RFL
Kigali

A Pass yishonguye kuri Ykee Benda wamusabye imbabazi, amubwira ko ababazwa n’abakobwa gusa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/03/2019 8:02
0


Hashize igihe abahanzi babiri bombi bafite inkomoko muri Uganda bahanganye ndetse banaterana amagambo ariko umwe muri bo yafashe iya mbere mu gusaba imbabazi undi nawe ntiyatinzamo aramusubiza.



Abo bahanzi bombi ni Alexander Bagonza uzwi ku mazina ya A Pass ndetse na Wycliff Tugume uzwi nka Ykee Benda. Aba bombi bashwanye mu mwaka w’2018 ubwo A Pass yavugaga nabi Walukagga Shafik uzwi nka Fik Fameica aho uyu musore A Pass yashimangiraga ko ari umuhanzi ukomeye cyane kandi aramutse ateguye igitaramo atahomba nka Fik Fameica na cyane ko abantu baba bifuza kumubona cyane. Ibi rero byababaje cyane Ykee Benda agasubiza A Pass ko ibi ari ukwinjirira cyane Fik Fameica ahubwo asa n’ushaka kumwuririraho.

Kuva ubwo rero, haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro aba bombi bagendaga bakora ku bitangazamakuru bitandukanye, bakomeje guterana amagambo. Kandi kuba aba bombi barigeze kuba muri Label imwe ya Badi Music buri wese yari azi undi bihagije ku buryo buri wese yari azi integer nke za mugenzi we ndetse no mu guterana amagambo bakagira ibyo bashyiramo bigaragara nk’ubuzima bwite.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter rero, Ykee Benda uri gutegura igitaramo cya Singa Concert kizaba ku itariki 29 Werurwe 2019, yasabye imbabazi A Pass niba yaba yaramubabaje amusaba ko yamubabarira, bagasenyera umugozi umwe mu kuzamura umuziki aho yagize ati “Ku muvandimwe wanye A Pass, mbabarira niba naba narigeze kubabaza ibyiyumviro byawe…Kandi nizere ko nawe ukora nk’ibi muvandi….Uruhando rukwiye ibyiza…Reka dukore umuziki kandi dushimishe abafana…NDAKOMEYE nawe urakomeye #SingaConcert.”

Yee Benda
Ykee Benda yasabye imbabazi A Pass amusaba ko basenyera umugozi umwe

Nk’uko Ykee Benda yabinyujije kuri Twitter rero na A Pass mu kumusubiza yabinyujije kuri Twitter aho yafashe ifoto y’amagambo ya Ykee Benda asaba imbabazi (screenshot) maze akayiherekeresha amagambo amwereka ko atamubabaje ndetse atanabishobora mu buryo busa no kwishongora ati “Ntiwigeze ubabaza ibyiyumviro byanjye, icyo ni ikintu nkorerwa n’abakobwa gusa, urakoze gusaba imbabazi. Nubaha cyane ibihangano byawe akandi ntekereza ko uri umuhanzi mwiza, Nizere ko igitaramo cyawe kizitabirwa. Gusa njye ntacyo mfite cyo gusabira imbabazi ‘Ndi akabi nta n’imbabazi nsaba’ #SingaConcert.”


Mu kwishongora kwinshi A Pass yasubije Ykee Benda ko ababazwa n'abakobwa gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND