Iserukiramuco ry’urwenya Seka ryashyizweho akadomo mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 31 Werurwe 2019. Ni mu gitaramo ikirangirire Basket Mouth wo muri Nigeria yakoreye i Kigali cyagarutse ku ‘bapfubuzi’, umunyamideli Shaddy Boo, Meddy, Diamond, Weasel n’ibindi byinshi byakirigise imbavu z’abanya-Kigali.
Seka Festival yatangijwe kuya 24 Werurwe isozwa kuya 31 Werurwe 2019, yari imaze icyumweru ibera i Kigali. Yari ikoranyirije hamwe abanyarwenya n’abahanzi b’amazina azwi. Mu gihe yari imaze yitabiriwe n’umubare munini w’ababengutse ibi bitaramo bisiga buri wese yisanishije n’ingingo zigarukwaho, abandi bagaseka bagatembagara.
Ibi bitaramo byari bimaze icyumweru byasorejwe mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo [Gikondo Expo Grounds]. Nkusi Arthur Umuyobozi wa Arthur Nation yavuze ko aho bakoreye bahaherewe ubuntu ndetse ko n’ibitaramo bakoreye muri bisi babifashijwemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).
Iki
gitaramo cyatangijwe n’abanyempano bashya mu mwuga wo guseta bari gufashwa
byihariye na Arthur Nation. Hanataramye ab’imena barimo Eric Omondi, Chipukeezy,
Patrick Salvador na Basket mouth wari utegerejwe na benshi.
Basket mouth yateye urwenya rwibanze ku mibonano mpuzabitsina.
Basket mouth ni ubwa mbere akoreye igitaramo i Kigali. Yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ndetse ko yanyuzwe n’ubwiza bw’abakobwa b’i Kigali ariko kandi ngo niyabyitwaza arambagiza kuko yamaze guhitamo uwo basezeranye kubana akaramata.
Yateye urwenya rwibanze cyane ku mibonano mpuzabitsina, yabivugaga benshi bagatembagara maze agira ati ‘ariko ubanza mukunda hano hasi [araherekana]. Basket yanyuzagamo akicara ubundi agahagarara . Yavuze ko ikoranabuhanga ryatumye hari byinshi bihinduka mu mibereho ya muntu.
Yatanze urugero ku bijyanye no gusuhuzanya avuga ko mu bihe bishize abantu basuhuzanyaga buri wese akoze undi mu ntoki nyuma bikurikirwa no gusuhuzanya abantu bahuje imisaya. Yabwiye abitabiriye igitaramo gutekereza uko byamera abantu bagiye basuhuzanya buri wese asoma [bizu] undi mu gituza n’undi nawe bikaba uko.
Umunyarwenya Arthur Nkusi uri mu bakomeye mu Rwanda yagarutse ku bitwa ‘abapfubuzi’. Yavuze ko habayeho ko buri wese witeje imbere aganira n’itangazamakuru bitakorohera umunyamakuru gutara inkuru ku mupfubuzi. Ngo byasaba ko umunyamakuru yinjira mu cyumba umupfubuzi ari gutereramo akabariro bakaganira ari mu gikorwa. Nkusi yishyize mu kimbo cy’umupfubuzi maze aganiriza umunyamakuru. Yavugaga anerekana uburyo umupfubuzi yaba ari mu gikorwa anasubiza umunyamakuru.
Byari bigoye guhisha amenyo muri iki gitaramo.
Chipukeezy we yavuze ku buryo Diamond ari umugabo mwiza uzi kwita ku bagore cyane. Yatanze urugero avuga ko uyu muhanzi yashwanye na Wema Sepetu, akurikizaho umuherwe Zari ubu akaba acuditse n’umunyamakuru Tanasha. Ngo ni ibintu bigaragaza ko Diamond ku bijyanye no kwita ku bagore ari uwa mbere mu bahanzi bose azi.
Yavuze ko Diamond yaguye imbago z’umutima we agira abakunzi benshi mu bihugu bitandukanye. Yararanganyije amaso mu bitabiriye igitaramo abaza aho Shaddy Boo yicaye. Ati ‘Shaddy Boo yicaye he?”
Shaddy Boo kandi yanagarutsweho n’umwe mu banyarwenya bakizamuka. Yavuze uburyo habayeho ishuri ryigamo abana b’abahanzi buri mwana yajya yirata imirimo umubyeyi we akora. Yavuze ko abana ba Shaddy Boo bashobora kwiyemera kuri bagenzi babo bababwira ko ‘Diamond yaharaye iwabo’.
Eric Omondi, umunyarwenya ukomeye mu Kenya n’ahandi, yagarutse cyane ku myitwarire y’abapasiteri, imivugire ya bo n’uburyo basengera abakobwa beza gusa. Yagarutse kandi ku buryo bamwe mu ba perezida bitwara mu mbwirwaruhame za bo ndetse n’ibimenyetso bakoresha iyo bari imbere y’abantu. Yanagarutse ku buryo bamwe mu bahanzi bazwi usanga badakoresha ingufu nyinshi ku rubyiniro nyamara ari byo abafana baba babitezeho.
Yatanze urugero rw’umuhanzi Meddy wo Rwanda uburyo yitwara ku rubyiniro imbere y’abafana. Yifashishije indirimbo ye ‘Slowly’ aturuka inyuma ku rubyiniro maze aza gacye gacye ku ruhimbi yegera hafi n’abitabiriye ashyira hejuru indangururamajwi agira ngo afashwe kuririmba iyi ndirimbo, avuga ko ari ibyo Meddy ajya kora.
Yavuze ko ibyo Meddy akora ku rubyiniro atari ko bimeze kuri Weasel wo muri Goodlyfe. Yifashishije imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi, maze aturuka inyuma ku rubyiniro yitera hejuru inshuro nyinshi, azenguruka urubyiniro, asimbuka urubyiniro agera mu bafana agera n'aho akuramo sheneti yari yambaye ayitera mu bafana ngo ni nk’uko Weasel ajya abigenza iyo yakoze igitaramo.
Asoje gutera urwenya yabwiye umwe mu bitabiriye iki gitaramo wafashe sheneti yateye mu kirere ko yayimusubiza kuko yabikoze atera urwenya. Uyu wari wayifashe ntiyahise abyumva ariko nyuma yayimusubije.
Patrick Salvador yagarutse cyane ku bibera muri Uganda. Uburyo filime zo muri Nigeri no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zuzuye amakabya nkuru. Yatanze urugero avuga ko muri filime yo muri Nigeria, iyo umugore agiye kuroga mugenzi we abanza gushyira mu kanwa uburozi akumva neza niba bukora. Yavuze ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bifashisha ‘vampaya’ mu kwerekana ko hari ibiremwa biriho kandi bifite ubushobozi bukomeye nyamara ngo ni ukubeshya.
Yanagarutse ku buryo muri Uganda habera imvururu buri wese agahamagara mugenzi we amubaza niba ameze neza undi akamusubiza ko nta kibazo kuko ibiri kuba ari kubikurikirana kuri televiziyo. Yanavuze ku bukwe bwe abwira abakobwa bari muri iki gitaramo ko yamaze kuva ku Isoko. Yavuze ko kuva ashatse umugore imyitwarire yahindutse ndetse ngo no gukora urwenya ruvuga ku bagore byaragabanutse.
Basket mouth yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo.
Eric Omondi yagarutse ku myitwarire y'abapasiteri na ba Perezida.
Umunyarwenya Patrick Salvado yigaragaje muri iki gitaramo.
Umunyarwenya Chipukeezy yabajije aho Shaddy Boo ari.
Miss Uwihirwe Yasipi Casmir, Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yari muri iki gitaramo cy'urwenya rusesuye.
Wari umwanya wo guseka no gutembagara.
Byasabaga kudakuraho ijisho kuri bunyarwenya bataramye.
Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bwo hejuru.
Inseko ya Bruce Melodie mu gitaramo cy'urwenya.
Ishimwe Karake Clement wa Kina Music n'Umuyobozi w'ishuri ya Nyundo, Mighty Popo.
Umunyarwenya Buchi.
Nkusi Arthur niwe wayoboye iki gitaramo cy'urwenya.
Umuhanzikazi Teta Diana yari muri iki gitaramo.
Umunyamakuru Sandrine Isheja n'umugabo we [wambaye amataratara] bari muri iki gitaramo.
Umunyamakuru Antoinette Niyongira n'umugabo we.
AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO