Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Jamais’ yaririmbiye abasohokeye Golden Park Gikondo indirimbo yahereyeho akora umuziki nk’umwuga akomereza ku ndirimbo nyinshi ndetse n’izo aheruka gushyira hanze.
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo muri Golden Park Gikondo bafashije Mico The Best kubyina zimwe mu ndirimbo ze hari n’abandi bagiye bamupfumbatisha amafaranga.
Mico The Best yataramiye Golden Park Gikondo akurikira umuhanzi Nasson wakoreye igitaramo mu cyumweru gishize. Golden Park Gikondo iherereye i Gikondo ugeze merez ya 2 ni hafi ya Esperanza.
Mico The Best yaririmbye bamwe bamufata amashusho.
Mico The Best yataramiye Golden Park Gikondo.


AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM