RFL
Kigali

Nyuma y’ipfa ry’imodoka ya Rayon Sports bivugwa ko ishaje, Amb.Nduhungirehe yanavuze ko bagura abakinnyi bashaje

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/03/2019 2:05
18


Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 ni bwo inkuru yakwiye imisozi y’u Rwanda ko imodoka ya Rayon Sports yagize ikibazo ikabura urugenda ubwo yari igeze mu Butantsinda bwa Kigoma imanuka ijya mu Karere ka Nyanza aho yari igihe kwerekwa abafana babarizwa muri iki gice ahari igicumbi cy’iyi kipe ikunzwe hirya no hino ku isi.



Mu biganiro byiriwe ku mbuga nkoranya mbaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye by’imbere mu gihugu, wasangaga abantu batavuga rumwe kuri iri pfa ry’imodoka kuko bamwe bavugaga ko umuntu akurikije uko abafite aho bahurira na Rayon Sports basingizaga iyi modoka, bitari gukurikirwa no guhita imara ijoro mu muhanda yabuze urugenda itaranamara igihembwe ikora akazi bayiguriye.

Abandi bakavuga ko iyi modoka bayizi mu makompanyi atandukanye ndetse ko abayiguze mbere yabananiye bitewe nuko igoye kuko ngo bisaba guhora ikanikwa, kuba inywa lisansi nyinshi ndetse ikaba ishyuha moteri bityo bigatuma inengwa mu buryo butandukanye.


Imodoka rutura ya Rayon Sports yaraye inirirwa mu Majyepfo y'u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu bimenyekana ko yapfuye

Abandi nabo ntabwo babura kuvuga ko iyi modoka ishaje kandi ko kuba aba-Rayons bayita ko ari indege y’ubutaka bidakwiye kuko ngo baguze imodoka yari isanzwe mu muhanda kandi ko yanatwaye abagenzi batandukanye iba muri Matunda Express bityo ko atari ngombwa ko ikabirizwa cyane nk’imodoka idasanzwe i Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook aho yatangaga igitekerezo asubiza n'ubundi abatangaga ibitekerezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier nawe yanze kuripfana ahubwo nk’uko undi munyarwanda wese yatanga igitekerezo yagarutse ku ngingo yo kuvuga ko iyi modoka ya Rayon Sports ishaje ahubwo bo bakaba badashaka kubyemera kandi ko iyi kipe iheruka mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup nta kintu ijya igura gishya kuko ngo n’abakinnyi igura baba bashaje (Abasaza).


Amb.Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Rayon Sports igura abakinnyi bashaje bitari imodoka gusa 


Amb.Nduhungirehe Olivier yamenyesheje abakunzi ba siporo ko Rayon Sports ikunze kugura abakinnyi bashaje 

Tariki ya 5 Ugushyingo 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze amafoto y’imodoka muri gahunda y’iterambere ry’ikipe ifite abafana benshi mu gihugu no kugabanya amafaranga batanga mu gukodesha ngo batware abakinnyi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel5 years ago
    uyu Amb Olivier nahangane nibibazo bindi bikomeye byo muri Office ashinzwe, ave mu bibazo bya Rayon sports kuko ifite abayiyobora kdi turabakunda, abakinnyi bashaje se Mukura afana igura aba jeunes bayigejejehe?
  • Nduwayo Alfred5 years ago
    ibyokuvugako Reyon Sprite igura ibishaje nibinyoma nonese niyihe kipe yindi yageze kure mumarushanwa nyafurika muzifite abadashaje murwanda. bajye bareka guharabika.
  • Nduwayo Alfred5 years ago
    ibyokuvugako Reyon Sprite igura ibishaje nibinyoma nonese niyihe kipe yindi yageze kure mumarushanwa nyafurika muzifite abadashaje murwanda. bajye bareka guharabika.
  • zidane5 years ago
    Icyo mbona ni uko Rayonsport yakubise abakeba ahababaza igihe yaguraga imodoka yayo bwite mu gihe abakeba bagenda mu zigurwa mu misoro ya rubanda.
  • kk5 years ago
    Niba tugura ibishaje turamaze
  • Mukunzi5 years ago
    Iyi modoka iduteje abanzi n'abakeba arko aba Rayons ntibiduca intege mu rugendo rwa sport itanga ibyishimo twatangiye
  • isirabahenda 5 years ago
    Amb.Olivier Nduhungirehe : Ndumva RAYON SPORT Itaraguze ikintu kidafie grant Ese ra indege iherutse kugwa nuko yari ishaje cyane bituma igwa ntakitagira impamvu kuki ibintu mubikabiriza ese ko umuntu abyara umwana agapfa akiri muto nuko abashasheje cyane ikindi nabwira Amb.Olivier Nduhungirehe Ese abagura abakinnyi babana bato bo bagezehehe kugirango tunenge abasaza Amb.Olivier Nduhungirehe rwose wenda niba nandi makipe dufite mugihugu yaguraga abakinnyi bashaje bakagera nkaho Rayon sport bakagera kure hashoboka haho Rayon yageze umwaka ushize cyangwa bakanarenza byaba aribyiza kuko bigira akamaro nabangi muri rusange abo wita abasaza kugeza ikigihe ikipe y'Igihugu yanze gukinisha abasaza arikose kurubu irihe sibiteye isoni kuba mu Karere ariyo iri kurugo andi yose yarasohotse Haruna, Miggy ni abasaza ese ariko niwe warokoye Simba twarabibonye Miggy niwe uri gufasha APR turabibona Nukuri rimwe narimwe Murakabya
  • Date 5 years ago
    None arabuzwa n'iki kwivugira ko nawe ashaje atabonye igikombe
  • alexis5 years ago
    ariko uyu ngo ni nduhungirehe,ko ashyabuka bitari ibyabayobozi, sindabona undi mutegetsi ushyanuka mubitamureba, nibaza niba ariwe uzi gusesengura kuruta abandi,arashaka kwiteza abarayon bamwandagaze ndabizera
  • Ngabo5 years ago
    Kugira pane nibisanzwe nindege nshya ya boeing yarahubutse
  • Babouin5 years ago
    Umva wowe nduhungirehe kora akazi kawe ureke kuvuga ibitakureba kandi jya wiyubahaa nk'umuyobozi
  • INAMA Conseil5 years ago
    @Minister Nduhungirehe, nibyo ntutubeshyeye. Tugira ibishaje! Ariko nawe impamvu urabizi, Leta yacu ishora imari mu kuzamura umupira w'abongereza aho ihashora miliyoni miro ine z'amadorali muri Arsenal! Ntekereza ahagije kugirango mugurire imodoka nshya buri kipe yo mu Rwanda. Ariko Reba icyo mwayakoresheje! Reba niba atatunganya ikibuga cya Gicumbi fc, na Bugesera na SunRise fc nyibura mukahashyira ubwatsi tugakira iriya mikuku n'ivumbi! Ntukabaze ubusa kandi uri umuyobozi!
  • Ganza5 years ago
    ABAREYO DUKUMBUYE GACINYA DENI SHATSE KND MWIKWIHA NDUHUGIREHE AHUBWO ABAYIYOBORA NIBO BASHOBORA KUBA BASHAJE KUKO KUJYENERA EKIPE UMWAKA IZANJYA ITWARIRA IGIKOMBE SIBYO IBINDI BITAGIRA IGIKOBYE 0.
  • Ganza5 years ago
    Reka mbabwire agahinda nikose ubu reyo izanjya itwara igikombe mumyaka 4 ubwose uwo numupira oya uko nukwikirigita ugaseka
  • Ganza5 years ago
    UBAREYO DUKUMBUYE GACINYA DENI SHATSE
  • bora5 years ago
    iriya modoka nanjye nyizi kuva cyera
  • Nani5 years ago
    Reka nisekere gusa uyu mugabo mubyubahiro bye ntakarengere agire amahoro.
  • ndariyiki5 years ago
    rayon ni Bantu ki kweli? Buriya iyo bigurira agatoya kazima?harya ngo nukugirango basekure isombe? awa iriya nigera Musanze muzambaze





Inyarwanda BACKGROUND