RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Umwana wo muri Portugali yavutse ku mugore ufite ubwonko bwari bumaze amezi atatu bupfuye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/04/2019 14:14
0


Uyu mwana wiswe Salvador, yavutse ubwo inda ya nyina yari imaze ibyumweru 32. Ubu ari kwitabwaho mu bitaro byita ku bana. Umukinnyi mpuzamahanga Catarina Sequeira yatangaje ko ubwonko bwe bwapfuye nyuma yo kurwara indwara yo mu myanya y'ubuhumekero ya asima (asthma) y'igikatu.



Abaye uwa kabiri ugaragaye muri Portugali uvutse ku mubyeyi ufite ubwonko bwamaze gupfa. Sequeira, wari intyoza mu gusiganwa mu bwato akaba yaranahagarariye igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga, yagize ikibazo cya asima kuva akiri umwana muto.

Amaze ibyumweru 19 atwite, yagize ikibazo gikomeye cy'asima nuko ashyirwa muri koma (coma). Ariko amakuru avuga ko yakomeje kumererwa nabi, nuko hashize iminsi - ku itariki ya 26 y'ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize wa 2018 - atangazwa ko ubwonko bwe bwapfuye.

Mu gihe cy'iminsi 56, yashyizweho icyuma cyongera umwuka ngo gifashe umwana we wari ukiri mu nda kugira ngo akomeza kubaho. Abaganga bavuze ko bashakaga gutegereza kugeza ku munsi w'ejo ku wa gatanu ubwo uwo mugore yari kuba yujuje ibyumweru 32 atwite, ariko imyanya y'ubuhumekero ye irushaho kugira ibibazo, bituma bihutisha kumubaga (césarienne) babishyira ku wa kane.

Abategetsi b'ibitaro bavuga ko ibyumweru 32 bifatwa nk'igihe umwana aba afite amahirwe menshi cyane yo kubaho. Filipe Almeida, ukuriye akanama k'imyitwarire muri ibyo bitaro, yasobanuye ko icyemezo cyo kugumisha uwo mwana mu nda ya nyina cyafashwe ku bwumvikane n'umuryango we kandi kubera ko uwo mugore atari yarigeze yikura mu buryo busanzwe bwo gutanga ingingo z'umubiri buteganywa n'itegeko ry'iki gihugu.

Yabwiye urubuga rwo kuri interineti Observador ati: "Gutanga urugingo rw'umubiri si ugutanga umwijima cyangwa umutima cyangwa igihaha gusa, ahubwo ni no kuba wakwitanga kugira ngo umwana abeho". Se w'uwo mwana yashaka ko uwo mwana avuka, ndetse n'abandi bo mu muryango we ni byo bashakaga.

Maria de Fátima Branco, nyina w'uwo mugore Sequeira, yabwiye televiziyo ya Portugali ko yasezeye ku mukobwa we ku itariki ya 26 y'ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize wa 2018. Yongeyeho ko icyemezo cyo gutuma uwo mwana akomeza kubaho cyafashwe kubera ko Bruno, se w'umwana, yahoraga ashaka kuba umubyeyi.

Amakuru avuga ko uwo mwana yavutse apima ikilo kimwe n'amagarama 700, bikaba biteganyijwe ko aba agumye mu bitaro yitabwaho mu gihe cy'icyumweru bitatu. Mu mwaka wa 2016, undi mwana wiswe Lourenço, yavukiye i Lisbonne mu murwa mukuru wa Portugali nyuma yo kumara ibyumweru 15 mu nda ya nyina wari warapfuye.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND