RFL
Kigali

HUYE: Miss Iradukunda Elsa yatangiye icyumweru cyo kuvuza abarwayi b’amaso batishoboye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/04/2019 9:47
0


Miss Iradukunda Elsa yongeye gutangira ibikorwa byo kuvuza abatishoboye abasanze mu karere babarizwamo afatanije n'impuguke z'ibitaro bya Kabgayi. Kuri iyi nshuro nanone Miss Iradukunda Elsa yatangiye igikorwa cyo kuvuza amaso no kuvura abatewe kutabona n’indwara y'ishaza. Iki gikorwa kizamara igihe kingana n'icyumweru.Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2019 ni bwo iki gikorwa kizamara icyumweru cyatangiriye mu karere ka Huye. Ni benshi bagaragaje ko bakeneye ubu bufasha ndetse byitezwe ko bazajya hejuru yabo bavuye mu myaka yashize. Nk'uko imibare ibyerekana muri 2017 ubwo Nyampinga w'u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yahereye mu ntara y’Uburengerazuba yari yiyamamarijemo ubwo yambikagwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu karere ka Rubavu, havuwe abantu magana ane (400). Ni igikorwa cyabereye ku bitaro bikuru bya Rubavu. Naho mu mwaka ushize wa 2018 yavuje abantu magana ane na mirongo itatu (430) mu karere ka Nyamagabe ku bitaro bya Kigeme.

Kuri ubu iki gikorwa kiri kubera nanone mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye ku bitaro bya Kabutare aho ababisabye bafashwa mu bijyanye n'urugendo kuko hari imodoka iba ishinzwe kubakura aho batuye mu tugari n’imirenge itandukanye ibageza ahari kubera igikorwa. Ikindi nanone bafasha abasabye kuvuzwa ni ukubacumbikira no kubagaburira mu gihe bategereje ko bapfukurwa aho bavuwe.

Miss Elsa

Miss Elsa Iradukunda ari kuvuriza abantu mu bitaro bya Kabutare mu mujyi wa Huye

Ni igikorwa kigenda kitabirwa n’abantu benshi batandukanye harimo abayobozi batandukanye bijyanye n’ubufatanye Miss Rwanda ifitanye n’inzego zitandukanye ndetse na banyampinga ku bufatanye bubaranga mu mirimo yabo ya buri munsi. "Nzakomeza gukora ibikorwa byo gufasha harimo kugeza igihe ntazi kuko nizerera mu gufasha kuko iyo umfashije nanjye mfasha undi n’uwo mfashije nawe agafasha undi. Nemera ko gufasha ntaho bihurira n’ubushobozi icyangombwa ni ubushake umutima ufasha no kumenya igisobanuro cyo gufasha." Miss Elsa

Miss Rwanda 2017 si ibi bikorwa byo gufasha gusa amaze gukora kuko afite nabana 11 batifashije afasha mu myigire yabo kuva mu wa mbere w'amashuri abanza kugeza barangije. Uyu usibye iki gikorwa ajya ananyuzamo agafasha abantu badafite ubushobozi, urugero ni abo yishyuriye ubwisungane mu kwivuza mu bitaro bya Muhima. Tubibutse kandi ko Miss Elsa ari we Brand Ambassador wa Made in Rwanda kugeza magingo aya.

Miss Elsa

Miss Iradukunda Elsa afatanya n'impuguke mu kuvura amaso zo mu bitaro bya Kabgayi

Iradukunda ElsaMiss Iradukunda Elsa aba afasha abarwayi

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND