Kigali

VIDEO: Enock Luyonza wavukanye ikibazo mu mivugire ye byamuteye gukora igitabo kizabera umugisha abazagisoma

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/03/2019 18:12
0


Umusore ukiri muto wavukanye ikibazo mu mivugire ye, nyuma yo gukomererwa cyane n’icyo kibazo, yaje kwisanga hari byinshi afite muri we atari azi, atewe imbaraga n’inshuti ze abasha kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe bwite ndetse n’ibyafasha abandi kurenga inzitizi bahura nazo mu buzima bwabo.



Enock Luyonza wavukiye muri Uganda ariko nyuma akaza kugira ibyago se akitaba Imana agasigarana na nyina n’abavandimwe be, yavukanye ikibazo cy’uburwayi bwa ‘Cleft Palate’ ikaba ari indwara ifata mu nkanka kumuyobora uhuza inkanka n’amazuru. Abenshi bayizi nk’ibibari ariko kuri we byafashe imbere ntibyatunguka ndetse kuvuga kwe biramugora kuko ijwi ritaba ryumviakana neza nk’uko muri bubibone mu kiganiro uyu musore yagiranye na INYARWANDA.

Nk’uko yabidutangarije, iki ni ikibazo cyamukomereye cyane mu buzima bwe ndetse kikanamufungira amayira menshi kubera imivugire ye igoranye. Byamuteraga kenshi kwigunga no kwiheba akumva atagomba gusabana n’abandi ariko uko inshuti zageragezaga kumuvugisha bamubwiye ko afite byinshi muri we yasangiza abandi kandi bikabagirira umumaro maze kuva mu mwaka w’2013 atangira kwandika igitabo yise “Beyond Walls”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga "Kurenga Inkuta" cyangwa se "Hakurya y'Inkuta".

Beyond Walls

Igitabo cya Enock Luyonza yacyise "Beyond Walls"

Iki gitabo cye kimaze iminsi 4 gusa kigiye hanze ndetse yanadusobanuriye muri macye icyo yavugagamo. Yagize ati “Murumva mfite ikibazo cyo kuvuga ariko hari ibintu ntari nzi ko mfite muri njyewe nyuma menya ko mbifite. Ni byinshi bimwe nabishyize mu gitabo ariko ibindi byagiye biza ndi kucyandika…Abanshuti banteye imbaraga. Impamvu natangiye kwandika cyari ikibazo cyo kuvuga, iki kibazo cyari gikomeye kuri njyewe, naritinyaga sinsabane n’abandi nyuma byatumye ntangira kwandika."

Enock yadutangarije ko atari aziko azi kwandika, ariko yamaze imyaka 5 hafi 6 ari kwandika igitabo, cyerekana kwihangana, gukomera no gukora cyane yerekana ko abantu bafite ikibazo nk’icye hari byinshi bafite muri bo byaba umugisha ku bandi. Mu ntangiriro za “Beyond Walls” yasangije abantu ubuzima bwe bwite nyuma agaruka ku bindi byo kurenga inzitizi, kwihangana, gukomera, gukora cyane n’ibindi abazasoma iki gitabo bazasangamo.

Ubwo twamubazaga impamvu nyamukuru gitabo cye yacyise “Beyond Walls” yadusubije muri ubu buryo agira ati “Impamvu nakise Beyond Walls, ni uko nari mfite ibikuta bifungira amayira kandi nagombaga gukora ikintu icyo ari cyo cyose ngo mbivemo…Buri muntu wese uhumeka aba afite ikintu kimuzitira. Njyewe rero nagombaga kuva mu nzitizi yanjye yo kuvuga ngo mpe agaciro abandi bantu bafite iki kibazo….Natekerezaga ko nimbirenga hari undi nzabera urugero.” Uyu musore avuga ko hari aho yafungiwe amayira n’iki kibazo cyo kutavuga kandi yumva yari kuba ari kure iyo ataba ameze uko ameze ubu.

Enock Luyonza

Enock Luyonza yanditse igitabo abitewe n'ikibazo yavukanye cyo kutavuga neza

Iki gitabo cya Enock Luyonza uwagishaka yakigurira Kimironko muri Arise Book Shop, yagisanga kuri Corner Stone i Remera ku Gisimenti aho Enock akorera cyangwa se akakibashyira aho baba bari bamuhamagaye kuri Telefone ye ariy0 +250784169775. Iki gitabo kigura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi umunani gusa (8,000 Rwf) ndetse Enock ahamagarira abantu by’umwihariko urubyiruko gusoma iki gitabo kuko yizera ko kizababera umugisha kandi uzakoresha 8,000 Rwf ye ntikimubere umugisha amwizeza kuzayamusubiza.

Kanda hano urebe ikiganiro na Enock Luyonza ufite ikibazo cyo kuvuga cyamuteye kwandika igitabo “Beyond Walls”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND