RFL
Kigali

Umufaransa Medhy Custos uzaririmba muri Jazz Junction yageze i Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2019 9:31
0


Umufaransa w’umuriririmbyi Medhy Custos utegerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 yamaze kugera i Kigali. Ni igitaramo azahuriramo n’umunyarwanda Teta Diana ndetse na Stella Tushabe [Stella Tush].



Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba tariki 29 Werurwe 2019, kizabera Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyateguwe kijyanishwa no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Medhy Custos yavutse kuya 04 Nyakanga 1978 avukira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Mu gihe amaze mu muziki amaze gukora alubumu nka ‘Serial Lover’ [Yasohotse muri 2004], ‘Ouvrir mes ailes’, ‘AND’ , ‘They ask’ yamuhaye amafaranga menshi kugeza n’ubu. 

Medhy yazanye n'abamufasha mu muziki

Yagiye akorana n’inzu zitunganyamuzika nka Couleurs Music Publishing, Up Music/VM France. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Pe pa Oublie’w’ , ‘Franc Jeu’, ‘Pas de Glace’, ‘Elles demandent’, ‘Lova Girl',  Me Luv Yuh’ n’izindi.

Muri 2008 Custos yakoreye igitaramo gikomeye mu Bufaransa mbere y’uko akora ibitaramo by’uruhererekane byabereye ku mugabane wa Afurika, ku Nyanja y’u Buhinde ndetse no mu Burengerazuba w’u Buhinde. 

Medhy ukunzwe mu njyana ya zouk abaye umufaransa wa kabiri utaramye muri Kigali Jazz Junction muri uyu mwaka nyuma ya Slai. Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyeri z’umugoroba. kwinjira ni amafaranga 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP), 30 000 muri Vvip na 240 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Ategerejwe mu gitaramo Kigali Jazz Junction

Custos abaye umufaransa wa kabiri utaramiye i Kigali muri uyu mwaka

Uwo mugabo uri ku ruhande rw'i buryo aheruka i Kigali ari kumwe na Slai

Imodoka yamutwaye

Yageze mu mudoka ahugira kuri telefoni

AMAFOTO: Paccy Mugabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND