Kigali

VIDEO: Urugendo rw’ibyiza n'ibibi rw'umunyarwenya Japhet wa ‘Daymakers’

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:3/04/2019 17:11
0


Iyo uvuze itsinda rya Daymakers mu Rwanda hari amazina uhita utekereza harimo Clapton, Makanika, 5k Etienne na Zaba missedcall ariko kandi kwibagirwa izina rya Japhet kwaba ari ukwigiza nkana.



Benshi bakunze kumubona ku mbuga nkoranyambaga akora ibikorwa cyangwa avuga ibintu bisekeje, abandi bamuzi cyane mu itsinda rya ‘Daymakers’ rihuriwemo urungano rw’abanyarwenya. Uyu munsi INYARWANDA yabateguriye amateka ku rugendo rw’uyu munyarwenya uzwi ku mazina ya Japhet, midear, akana k’Imana na Incwi boy.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Mazimpaka Japhet, akaba kavukire mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwili, Akagari Ka Nyawera mu mudugudu wa Gitega. Japhet ni umuyeshuri muri kaminuza ya Mount Kenya University i Kigali mu ishami rya “Mass Media and Communication”.

Amashuri abanza yayize muri ‘Ecole Primaire de Nyawera’, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yayize muri ‘Nyakayaga Secondary School’, icyiciro cya kabiri yiga ‘College Saint Andre’ iherereye i Nyamirambo aho yize imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB). 

Ese Japhet, kuba umunyarwenya byaje bite?

Mu mwaka wa 2018, ni umwaka wabaye amateka kuri Japhet, kuko niho impano ye yashyizwe ahagaragara abifashijwemo n’umunyarwenya Clapton. “ Uburyo ninjiye mu itsinda ry’abanyarwenya, ba Clapton bagombaga gutoranyamo abo azafasha. Badutumye ‘Blague’ ebyiri ariko nari natinye, ni uko narabasekeje, ndibuka ijambo Clapton yakoresheje ngo uyu nguyu nanjye arandusha, ako kantu kanyongeyemo imbaraga. Nyuma yaho Clapton yakomeje kujya adufasha dukora Manyanga ni uko bikomeza gutyo.”- Japhet.


Umunyarwenya Japhet uri kubica bigacika mu rwenya

Ubwo Arthur Nation yatoranyaga abanyarwenya bakizamuka bari kugaragara muri SEKA FEST 2018, Japhet yadutangarije ko Clapton we ubwe ari we wamusabye kwitabira aya majonjora kuko yari yamubuze mu bitabiriye ndetse kubw’amahirwe aza no gutsinda. Nyuma yo kugenda agaragara ahantu hakomeye Japhet yakomeje uyu mwuga akora filime ngufi zica kuri televiziyo ya Isango Star TV, mu mpera z’umwaka wa 2018 yinjiye mu itsinda rya ‘Daymakers’ akomeza kumenyekana ku bikorwa bitandukanye harimo Manyanga na Bigomba Guhinduka iri kubica bigacika muri iyi minsi.

Ubuzima bwa Japhet mbere yo kuba umunyarwenya.

Japhet mu bwana bwe ntiyabanye n’ababyeyi cyane, ku myaka 12 yakuriye mu muryango w’aborozi akura akunda kuragira. Ahantu hose yagiye anyura yagiye agira umugisha wo kumenywa n’abantu bose ndetse bakamukunda cyane nk'uko abyivugira, ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya “College Saint Andre” yegukanye impamyabushobozi kubera igitekerezo yazanye cyo gukoresha imipira, abanyeshuri bambara n’ubu izwi ku izina ‘Utujaphet’.


Impamyabushobozi y’uko ari umunyeshuri wazanye agashya muri “College Saint Andre” 

Mu myigire ya Japhet ntibyamworoheye ariko nk’umugabo uhorana inyota yo kugera kubyo yifuzaga yatangarije INYARWANDA ko icyongereza kiri mu bintu byamugoye kumenya, gusa ishyari ryiza yari afite ryo kumenya uru rurimi byamuhesheje n’impamyabushobozi zigiye zitandukanye bivuye mu biganiro mpaka ‘Debate’ yagiye atsinda. 


Impamyabushobozi y’uko yafashije itsinda rya “College Saint Andre” mu biganiro mpaka

Japhet nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye kubera uburyo yari azwiho ubuhanga yasubiye ku ivuko aba umwalimu ku ishuri ribanza ‘Ecole Primaire de Nyawera’ aho yigishaga ubutabire n’ibinyabuzima. 

Japhet ahagaze ate mu buzima bw’urukundo?

Japhet yagiye akundwa n’ingeri zitandukanye z’abantu kuva mu bwana bwe kugeza n’ubu. Ibi byaduteye kumubaza niba afite umukunzi aduhishurira ko ahubwo ajya ateretwa. Ati: “[Aseka cyane] Rero ngewe nagiye ngira ikibazo cyo guteretwa. Sinzi impamvu niba ari uko ntazi gutereta, nagiye nkundwa n’abakobwa kurusha uko jye byakabaye. Ariko nagiye nkundana mu mashuri abanza birangirana no kujya mu mashuri yisumbuye.”

Uyu munyarwenya mu gihe gito amaze muri uyu mwuga avuga ko imbogamizi nyamukuru abakora uyu mwuga bahura nazo ari ukubura aho bagaragaza ibi bikorwa byabo kandi babishyura. Ati: “Imbogamizi maze kubona ikomeye ni ukuba nta ‘platform’ zihari nko muri muzika. Urumva nka Arthur Nation yategura igitaramo cy’urwenya. Wenda ‘Daymakers’ yagitegura. Undi wagitegura ninde? Ni imbogamizi ko abanyarwenya benshi bagaragara.”


Ibumoso ni Japhet n'aho iburyo ni Etienne bakorana "Bigomba guhinduka"

Tuganira na Japhet yadutangarije ko kuba amaze kugira intabwe atera, hari abo ashimira bamufashije kuba uwo ariwe tuzi uyu munsi, harimo Abakunzi be, umunyarwenya CLAPTON, Egide DUKUNDANE na mushiki we Jeannette.

Reba Video ivuga amateka ya Japhet ku buryo burambuye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND