Mu rukundo ndetse no mu ngo z’ubu usanga intonganya n’imirwano bisigaye bisa n’ibisanzwe bidashobora guhagarikwa. Nyamara amagambo mabi y’intonganya ni nk’inkota ikatagura mu mutima ikahasiga inkovu z’igihe kirekire.
Kuba amagambo mabi afatwa nk’inkota byagakwiye
gutuma buri wese atekereza ku magambo agiye kuvuga cyane cyane iyo agiye
kuyabwira umukunzi we mu gihe utongana cyangwa urwana n’umugabo wawe cyangwa
umusore mukundana, hari ibyo mutumvikanyeho muri kumwe cyangwa mwandikirana kuri
telefoni.
Umunyamakuru wa INYARWANDA rero, hari ibyo
yabageneye mukwiye kwirinda kuvuga cyane ko bishobora gushyira iherezo ku
rukundo rwanyu.
1.Nturi
umugabo uhamye
Ahashize h’umugabo niho hamutera imbaraga, kandi iyo
habuze abura imbaraga zimusindagiza aho agana. Kumubwira ko atari umugabo
uhamye, bizamwicira icyizere kandi yumva nawe koko ntakwiye. Bizamubabaza igihe
kirekire cyane.
2.Kanaka
arakuruta
Ni ikosa ribi cyane kugereranya umugabo wawe n’abandi
kuko bimwereka ko ari mu irushanwa. Ntuzatume intonganya z’akanya gato zitesha
agaciro umugabo wawe mu buryo budasanzwe kuko umugabo wese iyo ava akagera
ntiyifuza kumva ko hari undi mugabo umuruta mu maso y'umugore we.
3.Nicuza
icyatumye tubana
Ibaze kugira ngo umujinya ugukoreshe ikosa risenya
burundu urugo rwawe kandi nta rwango ruri hagati yawe n’umukunzi wawe? Ushobora
kubiterwa n’umujinya ariko uzawuyobore ntuzakuyobore.
4.Ufite
imbaraga nke cyane
Imbaraga z’umugabo za mbere ni icyizere, kandi iyo
umugore we abibona bimutera kumva akomeye. Iyo abwiwe n’umugore we ko ari
umunyantege nke rero, bizamushyira hasi cyane kuko isoko y’imbaraga ze izaba
ikamye burundu. Izo ntonganya z’akanya gato kuki wemera ko ziba iherezo rya
byose? Uri imbaraga z’umugabo wawe mu ntege nke ze, ujye ubizirikana.
5.Ntuzibande
ku habi he hashize
Ba bagore benshi usanga batsindisha abagabo babo
ahashize habo habi nyamara nawe aguhindukiranye akagarura ahawe wababara
kumurenza. Ntabwo ari byiza kuko bituma nta kintu azongera gukora ngo yemere ko
ukimenya.
6.Mama yarakumbujije mbirengaho
Mu ntonganya zanyu zose ntuzigere na rimwe uzanamo
ababyeyi cyangwa ngo uvuge ikintu kimukomeretsa kuko ntazacyibagirwa. Ibi
bishobora gutuma yanga urunuka umuryango wawe kandi ari wowe ubiteye.
Hari amagambo dufata nk’asanzwe nyamara afite
imbaraga zidasanzwe yanababaza umuntu bikomeye cyane. Kandi erega ntiwatera
igiti cy’indimu ngo utegereze ko kizera imineke, ibyo ubibye nibyo usarura no
mu rukundo ni uko. Irinde mu magambo uvuga ubabaye cyangwa mu ntonganya
ntihazavemo ashyira iherezo ku rukundo rwanyu.
TANGA IGITECYEREZO