Kigali

Ku nshuro yayo ya 8 Aflewo yagarutse, ni kuri uyu wa 5 kuri CLA i Nyarutarama

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/03/2019 13:26
0


AFLEWO, ijoro ngarukamwaka rihuriza hamwe abantu baturuka mu matorero atandukanye kugira ngo basengere igihugu ndetse na Africa biciye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yongeye yagarutse aho igiye kuba ku nshuro ya 8.



AFLEWO ni Ministeri yahereye muri Kenya ifite intego yo kuzana ubumwe mu matorero ya Afrika ndetse n’ibyiringiro muri Kristo biciye mu bihe byo kuramya Imana. Ubu buri mwaka ibera mu mijyi itandukanye harimo n’umujyi wa Kigali.


Aflewo ni umwanya wo gusabana n'Imana mu buryo bwimbitse

Ku nshuro yayo ya 8; Aflewo Kigali ikunzwe na benshi kubera ibihe bahagirira n’Imana izabera kuri CLA Nyarutarama kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29/03/2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka izaba ari "Mujye muhoza imitima ku biri hejuru" ikaba iboneka mu gitabo cy’Abakolosayi 3:2.

AFLEWO izahuza abaramyi batandukanye, bazahuriza hamwe amajwi yabo mu kuzamura izina ry’Uwiteka. Itsinda ritegura AFLEWO KIGALI ryabwiye Inyarwanda.com ko abantu bose bahawe ikaze na cyane ko kwinjira ari ubuntu. Bagize bati: "Murararitswe mwese muri iri joro ridasanzwe ryo gusabana n’Imana ndetse no guhembuka."


Aflewo Kigali igiye kuba ku nshuro ya 8


AFLEWO yitabirwa n'abaramyi baturuka mu matorero atandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND