurikira gusengera Junior.  Ati “Ntacyo, inshingano zanjye zirakomeza kuguha ibyo byishimo, n'abandi bagusengere. Ibyiza byinshi bigenewe wowe.”

Abaganga bafashe umwanzuro w'uko ukuboko kw'ibumuso kwa Junior gucibwa

Umuhanzi Safi Madiba

N'ubwo Niyibikora Safi Madiba yiyomoye kuri Urban Boys yari imazemo imyaka irenga 10, yibuka ko bakorewe indirimbo nyinshi na Junior Multisystem. Bazirikana neza itafari Junior yashyize ku muzika wabo byatumye batumirwa mu birori n’ibitaramo bikomeye, banegukana amashimwe akomeye.  

Yavuze ko Junior yabakoreye indirimbo ‘Umwanzuro’; mu mashusho yayo bifashishijemo abakunzi babo, ubu byarahindutse buri wese yaciye inzira ze. Yanabakoreye kandi indirimbo ‘Reka mfukame’, ‘Adam na Eva’, ‘Umfatiye runini’, ‘Bagupfusha ubusa’, ‘Simubure’, ‘Ibitenge’ n’izindi nyinshi zashimangiye ubukaka bw’iri tsinda, ubu rifashwe na babiri.  

Yanavuze ko nyuma yo kuva muri Urban Boys, Junior yamukoreye indirimbo ‘Baby Love’ na ‘Kimwe kimwe’, yatumye yitamurura mu ruhando rw’abahanzi Nyarwanda bakora ku giti cyabo. Avuga ko amaboko ya Junior yakoze imirimo ikomeye. Yasabye abamukurikira gukomeza gusengera Junior basaba Imana kugira ngo ukoboko kudacibwa [ubu kwamaze gucibwa].

Producer Lick Lick 

Producer Mbabazi Lick Lick yabanye igihe kinini na Junior Multisystem muri studio yitwa Unlimited Records, nta byinshi yanditse gusaba yabwiye ‘Junior ko ari kumwe nawe kandi amusengera’ 

Umuhanzikazi Queen Cha:

Mugemana Yvonne waryubatse nka Queen Cha ubarizwa muri The Mane, yanditse avuga ko Junior ari we warambitse ibiganza ku ndirimbo ‘Icyaha ndacyemera’, ‘Kizimyamoto’, ‘Baby Love’ [Yakoranye na Safi], ‘Ishusho y’urukundo’, ‘Ntawe nkura’ n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzikazi ahagarara neza mu bandi bakora umuziki.  

Queen Cha yavuze ko mu masengesho ye azirikana Junior Multisystem asaba Imana kumukomeza muri ibi bihe bitoroshye ari kunyuramo.

Umuhanzi Yvan Buravan

Yvan Buravan yabwiye Junior ko ‘amurizikana mu masengesho’ amwifuriza gukomera birushijeho muri ibi bihe. Yamubwiye ko ‘Imana izaca izindi nzira z’ubuzima bwe’.

Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko Junior amufata nk’umuvandimwe we akaba n’umugabo ufite kinini avuze mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda. Yagize ati “….Junior ni umugabo  wari inkingi ikomeye muri muzika yacu.”

Avuga ko Junior yatunganyije indirimbo nyinshi za ‘gospel’ na ‘secular’. Ashimangira ko kuba yaciwe akaboko ari inkuru igoye umutima kuyakira. Ati “ Icyemezo cyo kumuca akaboko kubera impanuka yakoze, ni inkuru igoye kwakira.”

Yongeraho ko aba-Producers bagenzi be babuze umuntu w’ingirakamaro bitewe n’impanuka , avuga ko ‘bibabaje’.

Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe.

Ubutumwa bwa Princess Priscillah.

Ubutumwa bwa Oda Paccy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTAREYAKANWA5 years ago
    Birababaje cyane kubera ubuswa bwa bamwe mu baganga bo mu Rwanda usanga bihutira guca urugingo nyamara rutari rukwiye gucibwa hakarebwa ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bwakoreshwa kugirango urwo rugingo rusanwe. Ndabaha urugero Muribuka abana ba abanyarwanda bakoreye impanuka muri Amerika(USA) BATWAYE IMODOKA BAMWE BAGAPFA ABANDI BAGAKOMEREKA BIKOMEYE, njye ndibuka ko hari umwana wa Ngabo Jean( Boss wa Yahoo Car Express) witwa Nene, nawe yari arimo, ukurikije uburyo yari yakomeretse , nawe iyo aza kuba ari mu Rwanda , ubu akaguru baba baragaciye, ariko urebye uko yavuwe, ubu araniruka ntiwamenya ko yari yakomeretse bikomeye cyane pe! Rero hari n'abandi bantu benshi tugiye tuzi babaga bahawe gahunda yo gucibwa ingingo runaka, bajyanwa kwivuriza hanze haba i Burayi,Kenya cg muri Amerika bakagaruka bameze neza cyane. Minisante rero niyumve ko igifite urugendo rurerure rwo kubaka ubuvuzi bwiza kdi bujyana n'iterambere.
  • Muhiziwintore Alexis5 years ago
    BIRABABAJE CANE, NTAKUNDI NAKIRA IBIKOMERE AZOBANDANYA AKORESHA KUMWE KUKO IMPANUKA NTANUMWE ITOSHIKIRA AZOKORA IVYASHOBOYE
  • kalisa5 years ago
    Sinemeranya nabo baganga bihutiye kumuca akaboko kuko byarashobokaga ko bamuvura batagaciye cg byabananira bakamwohereza ahandi. Nyamara hari ibitaro byitwa ko biciriritse aribyo muntara kdi bikora akazi karenze kubera abavolonteers baba baravuye hanze usanga baba barizazaniye ibikoresho.urugero natanga rutari ukwamamaza ni kibogora hospital ejo bundi bambaze ukuguru kwiburyo nanjye ubwanjye narabisabiraga kuguca kubera impanuka uretse nibyo hari abarwayi bava mwibyo bitaro byitwa ko bikomeye bakaza kibogora kdi bagataha bakize.hari nakandi ka hopital kitwa gikonko numva bakavuga ariko sinzi ibyo kari specialisemo.ikindi facture ya 7 millions kubitaro bikomeye kubera insimburangingo ziba zihenze usanga ari nka 50,000 kuri mutuelle kubitaro navuze ruguru kuko insimburangingo cg inyunganirangingo bazishyiriramo ubuntu.





Inyarwanda BACKGROUND