Mu birori byasozaga iserukiramuco rya Filime Nyafurika, Mashariki African Film Festival ryabaga ku nshuro yaryo ya 5 ryitabiriwe n’abakora filime bagiye baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abanyarwanda batandukanye batahanye ibihembo, muri City Maid n’abayikoramo hataha byinshi.
Insanganyamatsiko y’iri Serukiramuco yagiraga iti “Cinema to enlighten humanity’ bishatse kuvuga ‘Sinema mu kugaragaza Ubumuntu’. Ni ibirori byabaye mu ijoro ryashize tariki 31 Werurwe 2019, bibera muri Camp Kigali aho uwari ubiyoboye yari Mazimpaka Jones Keneddy. Abakinnyi ba filime batandukanye babanje kunyura ku itapi y’umutuku ndetse bifotozanya n’abakunzi babo.
Abakinnyi ba filime babanje guca kuri Red Carpet bifotozanya n'abakunzi babo
Nsenga Tressor uhagarariye Mashariki African Film Festival mu ijambo rye
yashimiye abaterankunga b’iri serukiramuco ribaye ku nshuro yaryo ya 5, avuga
ko mu myaka 4 ryabashije kwaguka no guteza imbere filime nyafurika n'abazigiramo
uruhare anashimira itsinda ryakoze uruhare mu itegurwa ryayo.
Uhagarariye Mashariki mu ijambo rye yashimiye inzego zose zagize uruhare muri iri Serukiramuco
Absa, umwe mu batsindiye ibihembo byinshi mu
maserukiramuco yabanje ukomoka muri Senegal mu ijambo rye yahamije ko filime
ari inzozi zifasha abantu kwaguka aho yagize ati “Filime ni inzozi aho buri wese arota mu rurimi rwe ariko zikadufasha
guha isi ibyiza mu kwaguka. Mureke dukomeze gusangiza isi n’abayituye ibyiza
byo mu nzozi, kandi dukomeze kurota dufashe abato muri uru ruganda bakure
tuzamukane twese.” Muri ibi birori kandi, Hon. Eduard Bamporiki, umwe mu
bakinnyi ba filime hano mu Rwanda ni umwe mu bari babyitabiriye ndetse
aranabishimirwa.
Absa umwe mu babitse ibihembo byinshi yasabye ko batacogora gukora
Hon. Eduard Bamporiki ni umwe mu bitabiriye ibi birori akaba n'umukinnyi wa filime
Hamuritswe filime zakozwe n’abana bato bakizamuka bamwe banazifatishije telephone ngendarwa nyuma yo guhabwa amahugurwa mu bijyanye no gukora filime. Banahawe Certificates zabyo, abahungu 4 ndetse n’abakobwa 2.
Abana batanga icyizere muri Cinema y'ejo hazaza bahawe Certificates
Nyuma y’ibyo hatangiye gutangwa ibihembo kuri filime nyafurika hagendewe ku
byiciro:
Filime Nziza Ngufi muri East Africa ni iy’umugande
utari uhari.
Filime Nziza Ngufi y’Inyarwanda ni ‘Waiting’ ya
Mbabazi
Cinematography mwiza ni Bora Shingiro wanakoze
filime ngufi yitwa ‘Luna’ yari iri mu irushanwa ndetse akaba ari nawo ufata
amashusho ya City Maid
Ku Cyiciro cya filime z’Inyarwanda, “Iziwacu’ cyatwawe
na ‘City Maid’ abakinnyi bayigaragaramo bose bahita bazamuka kuri Stage kwakira
igihembo
Filime “Bugingo’ ya Apauline Uwimana yavuzweho n’akanama
nkemurampaka bemeza ko n’ubwo idatwaye igihembo ariko ari nziza cyane nayo.
Filime Dokimantere nziza muri East Africa igihembo
cyayo cyatashye i Bugande
Filime irangira nziza muri East Africa igikombe
cyerekeje muri Kenya
Filimi ngufi nziza muri Afurika yitwa ‘Black Mamba’
Filime Dokimantere nziza muri Afurika ni iyitwa ‘Liyana’
naho “Sema’ ikaba yashimwe n’akanama nkemurampaka.
Filime nziza irangira muri Afurika ni ‘Indigo’ yo
muri Morocco aho abayigizemo uruhare bazamutse ku rubyiniro kwakira igihembo
Umukinnyikazi mwiza mu Rwanda ni Laura Musanase,
ukina muri City Maid yitwa Nikuze
Umukinnyi mwiza mu Rwanda akaba ari Gratien
Niyitegeka uzwi nka ‘Seburikoko’ muri filime akinamo ya ‘Seburikoko”
ANDI MAFOTO:
Abakinnyi ba filime batandukanye bari bari muri ibi birori
AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO